Muraho, amakuru yanyu? Mu minsi ishize twabagejejeho ikiganiro kivuga ku kuntu burya abirabura natwe ducyenera sunscreen. Bitewe nibyiza numvishe byazo harimo nko kurinda uruhu cancer ndetse no gusaza nibindi, nafashe umwanya wo gushaka izo nagerageza. Reka rero noneho mu kiganiro cy’uyu munsi twibande kuri sunscreen ya more up nuko nayibonye. Iyi sunscreen nayibonye muri simba igura 10,500, ikaba iza mu icupa rya 250ml. Itanga SPF 30 ariyo abadermatologue bavuga byaba byiza umuntu ayikoresheje, irinda imirasire ya UVA ndetse na UVB…