Muraho neza, amakuru y’iminsi? Inkuru y’uyu munsi yasabwe numwe mu bantu bakurikirana urubuga (page) rwacu rwa facebook. Ku bantu bafite imisatsi yacitse mu misaya twabashakiye uburyo bwihuse bwo kuyikuza ukoresheje ibintu usanganywe mu rugo. Video turi burebereho uyu munsi ni uyu mukobwa ukoresha amazi y’umuceri ku misaya ye ngo imisatsi yaho igaruke. Amazi y’umuceri ni ikintu abantu benshi bashobora kubona batarinze bajya kugura. Mbere yo kureba uko yayakoresheje reka tubanze tumenye akamaro k’amazi y’umuceri ku misatsi. Akamaro k’amazi y’umuceri Amazi…
Muraho neza, nizereko mumeze neza. Inkuru tubafitiye uyu munsi ni iyabantu imisatsi yabo yarekeye gukura. Uyu mwaka utangira, twanditse inkuru yibintu wakora ngo ugire imisatsi miremire. Gusa nzi neza ko hari igihe ibintu byose bavuga uba ubikora ariko ukabona wapi. Tuvuge imisatsi igakura ikagera ku ntugu yarangiza igahagarara, ugatangira gushyiramo vitamin igakuraho ho gato nanone ikongera igahagarara. Video yuyu munsi ni iyumukobwa udusobanurira impamvu imisatsi ihagarara ahantu ikanga kuharenga nicyo wabikoraho. Ubusobanuro agiye kuduha ni ikusanya ryubushakashatsi (scientific studies) bwakozwe…
Muraho, imisatsi ya naturel iba myiza, gusa uko igenda iba myinshi hari igihe kuyitunga bigorana. Imisatsi waba ufite yose, wayikora ikoroha kandi igasa neza. Uyu munsi ka turebere hamwe video y’umukobwa bakorera imisatsi ikareka gusobana ikoroha birenze. Uburyo bakoramo imisatsi ye bitwa maximum hydration method. Bukaba bukorwa mu bice 5. Shampoo: Batangira bamwoza mu mutwe, bakoresha shampoo inshuro ebyiri kugirango imisatsi ye ivemo imyanda yose. 2. Cherry lola: Step ikurikiraho ni mask bita cherry lola bikorera, ni mask iba irimo…
Cantu ni amavuta y’imisatsi azwiho kuba ari meza kandi adahenze cyane. Abamo ubwoko bwinshi nka shampoo, conditioner (apres shampoo), vitamin, leave-in, stylers, n’andi menshi. Ndetse bakaba bagira amavuta yakorewe gukoreshwa ku misatsi y’abana. Benshi bakaba bibaza nimba koko aya mavuta ari meza nkuko bivugwa. Akaba ariyo mpamvu twagerageje amwe muri aya mavuta. Nagerageje amoko abiri, ariyo: Leave-in conditioner repair cream Aya mavuta yagenewe gusigwa mu musatsi umaze gufuramo ugiye kuyumutsa cyangwa hagati mu cyumweru wumva imisatsi yawe ikeneye amavuta. Afasha…
Gusokoza imisatsi nabi biri mu bintu bya mbere bituma icika (soma hano). Abantu bose bafite imisatsi miremire bafite ukuntu basokoza kugirango birinde guca imisatsi yabo. Ku bantu bafite imisatsi ya natural bikagorana kurusha abadefrije. Uyu munsi reka turebere hamwe ukuntu wasokoza imisatsi yawe kugirango wirinde kuyica, waba udefrije cyangwa ufite naturel. Gukoresha igisokozo kinini Mu gihe ugiye gusokoza ni byiza kuba wakoresha igisokozo gifite amenyo manini kurusha icyamenyo mato. Ibi nukubera iyo amenyo yigisokozo yegeranye biroroha kuba wagera aho imisatsi…
Gucika kumusatsi no kuvamo ni ibintu abantu bitiranya kandi nyamara bitandukanye. Imisatsi icika ntango iba miremire ngo irenge aho iri. Ariko kuvamo kumusatsi ni ibintu bisanzwe kandi bidashobora kuyibuza gukura. Kuvamo kwimisatsi hari igihe byaba byinshi bikaba byatera ikibazo. Ukibaza uti itandukaniro ni irihe? Turebere hamwe buri kimwe. Kuvamo kumusatsi Abantu bose batakaza imisatsi igera kuri ijana buri munsi. Ni ibintu bisanzwe, buri musatsi uba ufite igihe cyo kubaho cyashira ukavamo hakazamera undi mushya. Ni ibintu bisanzwe ko imisatsi ivamo,…
Akamaro ka vitamin ku misisatsi ni ugutuma idacika kandi ikanasa neza. Akenshi ukaba uyigura ukayitwaza muri salon bakayigushyiriramo, cyangwa ku bifurira mu mutwe ukayishyiriramo. Ntango vitamin ari ivuye mu ruganda gusa, hari niyo wakikorera ukoresheje ibintu byo mu rugo bisanzwe nka avoca. Turebere hamwe ibigize iyi vitamin n’icyo bifasha imisatsi yawe mu gihe ubikoresheje. Avoca Avoca igira amino acids na protein bifasha imisatsi koroha, ndetse bikanatuma ku mutwe hamera neza. Iyo mu mizi y’imisatsi yawe hatameze neza bituma imisatsi yawe…
Nyuma yo kureba video y’uyu mukobwa nifuje kugerageza vitamin ya ORS nkareba koko nimba ikora nkuko abivuga. Tuganire kubyo nayibonyeho mu gihe maze nyikoresha. Uko imeze(consistency) Iyi vitamin irafashe, imeze nka cream. Ntango ari amazi nkimwe ya olive, yo irafashe ark bitari cyane nka gikotori. Uko nyikoresha Nyuma yo gukoresha shampoo (soma uko shampoo ya ORS yo nayibonye) maze kuyikarabamo, nshyiramo iyi mayonaise imisatsi igitose. Kugirango menye neza ko yageze ahantu hose nyishyiramo mu bice by’umusatsi. Mu kuyishyiramo nibanda cyane ku misozo…