ese ni inshuti nziza cyangwa ni indyarya? Muri iyi nkuru turarebera ibintu 10 byagufasha gutandukanya inshuti nyazo n'inshuti mbi. …
Ibintu biranga indyarya akenshi ntango bihita byigaragaza.Hashobora kuba hari uwo ucyeka, ubucuti bwanyu bwaratangiye bisanzwe ark ukaba warigeze kumva ko iyo “nshuti” igenda ikuvuga. Cyangwa ukaba usanzwe uziko akoresha abandi bantu ibyo ashaka, none ukaba uri kubona bisa nkaho nawe abigukora. Ese ni indyarya? Isi tubayemo uzagenda uhura n’abantu nkaba. Ntuzumveko ikibazo ari wowe. Umuntu ukuryarya nubundi nabandi arabaryarya. Amahirwe menshi nuko uwo muntu nubundi nta nshuti nya nshuti aba agira, ukaba nawe uri muri abo bantu aryarya. Akenshi biragorana…