Muraho neza, nizereko mumeze neza. Inkuru tubafitiye uyu munsi ni iyabantu imisatsi yabo yarekeye gukura. Uyu mwaka utangira, twanditse inkuru yibintu wakora ngo ugire imisatsi miremire. Gusa nzi neza ko hari igihe ibintu byose bavuga uba ubikora ariko ukabona wapi. Tuvuge imisatsi igakura ikagera ku ntugu yarangiza igahagarara, ugatangira gushyiramo vitamin igakuraho ho gato nanone ikongera igahagarara. Video yuyu munsi ni iyumukobwa udusobanurira impamvu imisatsi ihagarara ahantu ikanga kuharenga nicyo wabikoraho. Ubusobanuro agiye kuduha ni ikusanya ryubushakashatsi (scientific studies) bwakozwe…
Muraho, imisatsi ya naturel iba myiza, gusa uko igenda iba myinshi hari igihe kuyitunga bigorana. Imisatsi waba ufite yose, wayikora ikoroha kandi igasa neza. Uyu munsi ka turebere hamwe video y’umukobwa bakorera imisatsi ikareka gusobana ikoroha birenze. Uburyo bakoramo imisatsi ye bitwa maximum hydration method. Bukaba bukorwa mu bice 5. Shampoo: Batangira bamwoza mu mutwe, bakoresha shampoo inshuro ebyiri kugirango imisatsi ye ivemo imyanda yose. 2. Cherry lola: Step ikurikiraho ni mask bita cherry lola bikorera, ni mask iba irimo…
Cantu ni amavuta y’imisatsi azwiho kuba ari meza kandi adahenze cyane. Abamo ubwoko bwinshi nka shampoo, conditioner (apres shampoo), vitamin, leave-in, stylers, n’andi menshi. Ndetse bakaba bagira amavuta yakorewe gukoreshwa ku misatsi y’abana. Benshi bakaba bibaza nimba koko aya mavuta ari meza nkuko bivugwa. Akaba ariyo mpamvu twagerageje amwe muri aya mavuta. Nagerageje amoko abiri, ariyo: Leave-in conditioner repair cream Aya mavuta yagenewe gusigwa mu musatsi umaze gufuramo ugiye kuyumutsa cyangwa hagati mu cyumweru wumva imisatsi yawe ikeneye amavuta. Afasha…
Gusokoza imisatsi nabi biri mu bintu bya mbere bituma icika (soma hano). Abantu bose bafite imisatsi miremire bafite ukuntu basokoza kugirango birinde guca imisatsi yabo. Ku bantu bafite imisatsi ya natural bikagorana kurusha abadefrije. Uyu munsi reka turebere hamwe ukuntu wasokoza imisatsi yawe kugirango wirinde kuyica, waba udefrije cyangwa ufite naturel. Gukoresha igisokozo kinini Mu gihe ugiye gusokoza ni byiza kuba wakoresha igisokozo gifite amenyo manini kurusha icyamenyo mato. Ibi nukubera iyo amenyo yigisokozo yegeranye biroroha kuba wagera aho imisatsi…
Gucika kumusatsi no kuvamo ni ibintu abantu bitiranya kandi nyamara bitandukanye. Imisatsi icika ntango iba miremire ngo irenge aho iri. Ariko kuvamo kumusatsi ni ibintu bisanzwe kandi bidashobora kuyibuza gukura. Kuvamo kwimisatsi hari igihe byaba byinshi bikaba byatera ikibazo. Ukibaza uti itandukaniro ni irihe? Turebere hamwe buri kimwe. Kuvamo kumusatsi Abantu bose batakaza imisatsi igera kuri ijana buri munsi. Ni ibintu bisanzwe, buri musatsi uba ufite igihe cyo kubaho cyashira ukavamo hakazamera undi mushya. Ni ibintu bisanzwe ko imisatsi ivamo,…
Nyuma yo kureba video y’uyu mukobwa nifuje kugerageza vitamin ya ORS nkareba koko nimba ikora nkuko abivuga. Tuganire kubyo nayibonyeho mu gihe maze nyikoresha. Uko imeze(consistency) Iyi vitamin irafashe, imeze nka cream. Ntango ari amazi nkimwe ya olive, yo irafashe ark bitari cyane nka gikotori. Uko nyikoresha Nyuma yo gukoresha shampoo (soma uko shampoo ya ORS yo nayibonye) maze kuyikarabamo, nshyiramo iyi mayonaise imisatsi igitose. Kugirango menye neza ko yageze ahantu hose nyishyiramo mu bice by’umusatsi. Mu kuyishyiramo nibanda cyane ku misozo…
Castor oil (huile de ricin) ni amavuta abahinde bamaze ibinyejana bakoresha ngo imisatsi yabo ibe miremire. Akaba ari amavuta uyakoresheje wese ahita ayakunda kandi akabona impinduka. Video y’uyu munsi ikaba ari iyumuhindekazi wizezako aya mavuta uyakoresheje mu minsi 30 imisatsi yaba imaze gukura. Uko ayakoresha: Avanga ikiyiko kimwe cya castor oil na bibibiri bya coconut oil. Avugako atari ngombwa gukoresha coconut oil ko wakoresha nandi mavuta ufite ayo ariyo yose. Impamvu ayavanga nuko castor oil ni amavuta afashe cyane aba…
Shampoo ni ikintu gikomeye mu gukora imisatsi, ntiwafuramo ngo ntuyikoreshe.Kimwe nibintu byose, Shampoo ntango zikozwe kimwe habamo inziza ndetse nimbi kurusha izindi.Shampoo ya ORS nkaba narimaze kuyumvana benshi ngo ni nziza niyemeza kuyigerageza ngo ndebe koko uko ikora. Uko imeze(consistency) Ukuntu ikoze ntango ari amazi, irafashe ukuntu. Urebeye ku ifoto urabona ukuntu isukika, iri hagati y’amazi n’amavuta. Tuyigereranyije na movit navugako ijya kumera nka après shampoo yayo, si neza ark ntango ari amazi nka shampoo ya movit. Isa mint green…
Uyu mukobwa mu gihe cy’imiyaka ine yonyine yakujije imisatsi ye bingana kuriya. Avugako aricyo kibazo cya mbere abazwa akaba yarakoze video agisubiza. Ngo afite ibintu akora buri cyumeru adasiba bituma ikura kdi nticike, ibyo yita hair routine. Byose hamwe ni ibintu bine buri kimwe gifite uko agikora nibikigize. Abifuza kumenya uko abikora mukomeze musome hepfo. 1) Kuyisobanura(Prepoo): Ibi ni ibyo akora yitegura gufuramo, abikora imisatsi ye icyumye atarajya muri douche. Akoresha amazi n’amavuta yarangiza agasokoza. Amazi akoresha macye aba ari…