Muraho neza, uyu munsi tubazaniye inkuru y’imyenda isirimutse. Imyenda ni kimwe mu bintu iyo uyihisemo neza, ukamenya ikubera bituma ugaragara neza niyo waba utahenzwe. Ku bantu batajya bamenya ibintu bagomba kugura, cyangwa ugasanga ufite imyenda myinshi ariko itajyanye ukuntu iyi video irakwigisha imyenda y’ibanze. Uwo waba uriwe wese, iyi myenda iyo uyifite mu kabati iragufasha, igihinduka ni style yawo bitewe nibyo ukunda ndetse nibyo ubona bikubera. Niba rero ushaka kumenya nimba mu kabati kawe ufitemo iyi myenda cyangwa gusobanukirwa iyo…
Muraho, uyu munsi dufite inkuru y’ukuntu wamenya amafaranga ukoresha mu gihe runaka. Byari byakubaho ukaba warahembwe icyumweru gishize ariko wareba account/compte yawe ukayoberwa aho yaciye? Twese mu gihe runaka byatubayeho, amafaranga aca mu myanya yintoki niko bavuga. Nyuma yo kumenya uko wapangira amafaranga yawe byoroshye hamwe n’ukuntu wagira ubumenyi bw’uko wakongera amafaranga winjiza reka dukomerezeho hano. Aha turibanda cyane cyane ku kuntu wamenya amafaranga wakoresheje yaba ku munsi, mu kwezi cyangwa igihe kirekire nk’umwaka. Ikirushijeho ni ukubasha kumenya ngo amafaranga…
Muraho, amakuru yanyu? Inkuru y’uyu munsi reka tuvuge ku bintu bitanga amahoro wakora bitakugoye. Mu buzima hari igihe duhura nibibazo bikatubuza amahoro bikatuzonga. Ukibaza uti ese ni gute umuntu yagira amahoro mu mutima niyo yaba ari guca mu bihe bikomeye? Hari nigihe ibitecyerezo byacu ubwabyo bitubana byinshi, iyi nkuru irarebana cyane no gufasha ibitecyerezo nuburyo ubona ubuzima niyo waba uri guca mu bihe bikomeye. Ibihe bikomeye byo rwose ntaho byajya, turi ku isi after all gusa ibi bintu bishobora kugufasha…
Muraho, amakuru yanyu? Mu minsi ishize twabagejejeho ikiganiro kivuga ku kuntu burya abirabura natwe ducyenera sunscreen. Bitewe nibyiza numvishe byazo harimo nko kurinda uruhu cancer ndetse no gusaza nibindi, nafashe umwanya wo gushaka izo nagerageza. Reka rero noneho mu kiganiro cy’uyu munsi twibande kuri sunscreen ya more up nuko nayibonye. Iyi sunscreen nayibonye muri simba igura 10,500, ikaba iza mu icupa rya 250ml. Itanga SPF 30 ariyo abadermatologue bavuga byaba byiza umuntu ayikoresheje, irinda imirasire ya UVA ndetse na UVB…
Muraho neza, uyu munsi tubazaniye inkuru y’impano. Nimba ufite umukobwa mu buzima bwawe wifuza guha impano ariko ukaba wayobewe icyo wamuha udahenzwe cyane iyi nkuru ni iyawe. Kuko abantu amikoro yacu agiye atandukana, icyo umwe yita guhenda sicyo undi yita guhenda gusa twagerageje kubarebera ibintu biri mu ngero zitandukanye. Kuva nko ku bihumbi 3,000rwf kuzamuka ariko utarenze 30,000rwf. Reka rero dutangire 1) Perfurme Impano ya mbere ni imibavu, iza mu bwoko bwinshi butandukanye harimo spray, body spray ndetse na perfurmes.…
Muraho neza, nizereko mumeze neza. Muri iyi minsi ya corona, gupangira amafaranga biri mu bintu natekerejeho cyane. Abantu benshi ama business yarahombye bamwe baranafunga burundu. Nubwo muri lockdown abantu benshi batinjizaga, twese twari tugicyeneye kurya. Abakodesha inzu tugomba kwishyura landlord, abafite amadeni ya bank agomba kwishyurwa. Ibi bihe biteye stress ku kintu kitwa amafaranga, noneho rero nkibaza nti ese ubu sinkoresha amafaranga nabi? Niba ikibazo gitunguranye nta dufaranga na ducye mba mfite two kugikemura kandi ninjizaga amafaranga buri kwezi, ubwo…
Muraho neza, amakuru y’iminsi? Inkuru y’uyu munsi yasabwe numwe mu bantu bakurikirana urubuga (page) rwacu rwa facebook. Ku bantu bafite imisatsi yacitse mu misaya twabashakiye uburyo bwihuse bwo kuyikuza ukoresheje ibintu usanganywe mu rugo. Video turi burebereho uyu munsi ni uyu mukobwa ukoresha amazi y’umuceri ku misaya ye ngo imisatsi yaho igaruke. Amazi y’umuceri ni ikintu abantu benshi bashobora kubona batarinze bajya kugura. Mbere yo kureba uko yayakoresheje reka tubanze tumenye akamaro k’amazi y’umuceri ku misatsi. Akamaro k’amazi y’umuceri Amazi…
Muraho, amakuru yanyu? Uyu munsi ndashaka ko tuganira ku kuntu social media ituma abantu benshi bumva batari beza bihagije. Ukareba amafoto yabandi ukabona wowe ufite byinshi ubura. Mu byukuri ibintu tubona kuri social media akenshi ntango ariko biba biri mu buzima busanzwe. Nkurugero nabonye ifoto y’umukobwa nziza cyane kuri twitter, ateye neza, uruhu rwe ari rwiza koko yambaye neza mbese ibintu byose ubona ari muuaahh. Akenshi nkabakobwa cyangwa abagore biratworohera guhita twigereranya nawe, waba umurusha nkamataye ugatangira ngo njye nta…
Muraho neza, nyuma yiyi quarantine twari tumazemo igihe abasore n’abagabo benshi ubwanwa bwabo bwarakuze kubera kutajya kogoshesha. Akenshi usanga abatabumenyereye batabukunda, bakavugako iyo ubwanwa bwabo bwakuze babona bidasa neza. Gutereka ubwanwa ni icyemezo buri muntu afata ku giti cye, utabukunda nta kibazo. Iyi nkuru igamije gufasha abantu bakunda ubwanwa ariko batazi kubwitaho ngo bube bwinshi buse neza ntibubemo imyanya ubona idakura. Video tuganiraho uyu munsi ni uyumusore utubwira ukuntu yita ku bwanwa bwe. Nkuko mubibona ku ifoto ya video ye…
Muraho, nizereko iyi nkuru ibasanze amahoro aho muri. Uyu munsi inkuru nifuje kwandikaho itandukanye nizindi dusanzwe twandika. Uru rubuga mbere na mbere tuganira ku bwiza bw’abakobwa n’abagore, tugasubiza ibibazo mwibaza ku misatsi, uruhu, uko wata ibiro, makeup ndetse nibindi byinshi cyane. Gusa kugira amafaranga ntecyerezako ari mu bintu byingenzi bya mbere, ntango ari ikintu abantu bakunze kuganiraho. CYANE CYANE ABAKOBWA. Twese mu buzima bwacu hari umuntu tuzi wumukire kbsa, ukamureba ukajya wibaza uti ariko ubundi abigenza ate? Ariko ukaba utatinyuka…