All Posts By

tuganirre

Ubwiza

Gukiza ibiheri ukoresheje Salicylic acid naho wayigura

11/03/2021
gukira ibiheri ukanabyirinda

Muraho neza, amakuru yanyu nizere ko mumeze neza. Inkuru y’uyu munsi reka tuganire kuri amwe mu mavuta azwiho gukiza ibiheri cyane. Tumenye uko akora, uburyo wayakoresha, ingaruka ashobora gutera ndetse naho wayagura ubaye wumva ushaka kuyagerageza. Aya mavuta turi buganireho ni aba agizwe na salicylic acid, iyo acid akaba ariyo izwiho gukiza ibiheri. Uko ikora Salicylic acid iyo igeze ku ruhu rw’umuntu yinjira mu twanyahu igakuramo imyanda n’amavuta biba byarafashemo. Ibiheri akenshi biterwa nuko utwanyahu tuba twazibye noneho amavuta aba…

Continue Reading

Ubwiza

Guhambura ibisuko neza ntuce imisatsi

18/02/2021
guhambura ibisuko neza

Muraho neza, amakuru y’iminsi? Kimwe mu bintu twabonye bifasha kugira imisatsi miremire ni ugusuka. Iyo wasutse imisatsi yawe ntango uba uyisokoza bityo bikayirinda gucika mu gihe ibisuko bikirimo. Ikibazo kijya kivuka mu guhambura ibisuko, ugasanga ya misatsi itari yaracitse nibwo icikiye rimwe yose. Uhambuye neza ku buryo imisatsi utayica, nibyo byafasha imisatsi yawe gukomeza kuba miremire. Reka rero turebere hamwe ibintu bitandukanye byagufasha guhambura neza nyuma yo kumarana ibisuko igihe kirekire. Gusigaho amavuta Ikintu cya mbere gifasha kugabanya gucika nugusiga…

Continue Reading

Fitness

Kwisonzesha byatuma ugira munda hato!! Na science irabyemeza

30/01/2021
kwisonzesha ngo munda habe hato

Muraho, amakuru yanyu? Nizereko lockdown ibafashe neza, uyu munsi mbazaniye inkuru ishyushye ku bantu bifuza kugira munda hato. Yego, kwisonzesha bituma munda hawe haba hato. Buretse gato kubivamo ni ukuri sindi kukubeshya birakora kandi nabashakashatsi babyizeho babonako ari ukuri. Uti gute? Kwisonzesha bisanzwe se? Umunsi wose se, iminota ingahe? Reka ibi bibazo byose tubinyuranemo Gute? Ubu buryo bwo kwisonzesha babwita vacuums mu cyongereza, bukoreshwa nabantu baterura ibyuma nk’akazi abo bita aba body builders kugirango munda habo hagume ari hato nubwo…

Continue Reading

Tuganirre Ubwiza

Imyenda isirimutse y’ibanze umukobwa wese agomba kuba afite

21/01/2021
umukobwa wambaye imyenda isirimutse

Muraho neza, uyu munsi tubazaniye inkuru y’imyenda isirimutse. Imyenda ni kimwe mu bintu iyo uyihisemo neza, ukamenya ikubera bituma ugaragara neza niyo waba utahenzwe. Ku bantu batajya bamenya ibintu bagomba kugura, cyangwa ugasanga ufite imyenda myinshi ariko itajyanye ukuntu iyi video irakwigisha imyenda y’ibanze. Uwo waba uriwe wese, iyi myenda iyo uyifite mu kabati iragufasha, igihinduka ni style yawo bitewe nibyo ukunda ndetse nibyo ubona bikubera. Niba rero ushaka kumenya nimba mu kabati kawe ufitemo iyi myenda cyangwa gusobanukirwa iyo…

Continue Reading

Ubwiza

Kwiyitaho ufite umwanya muto

19/01/2021
kwiyitaho nta mwanya

Muraho neza, amakuru yanyu? Uyu munsi reka tuganire nk’abantu tuba dushaka kwiyitaho ariko dufite umwanya mucye. Yaba ari ukubera akazi, ishuri, urugo ugomba kwitaho cyangwa byose icyarimwe akenshi usanga hari igihe twiburira umwanya wo kwita kuri twebwe. Iyi nkuru turarebera hamwe ibintu wakora bikagufasha gukoresha akanya kawe gato neza uko bishoboka kose. 1) Koga kare Nimba uri umuntu woga wirukanka cyane nta mwanya rimwe na rimwe usiganwa no kudacyererwa nkanjye, kwiyemeza kujya muri douche kare kurushaho byadufasha. Kwita ku ruhu…

Continue Reading

Ubwiza

Kongerera imisatsi ingufu, impamvu ari ngombwa nuko wabigenza

11/01/2021
imisatsi ingufu

Muraho, amakuru yanyu? Ku rubuga rwacu dufiteho inkuru zijyanye n’imisatsi nyinshi harimo uko wakuza imisatsi yarekeye gukura, amavuta akiza imvuvu akanakuza imisatsi, kudfriza neza ntuce imisatsi yawe ndetse nizindi nyinshi. Muri izi nkuru usanga akenshi tuguma tugaruka ku kuntu amavuta yoroshya imisatsi afasha mu kudacika kw’imisatsi. Gusa hari igihe usanga kongerera imisatsi ingufu bicyenewe kurushaho. Niba uri umuntu ufite imisatsi idakomeye mu byukuri, namavuta yoroshya imisatsi uyakoresha ariko ukaba ubona imisatsi yawe icyo icyeneye ari imbaraga, iyi nkuru ni iyawe.…

Continue Reading

Tuganirre

Kumenya amafaranga ukoresha

31/12/2020
amafaranga ukoresha

Muraho, uyu munsi dufite inkuru y’ukuntu wamenya amafaranga ukoresha mu gihe runaka. Byari byakubaho ukaba warahembwe icyumweru gishize ariko wareba account/compte yawe ukayoberwa aho yaciye? Twese mu gihe runaka byatubayeho, amafaranga aca mu myanya yintoki niko bavuga. Nyuma yo kumenya uko wapangira amafaranga yawe byoroshye hamwe n’ukuntu wagira ubumenyi bw’uko wakongera amafaranga winjiza reka dukomerezeho hano. Aha turibanda cyane cyane ku kuntu wamenya amafaranga wakoresheje yaba ku munsi, mu kwezi cyangwa igihe kirekire nk’umwaka. Ikirushijeho ni ukubasha kumenya ngo amafaranga…

Continue Reading

Ubwiza

Mekapu 10 ziberanye n’iminsi mikuru

24/12/2020
mekapu z'iminsi mikuru

Muraho neza, uyu munsi reka tuganire kuri mekapu. Tubafitiye mekapu 10 zigiye zitandukanye wakisiga zijyanye n’iminsi mikuru. Waba uri umuntu ukunda makeup ziri naturel, cyangwa full face n’amabara byose twagerageje kubarebera ibintu byaba ari byiza. Ubonye ifoto ukunze wayereka nk’umuntu uri bugukorere akagerageza kugukorera nkayo. Aho bigiye bishoboka hari amavideo ari ku mafoto akujyana kuri video ya YouTube ikwereka uko iyo look yakozwe nibyo bakoresheje, nazo wazireba ukareba niba wabasha kubyikorera. 1) Bronze eye look 2) Mekapu y’umugeni 3) Dark…

Continue Reading

Tuganirre

Ibintu 10 wakora buri munsi byagufasha guhorana amahoro

19/12/2020
uburyo wakiyongerera amahoro

Muraho, amakuru yanyu? Inkuru y’uyu munsi reka tuvuge ku bintu bitanga amahoro wakora bitakugoye. Mu buzima hari igihe duhura nibibazo bikatubuza amahoro bikatuzonga. Ukibaza uti ese ni gute umuntu yagira amahoro mu mutima niyo yaba ari guca mu bihe bikomeye? Hari nigihe ibitecyerezo byacu ubwabyo bitubana byinshi, iyi nkuru irarebana cyane no gufasha ibitecyerezo nuburyo ubona ubuzima niyo waba uri guca mu bihe bikomeye. Ibihe bikomeye byo rwose ntaho byajya, turi ku isi after all gusa ibi bintu bishobora kugufasha…

Continue Reading

Tuganirre Ubwiza

Nagerageje sunscreen ya more up, uko nayibonye

12/12/2020
sunscreen ya more up

Muraho, amakuru yanyu? Mu minsi ishize twabagejejeho ikiganiro kivuga ku kuntu burya abirabura natwe ducyenera sunscreen. Bitewe nibyiza numvishe byazo harimo nko kurinda uruhu cancer ndetse no gusaza nibindi, nafashe umwanya wo gushaka izo nagerageza. Reka rero noneho mu kiganiro cy’uyu munsi twibande kuri sunscreen ya more up nuko nayibonye. Iyi sunscreen nayibonye muri simba igura 10,500, ikaba iza mu icupa rya 250ml. Itanga SPF 30 ariyo abadermatologue bavuga byaba byiza umuntu ayikoresheje, irinda imirasire ya UVA ndetse na UVB…

Continue Reading