Tuganirre Ubwiza

Amarasita adafite ipfundo hasi n’arifite ni ayahe meza?

09/10/2021
amarasita adafite ipfundo nasanzwe

Muraho, amakuru y’iminsi? Uyu munsi reka tuganire ku bisuko by’amarasita adafite ipfundo hasi ku mutwe akunze kuba ari inyabutatu asigaye agezweho bakunze kwita knotless braids. Turebere hamwe uko atandukana ninyabutatu zisanzwe bityo bitewe nibyo buri wese aba ashaka mu bisuko amenye uko ahitamo.

Igihe cyo kuyasuka

Hagati y’inyabutatu isanzwe nizo zidafite ipfundo, izisanzwe zirihuta kuzisuka. Kuberako inyabutatu zisanzwe umusutsi afata meshe ari bukoreshe ku gisuko ubundi agasuka gusa. Ku rundi ruhande ibi bidafite ipfundo bitangira ari umusatsi wawe gusa akagenda yongeramo meshe nkeya gacye gacye nkuko basuka pencil zibiryamye. Iyo technique niyo ituma nta pfundo bigira hasi ariko bikanatuma igihe cyo kubisuka cyiyongera kurusha ibisanzwe.

Kuryana

Amarasta asanzwe iyo ukimara kuyasuka arababaza, niko bimera aba afashe cyane ku buryo nyine kuryama nyuma yo kwisukisha aba ari affaire. Aha nanone biterwa numuntu ugusuka, hari abatababaza cyane hari nabandi utamenya kabisa. Knotless braids zo ukimara gusukwa ntango zikubabaza, ziba zimeze nkamarasta amaze kumenyera noneho wayafunga ama style atandukanye. Kuko aba adakanyaze ku mutwe hasi nta kuryana ntako. Nanone ariko bigaterwa n’umuntu wagusustse, gusa usutwe n’umuntu umwe uruhande rumwe agakora ibisuko bisanzwe ahandi agakora ibidafite ipfundo, urwo rudafite ipfundo nirwo waryamira.

Uburemere bwabyo

Usanga ibi bisuko bidafite ipfundo bigira uburemere bucye kurusha ibisuko bisanzwe. Kuberako bagenda bongeramo utumeshe ducye ducye aba ari na duto mu mubyimba kandi bikaba na birebire bidafashe meshe nyinshi. Naho ibisuko bisanzwe byo ubaye ushaka ibirebire bisaba gukoresha meshe nyinshi mu gisuko kimwe kugirango bireshye uko ushaka, ugasanga igisuko ari cyinini ho gato kurusha ibyo bindi. Ku bantu bakunda ibintu bitabaremereye ku mutwe ubwo aha knotless ni umuti kuri mwe, ku bandi bakunda ibisuko bifite volume ibisanzwe nibyo byanyu.

Gusaza kwabyo

Amarasita asanzwe amara igihe kirekire atarasaza kurusha aya agezweho adafite ipfundo. Ahari bitewe n’ukuntu aba asutse, ayo marasta adafite ipfundo asafuka vuba cyane. Noneho ku bantu bafite naturel ho bikaba akarusho, nyuma y’ibyumweru nka bibiri biba bisa nk’amarasta asanzwe amaze ukwezi. Nimba uri umuntu ukunda gusuka ibisuko byawe ukabifata neza ukabimarana igihe, knotless ntango wakunda ukuntu zisaza vuba. Nimba ariko nanone uri umuntu urambirwa style ku mutwe vuba ukunda guhindura gusaza kwabyo ntacyo byaba bigutwaye.

ama bou aza mu bisuko bizanzwe

Isuku yazo

Aya marasita yose kuyitaho ni kumwe ni ugusigamo amavuta, ukararana igitambaro mu mutwe wakumva yasiye nabi ukamesamo cyangwa ugahanaguza mo alcohol. Gusa harimo itandukaniro, ibisuko bisanzwe kuberako haba hariho ririya pfundo amavuta usizemo afatamo hakaza twa tuntu twumweru twutu bou utamenya. Kuri knotless ntango ho ibyo biba kuko nyine ipfundo ryo gufata ayo mavuta nta riba rihari. Ariko kandi nanone, ibisuko bidafite ipfundo kubifurishamo bihita bisafuka noneho ku rwego rukomeye cyane, ku buryo uri umuntu udashobora kumara igihe utameshemo amarasita asanzwe niyo yakubera meza kuko uyafuramo ntibibe nabi cyane.

Kubihambura

Amarasita asanzwe nkuko yihuta kuyasuka kurusha adafite ipfundo, ninako yihuta kuyahambura. Guhambura byombi ni kimwe nta kigoranye kirimo nuko gusa ugenda ukuramo aka meshe kamwe kamwe kuri ayo adafite ipfundo kandi kuyasanzwe meshe yose iviramo rimwe ugeze ku mutwe. Nta tandukaniro rinini rihari hano, ni umwanya wicara uhambura gusa nta kindi. Ubaye ushaka kumenya uko wahambura ibisuko byawe neza ku buryo imisatsi yawe utayica wasoma hano.

amarasita adafite ipfundo meza agezweho

Ibi nibyo bintu natecyereje byadufasha twese gufata icyemezo cy’amarasita yatubera meza. Ibindi bintu nakongeraho ni uko akenshi usanga amarasita adafite ipfundo bitewe nuko agezweho kandi anatinda kuyasuka ahenda kurusha asanzwe. Ubwo wanareba nyine uko mu mufuka hifashe. Gusa abantu yahira cyane cyane ni abantu bagira imisatsi icika byoroshye iyo basutse amarasita asanzwe, kuberako yo aba yoroshye ku mutwe ntango yaremerera imisatsi cyane nk’asanzwe.

Murakoze gusoma iyi nkuru, nizereko hari umuntu ifashije. Habaye hari ibibazo mufite mwifuza ko twakwandikaho inkuru, mwatubwira muri comment ndetse no ku mbuga zacu za facebook cyangwa instagram. Mugire umunsi mwiza 😊 ni ahubutaha πŸ™‹πŸΎβ€β™€οΈ.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply