Ubwiza

Gukuza imisatsi n’ibiryamye binini

16/07/2021
ibiryamye byiza

Muraho neza, amakuru yanyu? Ejo tuzatangira guma mu rugo ya gatatu. Nkaba nagize igitecyerezo cyo gukuza imisatsi mu gihe tuyirimo dukoresheje ibiryamye. Ibiryamye ndi kuvuga ni ibyimisatsi yawe yonyine nta meshe wongeyemo. Impamvu icyi gitecyerezo nakigize ni uko ibiryamye binini biri mu bisuko bya mbere bikuza imisatsi ariko ntango biba bisa neza nkibindi bisuko. Akaba rero iki gihe ari igihe cyiza cyane cyo kubisuka, kuko nta hantu umuntu azaba ajya nta bantu bazakubona usibye abo mubana.

Mu rwego rwo kudufasha gukuza imisatsi yacu rero nashatse video y’umukobwa ukuza imisatsi ye akoresheje ibiryamye akaba atubwira ibintu 10 akurikiza kugirango bimuhire koko. Reka tubinyuremo ibyo bintu.

1) Gusuka neza utabifatishije cyane

Atangira atubwira ko ubaye uzi kwisuka ibiryamye wabyisuka ariko utanabizi washaka umuntu ugusuka utari bukubabaze. Ikintu yibandaho cyane ni uko ibiryamye byawe bigomba kuba bidafashe cyane ku buryo ujya kuryama ushinyirije. Ibisuko bifashe cyane akenshi bica imisatsi kandi nyine turashaka ko ikura apana ko icika.

2) Kumesamo

Mu gihe uzamarana ibi bisuko, ugomba kubimesamo. Kuberako imisatsi yawe isutse niyo waba utamenyereye kwimeseramo wabikora ntango bigoye. Impamvu ari ngombwa kumesamo ni uko ubimaranye igihe utamesamo bitangira kukurya. Ikindi kandi iyo ku mutwe hawe hasa nabi, hatameze neza n’imisatsi yawe ntango ikura cyane nkuko yakabaye. Ushobora kumesamo buri cy’umweru cyangwa buri by’umweru bibiri bitewe nukuntu wumva ubicyeneye.

3) Gushyiramo amazi y’umuceri

Amazi y’umuceri ni umuti, dufite inkuru y’ukuntu wayakoresha ushaka gukuza imisatsi mu gihe gito cyane. Akorera abantu benshi benshi nimba utarayagerageza iki nicyo gihe cyawe nawe ubone ubwiza bwayo. We avugako ayashyiramo rimwe mu byumweru bibiri, mbese kabiri mu kwezi gusa. Avugako kuyakoresha buri munsi atari byiza ariko ko nka rimwe mu cyumweru bishobora kuba ntacyo bitwaye bitewe n’imisatsi yawe. Ayashyiramo ubundi akayararana mu gitondo akamesamo.

4) Kudasoza ibiryamye cyane

Ntimuzi kumwe hari abantu basoza ibisuko ku buryo ushatse kubihambura udakase byagusaba gukoresha nk’urushinge? Biriya bintu iyo ubikoze n’imisatsi yawe nta kabuza iyo ugiye kuyihambura urayica. Kugirango rero wirinde kuzayica wasoza ibisuko byawe wagera ku musozo ukayizingira ku rutoki rwawe ku buryo yikaraga. Ibi byakora cyane cyane ku bantu bafite imisatsi ya naturel, naho kubadefrije bo ndumva wakoresha akalastic nimba ubona byakihambura.

5) Gushyiramo amavuta buri cyumweru

Mu gihe dufite ibi bisuko rero tugomba kubishyiramo amavuta kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru. Murabizi imisatsi yumye iracika, rero kugirango tuyirinde kuma avugako ashyiramo amazi macye ubundi akarenzaho amavuta hejuru. Ibi abikora ku misatsi no ku mutwe byombi, ushaka kureba uko abigenza wakanda hano.

6) Kutarambura imisatsi mbere yo kuyisuka

Icyi kirareba bantu bafite imisatsi ya naturel cyane cyane cyangwa abantu bafite les pousse nyinshi. Kutarambura avuga ni ugukoresha seche kuberako ubushyuhe turabizi buri mu bintu bica imisatsi. Avugako we kugirango imisatsi ye itamugora kuyisuka ayisuka itaruma neza. Idatose ngo ibe ijojoba amazi, ariko nanone itumye kuburyo kuyisobanura biba intambara. Ubaye utari bwisuke, kandi ubizi neza ko byaba byiza ko imisatsi yawe iba irambuye mbere yo gusukwa, wayirambura udakoresheje ubushyuhe.

7) Gusokoza neza mbere yo gusuka

Mbere yo gusuka buri kiryamye ni ngombwa cyane ko iyo misatsi uyisokoza ikanoga neza. Kuberako imisatsi yawe igiye kumara igihe mu biryamye ibaye isobanye wazajya guhambura yarafatanye ku buryo kuyisobanura byaba bitagishobotse. Ariko mu gihe wabanje ukayisobanura neza, uhambura wumva ahubwo yoroshye kurusha uko wayisutse imeze.

8) Massage y’umutwe

Kw’imasa umutwe birafasha cyane mu gukuza imisatsi, massage ituma amaraso atembera mu mutwe ku buryo imisatsi ibona intungamubiri icyeneye ngo ikure. Iyi wayikora buri munsi ubishatse, icyangombwa ni uko uyikora neza. Nyuma yo gukora iyo massage, ntango wakabaye ubabara cyangwa ufite imisatsi mu ntoki yacitse. Kuyikora nyuma yo gushyiramo amavuta bishobora kugufasha kuko biba byoroshye kurusha kuyikora ku misatsi yumye gusa.

9) Kubimarana igihe gikwiye

Sasa rero avugako kubimarana igihe kigufi cyane ndetse n’igihe kirekire cyane byose ari bibi kandi bishobora gutuma imisatsi icika aho gukura. We igihe yabonye kimuhira cyane ni ukubimara ukwezi kumwe cyangwa ukwezi nigice. Iyo arengeje icyo gihe avugako imisatsi ikura munsi ya cya kiryamye igenda igafatana ndetse ikanasobana ku buryo kuyisokoza iyo ahambuye bica imisatsi ingana niyakuze. Bigatuma rero atabona imisatsi ye yabaye miremire kurushaho.

Kurundi ruhande, gusuka ibi biryamye ukabimarana ibyumweru bibiri gusa nabyo avugako atabona bikuza imisatsi kuko ngo ntango imisatsi iba yabonye igihe gihagije cyo gukura. Kandi noneho we kuko afite naturel, gusuka bimusaba ibintu byinshi ku buryo atumva icyo gihe byaba bivuyemo.

10) Guhambura neza

Aha tugeze ku musozo w’urugendo, ibintu byose bibanza warabikoze none imisatsi yarakuze. Aha niho ruzingiye sasa, ushobora guhambura neza ya misatsi warusanganywe ntuyice ndetse niyakuze ntuyice bityo ukabona uburebure bwinyongereye. Ushobora no guhambura nabi imisatsi warusanganywe ukayica ubundi ukabona ntaho wavuye ntanaho wagiye. Mbere yo guhambura ashyiramo amazi macye cyane cyangwa amavuta y’amazi ubundi agahambura buri kiryamye yitonze agenda akuramo imisatsi yavuyemo mu gihe yarasutse. Guhambura neza ni ingenzi cyane cyane ni kimwe mu bintu ugomba kwitondera.

Ku waba yifuza kwirebera iyo video ngiyi.

Ibi bintu njye ngiye kubikora ndebeko imisatsi yanjye ikura. Ntango bigoye cyane kandi bizaba bimpaye amahoro mu gihe turi mu rugo. Ikibazo ni uko ngo bigomba kumaramo ukwezi ariko ntawamenya bashobora no kutwongerera igihe, mu gihe batacyongereye kandi nanone nashyiraho wig/perruque nkigendera nta birenze.

Murakoze gusoma iyi nkuru 😊, nizereko hari uwo ifashije. Nimba turi kumwe muri iyi gahunda, nsigira comment duhane courage. nimba mwaba mushakako nyuma yo kubikora nzababwira uko byagenze nabyo mwambwira nkazabikora. Mugire umunsi mwiza, Imana ikomeze kubarinda corona n’inzara. Ni ahubutaha πŸ™‹πŸΎβ€β™€οΈ

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply