Tuganirre

Kugura imyenda igezweho ihendutse kuri SHEIN

09/07/2021
kugura imyenda igezweho

Muraho neza, mu kiganiro cy’uyu munsi tubazaniye uburyo bwo kugura imyenda nibindi bintu ku rubuga rwa SHEIN. Ku batayizi SHEIN ni urubuga ruzwiho kugira imyenda, inkweto n’ibindi byinshi bigezweho ku mafaranga macye. Turabanyuriramo uko bigenda kuva utangiye kugeze aho ibintu watumye bikugeze mu biganza.

Gusura urwo rubuga

Ikintu cya mbere ukora ni ukujya kuri uru rubuga, bitewe nicyo wifuza gukoresha wakora internet cyangwa ugashyiramo application muri telephone yawe. Ku bashaka gukoresha browser ujjya kuri www.shein.com, abashaka application bakoresha android wayikura hano, ndetse nabakoresha iphone wayisanga hano.

Gufungura account/compte

Ubwo noneho urubuga turugezeho hakurikiraho gufungura account. Ibi bigusaba kuba ufite email ukoresha ubundi ukanahitamo ijambo ry’ibanga (password) uzajya ukoresha winjira muri compte yawe. SHEIN ihita igusaba kujya muri email yawe ukemezako ari iyawe ubundi ugakomeza gukoresha account yawe.

Guhitamo ibyo ushaka kugura

Aha niho noneho uba winjiye ufite amahitamo nandi y’ubusa. Haba hariho ibintu byinshi kandi byiza. Uhitamo ama styles ukunda n’amabara ndetse nuko imyenda ingana. Kugirango umenye imyenda izagukwira bisabako wipima ukamenya centimetero ufite mu gatuza, munda ndetse no mu mataye.

Bityo kuri buri mwenda wahitamo size ukareba kuri centimetero bari kukwereka ukamenya nimba wagukwira. Ni ngombwa cyane ko ibi ubireba kuberako imyenda yabo yose ntango iba ingana. Hari aho agapira kamwe waba wambara Medium akandi wambara Large. Kumenya uko ungana nuko umwenda ungana nibyo bizagufasha kutagura imyenda ubundi yakugeraho ikanga kugukwira. Buri mwenda uhisemo ugenda uwushyira mu gikapu (Shopping bag).

Gushyiramo address n’ikarita yo kwishyura

Wamaze gupakira ibintu byose ushaka ukanda checkout aho bagusaba address bazakohererezaho imyenda yawe. Hano ushyiramo amazina yawe ndetse na numero y’umuhanda utuyeho na numero ya telephone bazaguhamagaraho n’ibigera i Kigali.

Umaze gushyiramo iyo myirondoro yose hakurikiraho gushyiramo ikarita uri bukoreshe wishyura. Hano ikarita yose ukoresha ku cyuma cya ATM irakoreshwa bigakunda. Ushyiramo imibare yayo, amazina ariho ku ikarita, igihe izarangirira ndetse nimibare itatu iba iri inyuma (CVV).

Kwemeza kugura

Ibi byose bimaze kujyamo bakwereka ibintu byose ugiye kwishyura n’amafaranga yose uko angana. Ubundi waba ubona byose bimeze neza ukemeza ko uguze ukanze ahantu haba handitse “PLACE ORDER”. Ubwo bikaba birabaye utumye imyenda yawe cyangwa n’ikindi cyose waba waguzeho. Nyuma y’ahangaha ikiba gisigaye ni ugutegereza ko bikugeraho.

Amafaranga yo kubizana n’igihe bifata

Kubibaza amafaranga baguca kugirango babikuzanire, akenshi aba ari mu ma dollars 20 gutyo. Gusa iyo uguze ibintu bigeze mu ma dollars 129 kuzamura babikuzanira ku buntu. Ayo mafaranga ashobora kuba menshi kuri bamwe, ubonye nkk’inshuti zawe nazo zishaka kugura mwatumira hamwe ubundi muukarebako mwabona iyo free shipping.

Bavugako ibintu watumye bikugeraho nyuma y’iminsi 8 y’akazi kugeza ku minsi 20 y’akazi. Iminsi 8 y’akazi iba ari hafi kuzura ibyumweru bibiri, hanyuma 20 yo ni nkaho ari ukwezi. Nukuvuga imyenda yawe ikugeraho hagati y’ibyumweru bibiri n’ukwezi nyuma yo kuyigura. Iyo bigeze i Kigali baraguhamagara bakakubwira ahantu ujya kubifata.

Nguko uko bigenda kugura imyenda kuri SHEIN, ntango ari ibintu bigoye mu byukuri kandi bifasha kubona ibintu byiza bihendutse. Byafasha abantu bacuruza imyenda, ndetse nundi wese waba ashaka kurimba adahenzwe. Ese imyenda y’ingenzi abakobwa babasirimu waba uyifite? Usanze harimo ibyo udafite, ubu ni ubryo bwiza wagerageza SHEIN nawe.

Murakoze kubana nanjye uyu munsi, nizereko iyi nkuru hari abo ifashije. Ku waba afite ikibazo icyo ari cyo cyose wagisiga muri comments ubundi tugazagisubiza. Mugire umunsi mwiza 😊 ni ahubutaha πŸ™‹πŸΎβ€β™€οΈ.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply