Tuganirre Ubwiza

Ese amavuta ya glowforce ni meza koko?

30/04/2021
amavuta ya glowforce

Muraho neza, uyu munsi reka tuganire ku mavuta ya made in Rwanda acururizwa ku rubuga rwa glowforce kuri instagram. Ku batayazi, turabanyuriramo amoko atandukanye ndetse nanababwire uko nabonye ayo nabashije kugerageza. Muri iyi nkuru turaganira ku mavuta ane atandukanye ariyo fresh face serum, multi use butter, scalp stimulator na rosehip clay mask. Reka dutangire

Fresh face serum

Aya ni amavuta ya serum yo kwisiga mu maso, arimo turmeric izwiho gucyesha uruhu ikagukiza ibiheri ndetse ikanakuraho inkovu zabyo. Iyi turmeric bayishyiramo bakoresheje amavuta azwi nka essntial oil aba afite concentration iri hejuru. Harimo na black cumin seed oil ifasha kuvura ibiheri. Sunflower oil igaburira uruhu rugasa neza, ndetse na vitamin E irinda uruhu. Ikindi kintu iyi serum ikora ni uko icyesha uruhu, mbese uba inzobe kurusha uko warusanzwe kandi utishe uruhu rwawe kuko ari ibintu biri naturel. Iyi serum yakoreshwa n’abantu bafite uruhu urwo arirwo rwose, waba uri umuntu ugira amavuta menshi mu ruhu ndetse nugira uruhu rwumye bose bayikoresha. Umuntu ugomba kuyitondera ni umuntu ufite uruhu ruri sensitive (sensible) kuberako abantu bafite urwo ruhu kwisiga essential oil ibatera ibibazo.

serum ya glowforce yitwa fresh face

Iyi serum njye nyikoresha ntango yampiriye, uruhu rwanjye ruri sensitive cyane. Nsanzwe nkoresha mask ya turmeric nzi ibyiza byayo ndetse uruhu rwanjye rurayikunda. Numvagako iyi serum basi nzajya mbasha kuyikoresha rimwe mu cyumweru ubundi bikaba ari uburyo bworoshye kurusha kuvanga ama mask kuko simbikunda. Ariko ubwa mbere nyisiga nahise nzana igiheri, ntango nsanzwe ngira ibiheri usibye muri ya minsi nyine. Mba nyaretse nongera kuyagerageza hashize nk’ibyumweru bibiri icyo giheri cyarakize. Nabwo birongera bihita bigaruka, byarangiye nyahaye inshuti yanjye ahira cyane. Ayakunda kubi, yamufashije gukira ibiheri, akuraho inkovu zabyo nuruhu rwe nyine rurasa neza. Iyi serum mu byukuri ni nziza, gusa abantu bafite uruhu ruri sensitive ashobora kukwanga.

Multi use butter

Aya ni yo mavuta ya glowforce ashobora gukoreshwa mu misatsi ndetse no kumubiri. Arimo shea butter, soybean oil, olive oil na vitamin E. Ikintu cya mbere akora ni ukoroshya uruhu ndetse n’imisatsi. Afite uburyo butatu butandukanye ahumura aribwo vanilla bean, unscented nandi atagira impumuro.

amavuta ya glowforce wakisiga mu misatsi no ku ruhu

Ukuntu njye nyakoresha ni mu musatsi akenshi, shea butter ni nziza cyane ku misatsi ya naturel. Kandi aya mavuta akoze neza ku buryo kuyanogereza bitagorana nka shea butter uko yakabaye. Ikintu nakunze ni ukuntu ahumura, naguze iya vanilla ihumura neza rwose. Ku buryo imisatsi iguma ihumura neza igihe cyose wayasizemo. Ukundi kuntu nyakoresha ni uko nyisiga ku birenge n’ahantu hose ku mubiri humye cyane. Impamvu ntayisiga nahandi hose nuko kuyanogereza ku mubiri ahantu hanini bigorana kandi nyine uruhu rwanjye ntiruba ruyacyeneye cyane. Aya mavuta ni meza rwose, nzongera nyagure ndabihamya.

Scalp stimulator

Aya mavuta yo ni ayo gusiga ku mutwe by’umwihariko. Arimo avocado oil ifasha gukomeza imisatsi ikagira imbaraga, castor oil murabizi urukundo nyikunda ikora ibintu byinshi byiza, sweet almond oil yoroshya imisatsi ndetse ikanayigaburira hakaba harimo na peppermint essential oil ifasha gukuza imisatsi. Aya mavuta agamije gutuma amaraso atembera mu mizi y’imisatsi ubundi igakura, hanyuma igakura ikomeye kandi inameze neza.

Aya mavuta narayakunze pe, nyasiga ku mutwe hasi cyane cyane mu gihe mba mfite ibisuko. Amavuta yose avangiyemo aho ni meza kandi afite akamaro cyane, ayambereye mashya ni avocado oil. Aya mavuta ashobora kuba akaze rwose kuko simenyereye kumva imisatsi yanjye yoroshye nkuko aya mavuta yayoroheje. Ikindi kintu nayakundiye nuko kubera peppermint irimo, iyo nyasize mu misatsi kumwe uba uribwa mu bisuko bigabanuka. Numva hahumetse habaye fresh kurushaho mbese biba ari byiza. Ikintu kimwe cyonyine nifuza ko glowforce bahindura ni uko bakora icupa rinini kuko rwose kariya gacupa nkamara mu mwanya nkuwo guhumbya. Nibayagurura menya nzakora stock pe.

Rosehip clay mask

Iyi ni mask yo kwisiga mu maso. Igizwe na kaolin clay ifasha gukura imyanda mu ruhu, red clay ikura amavuta mu twanyahu, rosehip powder ibamo vitamin C ndetse na salicylic acid ifasha kurwanya ibiheri. Mu nkuru yacu iheruka twabasobanuriye salicylic acid uko ifasha gukiza ibiheri ndetse dusanga iyi mask ariyo ihendutse mu bintu byose umuntu yayibonamo. Iyi mask iza ari ifu ukayivanga n’amazi macye hakavamo ibumba ryoroshye wabasha kwisiga.

Rosehip clay mask

Njye iyi mask nayikoresheje inshuro nkyeya, kare nabivuze ko kuvanga mask bintera ubunebwe. Rero ni iyingiyi niko byagenze, numvaga iza ivanze ku buryo uhita uyisiga nta bindi bintu ubanje gukora. Nta kintu na kimwe yantwaye ariko nta nimpinduka ikomeye nabonye. Kuberako turmeric mask nikorera rero byarangiye ntayiretse, nahisemo gukomeza ariyo nkoresha ubundi iyi nzajya nyikoresha rimwe na rimwe. Ku bantu bafite ibiheri bashaka gukira nayibashimira, mwayigerageza mukareba uko ibamerera.

Aya niyo mavuta ya glowforce nagerageje kugeza ubu, ariko bagira nayandi menshi. Bafite serum yakorewe abantu bafite uruhu ruri sensitive, bafite turmeric mask ubwayo, bafite scrub n’ibindi byinshi. Ku muntu waba afite amatsiko yo kumenya amavuta runaka nuko nayabonye mwakandika comment kuri iyi nkuru ubundi nkazayagerageza nkabikoraho inkuru.

Ikindi kintu iyi company izwiho ni uko ibintu byabo iyo bije abantu bahita babimara mu mwanya muto cyane. Ubaye ufite ikintu wakunze wifuza kugerageza wabakurikira kuri instagram page yabo niho akenshi tubona amakuru iyo bagiye kongera kugurisha. Amafoto yose twakoresheje muri iyi nkuru ni ayavuye kuri page yabo.

Murakoze kubana nanjye uyu munsi, mugire umunsi mwiza 😊 ni ahubutaha.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply