Ubwiza

Gukiza ibiheri ukoresheje Salicylic acid naho wayigura

11/03/2021
gukira ibiheri ukanabyirinda

Muraho neza, amakuru yanyu nizere ko mumeze neza. Inkuru y’uyu munsi reka tuganire kuri amwe mu mavuta azwiho gukiza ibiheri cyane. Tumenye uko akora, uburyo wayakoresha, ingaruka ashobora gutera ndetse naho wayagura ubaye wumva ushaka kuyagerageza. Aya mavuta turi buganireho ni aba agizwe na salicylic acid, iyo acid akaba ariyo izwiho gukiza ibiheri.

Uko ikora

Salicylic acid iyo igeze ku ruhu rw’umuntu yinjira mu twanyahu igakuramo imyanda n’amavuta biba byarafashemo. Ibiheri akenshi biterwa nuko utwanyahu tuba twazibye noneho amavuta aba ari mu ruhu akabura uko asohoka bityo hakabyimba. Niyo mpamvu iyo igiheri ukimenyye havamo biriya bintu by’umweru, ni ayo mavuta aba yaraheze munsi y’uruhu rwawe. Salicylic acid rero iyo uyikoresheje ihanagura uruhu rwawe kugirango ibyatumaga utwanyahu tuziba tuzibuka, ubundi ya mavuta akabona uko asohoka ibiheri bigakira.

Igabanya amavuta mu ruhu, ibi bikaba byaba byiza cyangwa bibi bitewe n’ubwoko bw’uruhu ufite. Ku bantu bagira uruhu rurimo amavuta menshi barayikunda cyane, kuko uko uguma uyikoresha igenda igabanya amavuta uruhu rwawe rugira. Abantu bafite uruhu rwumye ku rundi ruhande salicylic acid ishobora gutuma wuma kurushaho kandi si byiza. Gusa ubaye ugira ibiheri kandi ufite uruhu rwumye wayigerageza kuko ariyo izwiho gukiza ibiheri itakumishije cyane. Icyo gihe byagusaba kurenzaho amavuta agaburira uruhu rwawe cyane. Abafite uruhu ruri hagati no hagati, rudafite amavuta menshi kandi nanone rutumye navugako nta kibazo cyane ariko nyine iyo uyakoresheje urabyumvako wumye kurusha ibisanzwe.

Ibintu birimo salicylic acid nuko wabikoresha

Hano reka turebe ibintu bitanu bitandukanye birimo salicylic acid, twagerageje kubashakira ibyo wabasha kubona mu Rwanda bimwe bigurishwa na business zino ndetse nibindi wagura online bakabikuzanira hano. Ibi bintu byose twabashakiye ibyo wakongera mu kwita ku ruhu rwawe ariko bitagusabye guhindura amavuta usanzwe wisiga. Turagenda tuvuga ku kuntu buri kimwe wagikoresha, ndetse nuko njya numva bivugwa nicyo mbitecyerezaho.

1) Inkeylist salicylic acid cleanser

isabune yo mu maso ifasha gukiza ibiheri

Iyi ni isabune yo gukaraba mu maso, ikunzwe cyane cyane n’abantu benshi ku isi yose. Ifasha mu gukiza ibiheri ndetse no kubirwanya. Ikaba yaba nziza ku bantu bafite ibiheri binini bigaragara ndetse no kuri ba bantu baba bafite uduheri twinshi duto bifuza ko twavaho uruhu rwabo rukanyerera. Wayigura kuri ASOS bakayikoherereza na DHL, igura $15 ku icupa rya 150ml. Iyo uyitumye bifata nk’ibyumweru bibiri ngo ikugereho, ushaka kuyireba wakanda hano.

2) Cerave SA renewing cleanser

isabune yo mu maso ifasha gukiza ibiheri

Iyi nayo ni iyindi sabune ikora kimwe niyo twavuze ruguru, izwiho cyane kuba ikozwe ku buryo abantu bayikoresha ntibatere ibindi bibazo. Ituma uruhu rwiyuburura bityo rugahora rufite itoto rusa neza. Navugako abantu bakunda iyi sabune cyane kurusha iya inkeylist, nubwo usanga ariyo ihenze. Menya ariyo ikora neza kuyirusha, cyangwa se kuko ariyo yaje mbere ikaba yarubatse izina. Wayigura kuri business yo kuri IG yitwa tres chic(tc.wellnesskgl), bayigurisha 40,000rwf icupa rya 237ml.

Aya masabune yombi uko wakoresha ni gutya, kuberako salicylic acid iba igomba kubona umwanya ngo ikore, si byiza kwisiga iyo sabune warangiza ugahita uyiyunyuguza. Byaba byiza uyirekeyeho nk’umunota umwe cyangwa ibiri. Urugero ubaye uyikoresha mu gitondo na nijoro mugitondo wabanza ukayisiga mu maso warangiza ukoga ahandi ukaza kubona kuyikaraba. Ninjoro bwo wayisiga mu maso ukayinogereza mu ruhu neza ubundi ukibrossa cyangwa ikindi kintu ukora nijoro cyatuma hashira umwanya utariyunyuguza.

3) Revolution 2% salicylic acid mask

mask ikiza ibiheri

Ku bantu bakunda mask, iyi ni mask yakozwe irimo salicylic acid 2%. Iyi percentage niyo yemerwa nibigo birengera ubuzima kuba bayishyira mu mavuta agurishwa atari muri pharmacy. Aba dermatologues nibo bonyine bemerewe kuba batanga amavuta arimo salicylic acid iri hejuru ya 2%. Iyi mask nayo wayigura kuri ASOS igura $11 ikaba ari icupa rya 65ml, kanda hano uyirebe. Uko ikoreshwa urayisiga mu maso ukayimarana iminota itarenga icumi ubundi ukayikaraba. Ukayikoresha rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru.

4) Glowforce rosehip clay mask

Iyi ni mask igurishwa na business yitwa glowforce ya hano iwacu. Ubundi ni mask ya clay bavugako ifasha kurwanya ibiheri hakaba hanarimo salicylic acid batavuga uko ingana. Iyi mask itandukanye ni iyo twavuze ruguru kuko iyi yo iza ari ifu, bisabako uyivanga n’amazi cyangwa apple cider vinegar ugakora ikintu kimeze nka mask ukabona kuyikoresha. Nayo ukaba uyirekeraho iminota itarenze 15 ubundi ukayikaraba, wayikoresha rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru. Igura 10,000rwf agakopo ka 100ml ikaba ariyo ihendutse mu bintu byose tuvuga uyu munsi.

5) Pixie clarity tonic

toner yagufasha gukiza ibiheri no gukuraho inkovu

Aya ni amazi wisiga mu maso umaze gukaraba ariko mbere yo kwisiga amavuta bisanzwe. Aya mazi bakunze kuyita toner, iyi toner rero ikaba irimo salicylic acid ngo ifashe kwirinda ndetse no gukiza ibiheri. Ikintu cyiza cyane cyayo ni uko ifitemo nibindi bintu bifasha gukuraho inkovu zibiheri. Abantu barwara ibiheri akenshi usanga ninkovu zabyo aba ari ikibazo, kubona ikintu rero cyagufasha gukiza ibiheri n’inkovu icyarimwe biba ari byiza cyane. Ikindi kintu cyiza cy’iyi toner ni uko kuberako uyisiga ntuhite uyikaraba uyimarana igihe kinini salicylic acid ibona umwanya uhagije wo gukora. Bityo ikaba ishobora gukora neza kurusha ibindi byose twavuze ruguru. Iyi toner ukaba wayisanga kuri ASOS, igurishwa $14 ku icupa rya 100ml. Ubaye uyishaka wayireba ukanze hano.

ICYITONDERWA

Usabwe gukoresha sunscreen mu gihe uri gukoresha salicylic acid. Udakoresheje sunscreen uruhu rwawe rushobora gupfa kurusha uko rwari rumeze mbere. Ushaka gusobanukirwa akamaro ka sunscreen nimpamvu ari ngombwa wasoma indi nkuru yacu hano.

Ubwo tumaze kureba uko ikora, nibintu bitandukaye wakoresha twibukiranyeko rimwe mu makosa adutera ibiheri harimo gukoresha ibintu byinshi icyarimwe. Ntugende ngo ugure isabune, na mask na toner ngo nurangiza byose ubikoreshe umunsi umwe. Uruhu rwawe waba uri kuruhohotera, byaba byiza uhisemo kimwe ukabanza ukagerageza icyo. Akenshi usanga kiba kinahagije. Guhitamo icyo wakoresha amahitamo ni ayawe, ndetse ushobora no gushaka andi mavuta arimo salicylic acid atari muri aya twavuze kandi nayo akagukorera neza cyane.

Mwakoze cyane kubana nanjye uyu munsi, nizereko iyi nkuru ibunguye ubumenyi kandi ko hari umuntu ifashije. Mugire umunsi mwiza, ni ahubutaha πŸ˜ŠπŸ™‹πŸΎβ€β™€οΈ.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply