Ubwiza

Guhambura ibisuko neza ntuce imisatsi

18/02/2021
guhambura ibisuko neza

Muraho neza, amakuru y’iminsi? Kimwe mu bintu twabonye bifasha kugira imisatsi miremire ni ugusuka. Iyo wasutse imisatsi yawe ntango uba uyisokoza bityo bikayirinda gucika mu gihe ibisuko bikirimo. Ikibazo kijya kivuka mu guhambura ibisuko, ugasanga ya misatsi itari yaracitse nibwo icikiye rimwe yose. Uhambuye neza ku buryo imisatsi utayica, nibyo byafasha imisatsi yawe gukomeza kuba miremire. Reka rero turebere hamwe ibintu bitandukanye byagufasha guhambura neza nyuma yo kumarana ibisuko igihe kirekire.

Gusigaho amavuta

Ikintu cya mbere gifasha kugabanya gucika nugusiga amavuta ku bisuko mbere yo gutangira guhambura. Ikintu icyo aricyo cyose waba usutse yaba amarasita cyangwa ibiryamye, amavuta afashako imisatsi inyerera bityo igatandukana byoroshye kurushaho. Amavuta yaba meza kuyakoresha yaba nka leave-in conditioner, olive oil, coconut oil cyangwa andi mavuta yose ufite atari gikotori ndetse atari n’amazi cyane. Ukoresheje amavuta y’amazi ntango byaba ari byiza kuberako iyo ushyize amazi mu misatsi isobanye irushaho gusobana, ni ukuvuga yatuma imisatsi icika kurusha uko wari kuyihorera. Kigotori ku rundi ruhande ntango yinjira mu misatsi ngo iyoroshye inanyerere mo gacye ahubwo ishobora gufata muri lepousse namabou bikagorana gusobanura imisatsi kurushaho.

Gukora buri gisuko

Aho gutegereza ko uhambura imisatsi yose ubundi ukabona kuyisobanura no kuyisokoza, byaba byiza ugiye usobanura imisatsi nyuma yo guhambura buri gisuko. Kuberako gusokoza imisatsi ivuye mu kiryamye kimwe biroroha kutayica kurusha uko waba ushaka gusokoza imisatsi yose ku mutwe wawe icyarimwe. Bitewe n’ibisuko uri guhambura ndetse n’imisatsi yawe ushobora kugereranya ukamenya uzajya usobanura umaze guhambura ibisuko bingahe. Urugero umuntu warusutse amarasita mato ndetse afite imisatsi migufi nibisuko bye abimaranye igihe gito ku buryo amabou ye adafatanye cyane ashobora guhambura uturasita 10 yarangiza akabona gutangira gusobanura no gusokoza imisatsi. Mu gihe umuntu warusutse ibi gros bebe afite imisatsi miremire tuvuge ya naturel amabou ye afatanye cyane, byaba byiza afashe umyanya agasobanura imisatsi nyuma yo guhambura buri gisuko.

Gusobanura

Nyuma yo guhambura igisuko si byiza ko uhita ushyiramo igisokozo utarakuramo amabou hasi, ni byizako ubanza ugasobanura imisatsi yawe ubundi ukabona gusokoza. Gusobanura imisatsi mbese ukoresha intoki zawe, ugasiga amavuta macye aho bou iri mbese aho igisuko cyari gifatiye ubundi ukagenda umanura gacye gacye ukuramo iyo myanda ndetse nimisatsi yari yaravuyemo. Imisatsi ivamo iyo uhambuye yose ntango aba ariyacitse, hari igihe aba ari iyavuyemo. Umusatsi iyo umaze imyaka runaka urapfa ukava ku mutwe wawe, mu busanzwe buri muntu atakaza imisatsi hagati ya 50 na 100 ku munsi.Kuberako imisatsi yawe yarisutse nukuvuga buri gasatsi kavuye ku mutwe, kafashe mu bisuko none yabaye myinshi myinshi ariko ntango ari ugucika mu byukuri. Ushaka gusobanukirwa itandukaniro ry’imisatsi yacitse niyavuyemo wasoma iyi nkuru.

Gusokoza

Nyuma yo gusobanura neza, uba ubasha kucisha intoki zawe muri uwo musatsi byoroshye nta kibazo. Icyo gihe noneho wafata igisokozo cy’amenyo manini ugasokoza uwo musatsi uhereye hasi ku misozo yawo ugana hejuru ku mutwe. Kuyisokoza gutya nabyo bifasha kugabanyako imisatsi yasobana ndetse ikanacika kurushaho. Nyuma yo gusokoza uwo musatsi ntiwongere kugira ikindi kintu uwokoraho. Ukomeze uhambure, usobanure unasokoze imisatsi isgaye ariko iyo wamaze gusokoza ntiwongere kuyisokoza nanone. Si ngmbwa kandi kuguma uyikoramo byongera amahirwe yo kuyica so yihorere hasigaye kuyimesamo gusa.

Kumesamo

Nyuma yuko imisatsi yawe yose yarangiye umaze kuyisokoza wamesamo nkibisanzwe, nimba uri umuntu umeseshamo muri salon wagenda bakagukorera baba bazi uko bakumeseramo nyuma yo guhambura. Ku bantu bimeseramo mu rugo, umesamo nkuko usanzwe ubigenza gusa kuko imisatsi yawe yanduye kurusha ibisanzwe, ugafata umwanya ukayifuramo neza witonze buri gace kose ukakageraho. Ndetse byanaba byiza ukoresheje shampoo kabiri kugirango umenye neza ko imyanda yose yashizemo. Ubundi ugashyiramo apres shampoo (conditioner ) kugirango imisatsi yongere yorohe ugakora imisatsi yawe uko wifuza nyuma yaho. Yaba ari wowe ubyikorera cyangwa ari muri salon, kumesamo imisatsi yahambuye gutya biroroha cyane kdi niyo bayisokoje ntango icika.

Ibi bintu kubikora gutya bifata umwanya ariko birafasha cyane cyane kuko bituma imisatsi yawe idacika bityo ukabona inyungu zo gusuka. Byba byiza ubikoze ufite nka film uri kureba kuko bifata igihe kinini, uko imisatsi yawe igenda ikura niko igihe kigenda kiniyongera. Ubaye ucyeneye ubufasha guhambura bitewe n’ibisuko warufite nkurugero faux dread kuzihambura biragorana kurusha ibisuko bisanzwe, icyo gihe umuntu uri kugufasha wamubwira uko ushaka ko mubikora yenda nawe ukazamufasha mugafashanya kugira imisatsi miremire. Muzabigerageze ibi bintu, ntamuntu nzi wabigerageje ngo ntabone itandukaniro mu misatsi ye.

Murakoze gusoma iyi nkuru, mugire umunsi mwiza 😊, ni ahubutaha.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply