Tuganirre Ubwiza

Imyenda isirimutse y’ibanze umukobwa wese agomba kuba afite

21/01/2021
umukobwa wambaye imyenda isirimutse

Muraho neza, uyu munsi tubazaniye inkuru y’imyenda isirimutse. Imyenda ni kimwe mu bintu iyo uyihisemo neza, ukamenya ikubera bituma ugaragara neza niyo waba utahenzwe. Ku bantu batajya bamenya ibintu bagomba kugura, cyangwa ugasanga ufite imyenda myinshi ariko itajyanye ukuntu iyi video irakwigisha imyenda y’ibanze. Uwo waba uriwe wese, iyi myenda iyo uyifite mu kabati iragufasha, igihinduka ni style yawo bitewe nibyo ukunda ndetse nibyo ubona bikubera. Niba rero ushaka kumenya nimba mu kabati kawe ufitemo iyi myenda cyangwa gusobanukirwa iyo wakagombye kugura ubutaha soma iyi nkuru.

Imyenda yo hejuru

Mu mipira nindi myenda yose yo hejuru, imyenda ya ngombwa cyane umuntu aba agomba kugira ni

T-shirt y’umweru ndetse niyumukara

Ni ngombwa cyane kugira aya ma tshirts kuberako ajyana nibintu byose, wayambarana na jeans, nipantalo y’akazi, nijipo n’ikabutura nta hantu utayambara. Bitewe n’ibintu uyambaranye nayo, ishobora kuba relaxe cyangwa bigasirimuka cyane. Ubashije no kugura iya grey (ikijuju nabyo byaba byiza kuko ni ibara ribera abantu hafi ya bose.

Udupira duciye amaboko

utu ni twa dupira tuba ari nkagasengeri gafite ukuboko kugari, hari igihe tuba turi muri style ya bodysuit cyangwa tukanaba cropped ndetse twanaba nkagapira gasanzwe. Utu dupira natwo tujyana nimyenda myinshi cyane kandi nubwo tuba dutuje dusa neza.

Umupira w’imbeho

Hano avugako imipira y’imbeho ari ingenzi cyane, iyo ari kwibandaho cyane cyane ni imwe idagira imashini iba ifatanye hose kandi nta ngofero iriho. Mbese atari jumper, iyi mipira iba myiza kuko iba ifite umubiri udashyuha cyane akenshi kandi ukaba wabasha kuwurenza ku myenda myinshi bikajyana.

Ishati y’umweru

Ishati y’umweru ni ikintu iyo umuntu atecyereje style adahita yibuka, ariko ziri mu myenda icyesha umuntu nta bintu byinshi akoze. Ushobora kuyambara iri kuri size ukayitebeza mu ijipo, kuyambara ari nini mo gacye kuri jeans, cyangwa ari nini cyane cyane ukayambara nkikanzu. Mbese hari uburyo bwinshi bwo kuyambara kandi bwose busa neza.

Winiga y’umukara

Agapira ka winiga kumukara nta bintu byinshi gasaba kandi buri gihe gahita gasirimuka. NI wa mwenda ubona umuntu awambaye ukajya ubona yambaye neza kandi mu byukuri atafashe umwanya munini cyane wo kujyanisha no kubyigaho.

Ikote ry’umukara

Ikote ry’umukara ni ingenzi cyane cyane cyane, buri muntu aho ava akagera aba agomba kuba arifite. Icyo waba wambaye cyose iyo ushyizeho ikote ry’umukara hejuru bihita bifata indi ntera. Amakote muri rusange akora umuti impamvu turi kwibanda kuryumukara nukubera ari ibara rijyana nandi mabara yose.

Imyenda yo hasi

Jeans y’ubururu bwerurutse

Iyi ni ipantalo ibera buri muntu wese aho ava akagera. Bitewe na style yawe ushobora kuyambara ari icupa, ari boyfriend jeans cyangwa mum jeans na dechire byose bivamo. Inama atugira ni ugushaka ama jeans atagukanda ikibuno ngo ubone cyabaye flat, iyo pantalo twese turayizi isa neza ahandi hose ariko igatuma uba umuchauffeur aba ari ntakigenda cyayo. Ikindi kintu ni uburebure bwayo, ama jeans aza mu burebure kutandukanye hari aba yarakorewe abantu bagufi, abaringaniye ndetse nabarebare. Mu gihe uri kwigera kureba ahantu ikugeze hasi ni ingenzi ukamenya nimba izajyana ninkweto ukunze kuba wambaye akenshi ibintu nkibyo.

imyenda isisrimutse: ishati y'umweru, ipantalo ya jeans y'ubururu nikote rya jeans.

Ipantalo y’uruhu

aha atubwirako ari umwenda utuma ikibuno cyawe cyigaragara neza. Mbese kuberako uruhu (leather/cuir) ruba runyerera rukurura amaso yabantu. Niyo nyine waba udashaka kuyakurura ngo ipantalo y’uruhu urayambara bigasa nkaho biri sexy kandi nta bintu bya hatari wakoze. Nta ruhu werekanye ntaki, mbese uba wimereye neza. Iyo ari high waist (taille haut) ngo biba byiza kurushaho.

Agakanzu k’umukara

kugira ikanzu y’umukara ikubera ni ngombwa, bibaye byiza yaba ifite umwenda mwiza udasaza ubusa. Ni umwenda wakambara ahantu henshi henshi hatandukanye kandi hose ukahacana umucyo. Bitewe nuko imeze ushobora kuyambara ku buryo iba sexy, ushobora kuyambara ku buryo iba professional, ishobora no kuba casual. Mbese cyeretse icyo udashaka.

icote ry'umukara uburyo 5 waryambara imyenda isirimutse yose

Amakote

Aya kuri we niyo makote y’ibanze buri mukobwa cyangwa umudamu agomba kuba afite

Ikote ry’uruhu

Ikote ry’uruhu rijyana nibintu byose, ninkarimwe ry’umukara twavuze ruguru ariko iri ryo kabisa warijyana ku kazi, warijyana ku ishuri, wasohotse warirenza ku gakanzu keza. Sinzi ikintu na kimwe ritajyana nacyo, ugize neza wagura iritagufashe cyane kandi rikoze mu ruhu rwiza rizamara imyaka myinshi. Ikote ry’uruhu rwiza ririgaragaza urabibona ko atari nkandi yose kandi rihita rikwerekana nk’umuntu wumusirimu rwose usobanutse.

Ikote rirerire

Ikote rirerire akenshi riba ryenda gukora hasi ni umuti. Mu rwanda kubera hadakonja nko hanze si byiza kugura mene aya makote bigaragarako ryakorewe ahantu hakonja. Habaho aba afite umubiri woroshye kuburyo wayambara nkimvura yaguye abantu ntibabone ko ufite ibikabyo byinshi cyane. We atubwirako yahisemo kugura iryibara rya beije kuko naryo akenshi rijyana nibintu byose.

imyenda isirimutse: icote rya chocolat rirerire, agapira kumukara ka winiga nipantalo y'uruhu

Ikote rya camel

Iri kote ni ryiza pee, avugako ariwo mwambaro wo mu bihe bikonje wa mbere. Ku bantu basoma urubuga rwacu baba imahanga aho mugira hiver iri cote ni ingenzi mu kabati kanyu. Ku bandi mutuye mu bihugu bidakonja cyane umupira wiri bara ntecyerezako ariwo wabaremera kurushaho. Ibara rya chocolat cyangwa khaki mu ikote cyangwa umupira riba ryiza cyane cyane ribera abirabura mu buryo bwose bushoboka.

Ikote rya jeans

mu myenda isirimutse ikote rya jeans ni irya mbere, habaho amabara menshi ndetse nama style menshi ku buryo utabura iryo ukunda. Ni umwenda ujyana na buri kimwe cyose, ni ukuri sinzi ikintu kitajyana nikote rya jeans sindakibona. Ikindi kandi iyo uguze irifite jeans ikomeye nziza riranagufubika.

Muri iyi nkuru tubabwiye imyenda isirimutse buri muntu yakwisangamo kandi yakambara mu bryo bwinshi butandukanye. Icyiza cy’iyi myenda imyinshi hagati yayo wayambarana ikajyana, sinzi nimba arinjye njyenyine ujya ugira ikibazo cyo kugira imyenda myiza ku giti cyayo ariko nanjya kuyambarana nkabona ntibivamo. Nizereko hari uburyo iyi nkuru ibafashijemo ubwo aribwo bwose.

Murakoze kubana nanjye, ni ahubutaha 😊.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply