Ubwiza

Kwiyitaho ufite umwanya muto

19/01/2021
kwiyitaho nta mwanya

Muraho neza, amakuru yanyu? Uyu munsi reka tuganire nk’abantu tuba dushaka kwiyitaho ariko dufite umwanya mucye. Yaba ari ukubera akazi, ishuri, urugo ugomba kwitaho cyangwa byose icyarimwe akenshi usanga hari igihe twiburira umwanya wo kwita kuri twebwe. Iyi nkuru turarebera hamwe ibintu wakora bikagufasha gukoresha akanya kawe gato neza uko bishoboka kose.

1) Koga kare

Nimba uri umuntu woga wirukanka cyane nta mwanya rimwe na rimwe usiganwa no kudacyererwa nkanjye, kwiyemeza kujya muri douche kare kurushaho byadufasha. Kwita ku ruhu rwawe ni kimwe mu bintu wakora bigahindura uko wiyumva muri wowe kuberako uruhu ni organ nini tugira yambere, kurwitaho si ukugirango ruse neza gusa ahubwo binatuma ubaho neza kurushaho. Koga kare byaguha umwanya wo gukoresha scrub, kwisiga neza ukageza amavuta ahantu hose. Ku bantu bamwe na bamwe ibi bivuze kubyuka kare kurusha ibisanzwe, abandi nukuva mu buriri nyine ukajya muri douche aho kumara iminota 30 kuri phone. Ku bantu kubyuka kare bitakunda yenda bitewe n’akazi mukora, koga nijoro byabafasha noneho akaba aribwo woga ukikuba neza mbese ugacya ubundi mugitondo ukitera amazi ukigendera.

2) Kugendana utuntu mu isakoshi

Kugira utuntu ducye ugendana mu isakoshi yawe cyangwa mu modoka birafasha cyane ku bantu baba bashaka gusa neza ariko bafite umwanya muto. Urugero rw’ibintu wagendana ni nka fond de teint (poudre), spray cyangwa perfume, lipbalm na lipstick. Uzarebe nkiyo uhuye n’umuntu nka saa cyenda ukumva arahumura neeezza, niyo yaba atimakiye na gacye usigarana ishusho y’uko ari umuntu ugira isuku kandi wiyitaho. Noneho iyo birenze guhumura gusa akaba akinasa neza lipstick ye iri intact, atayaze mbese nta wavugako atiyitaho kandi bimufata iminota micye. Niyo mpamvu. kugendana utuntu ducye twagufasha gukora touch ups ari ingenzi cyane.

3) Kugira impumuro uzwiho

Kugira ukuntu abantu baziko uhora uhumura avugako nabyo ari byiza, nkuko tumaze kubivuga ruguru umuntu uhora ahumura neza afite ishusho runaka agusiga mu mutwe yuko yiyitaho. Atugira inama yo kujya ahantu bagurisha ama perfurmes ukagura izo abantu benshi wumva bakunda. Iyi perfurme witera ishobora guhinduka ariko nyine aba ari imwe mu gihe runaka uzwiho. Impumpuro iyo ariyo yose waba wahisemo ushaka kumenya amabanga yo guhora uhumura neza umunsi wose soma hano.

4) Kugira gahunda y’ibyo ushaka gukora

Ikindi kintu atubwira nukwandika liste y’ibintu bitandukanye uba ushaka gukora mu cyumweru byo kwiyitaho. Nk’urugero ukavuga uti

  • kwa mbere nzajya nogosha ingohe nincakwaha
  • kwa kabiri nkore scrub umubiri wose
  • kwa gatatu maske yo mu maso imfasha kurwanya ibiheri
  • kwa kane nta kintu nzajya nkora
  • kwa gatanu nzajya nsiga amavuta mu mutwe nkore na ka massage gato.

Mbese wihe utuntu duto wakora mu minota micye cyane buri munsi ku buryo udacyenera gukora ibintu byose icyarimwe noneho ngo wumve wabiburiye umwanya.

5) Imisatsi n’inzara

Imisatsi n’inzara ni ibintu kabisa bigukurayo, iyo bisa neza uba nyine usa neza kurusha uko wari kuba umeze bidakoze. Ndabizi dufite umwanya mucye ntiwabona umwanya wo kujya muri salon buri cy’umweru kumeseshamo no gukoresha izara. Inama nagira abo bantu nugusuka amarasita meza no gushyirishaho ihina cyangwa gel. Amarasita iyo bayagusutse neza aba asa neza ari ku murongo ntango amera nkuko wacyenera gusokoza buri munsi uko njye njya mbigenza nuko iyo akiri mashya ntacyo nyakoraho ndayarekura bisanzwe kuko nyine aba agisa neza. Noneho yamara nk’ukwezi gutyo nkatangira kuyafungamo amastyle atadunkanye buri imwe nkayimarana icyumweru. Biramfasha gusa nkaho imisatsi yanjye mpora nyitaho kandi mu byukuri mba nayikoze igihe gito gishoboka.

Inzara ihina y’umukara ni bae, nyikunda urukundo kuko nyine ntanubwo ivaho imara igihe kirekire gishoboka cyose. Ku rundi ruhande nkanakunda gusigisha gel yibara rituje, ku buryo inzara nizikura undebeye kure utapfa kubibona bityo nkabasha kuyimarana igihe kirekire nukwezi hari igihe kurenga mfite gel imwe. Ariko nkamenya nezako inzara n’imisatsi bisa nkaho bihora ku murongo uko bishoboka kose.

6) Kunywa amazi no gukora squats

Mu by’ukuri kunywa amazi menshi byabaye indirimbo, ni byiza ku mubiri wawe amazi agufasha gusa neza akanagufasha kudasaza. Nimba uri umuntu udakunda kunywa amazi mbese ujye uyihata. Muganga wawe arayagutegeka, washaka ko imisatsi yawe ikura bati nywa amazi, washaka kunanuka bati nywa andi mazi, warwara ibiheri amazi nayo akaza mu miti bakurangira πŸ˜‚πŸ˜‚ . Nimucyo tunywe ayo mazi uko dushoboye kose ngo adufasha gusa neza.

Squats nimba utazizi ni sports nziza, ituma ugira ikibuno kinini ikanongera amatako yarangiza sha ikanagufasha kugabanya inda. Mbese ni igitangaza gikomeye cyane. Ariko nyine usibye na squats gukora sports ni byiza bituma umera neza mu mibereho yawe kandi inaruhura stress. Sinzi ikintu gituma utagira umwanya mwinshi wo kwiyitaho ariko nashetako ibyo bintu binagutera stress. Kugerageza ugashaka iminota 10 cyangwa 15 niyo yaba rimwe mu cyumweru cyangwa mu kwezi ugakora ka sports gacye byagufasha cyane cyane.

Nizereko iyi nkuru ibafashije kubantu bifuza kwiyitaho kurusha ibyo basanzwe bakora ariko badakoresheje umwanya mwinshi mwinshi badafite. Nimba hari ibintu bijya bigufasha gusa neza bitagufashe umwanya mwinshi, wabidusangiza muri comment nimba ntacyo bigutwaye.

Murakoze kubana nanjye uyu munsi, ni ahubutaha mugire ibihe byiza 😊.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply