Ubwiza

Kongerera imisatsi ingufu, impamvu ari ngombwa nuko wabigenza

11/01/2021
imisatsi ingufu

Muraho, amakuru yanyu? Ku rubuga rwacu dufiteho inkuru zijyanye n’imisatsi nyinshi harimo uko wakuza imisatsi yarekeye gukura, amavuta akiza imvuvu akanakuza imisatsi, kudfriza neza ntuce imisatsi yawe ndetse nizindi nyinshi. Muri izi nkuru usanga akenshi tuguma tugaruka ku kuntu amavuta yoroshya imisatsi afasha mu kudacika kw’imisatsi. Gusa hari igihe usanga kongerera imisatsi ingufu bicyenewe kurushaho. Niba uri umuntu ufite imisatsi idakomeye mu byukuri, namavuta yoroshya imisatsi uyakoresha ariko ukaba ubona imisatsi yawe icyo icyeneye ari imbaraga, iyi nkuru ni iyawe. Nanone abantu badefrije ndetse nabafite teinture baba bacyeneye kongerera imisatsi imbaraga kurusha abandi bose.

Ikintu uyu munsi tugiye kuganiraho ni ibyo mu cyongereza bita protein treatment. Ubundi kugirango imisatsi ikure neza iba igomba kuba ifite imbaraga kandi inoroshye. Kugira imbaraga ndi kuvuga ntango ari ugukomera, ahubwo ni ukuntu ushobora gufata umusatsi wawukurura ukabona ntango ucika ubusa ukaba ufite elastic nkyeya muriwo. Koroha nanone ni kwa kundi imisatsi iba itumye, uyikoramo ukumva imeze neza wanasokoza ukaba wumva igisokozo gicamo byoroshye. Ibi bintu byombi ni ngombwa cyane ku misatsi, kandi ntango akenshi bikorwa n’amavuta amwe. Amavuta yoroshya aba ari ama vitamin (deep conditioners) ndetse namavuta yoroshya (moisturizer), mu gihe amavuta yongera imbara aba ari protein treatment.

Ese ikora iki?

Imisatsi y’abantu igizwe na protein, uko tuyimarana igihe tuyisokoza, tuyisuka, nibindi byinshi niko tugenda izo protein tuzicagagura. Amavuta ya protein treatment impamvu yongerera imisatsi ingufu ni uko aba arimo protein zinjira mu musatsi zigafatanya za protein zacagaguwe. Bityo umusatsi ukagerageza gusubirana nkuko warumeze ukiva mu mutwe ukiri mushya utarahura nibintu biwica. Impamvu abantu badefrije n’abafite teinture bacyenera protein treatment kurusha abandi, ni ukuberako ibi bintu byombi bivanamo protein mu misatsi nyinshi.

Produit kugirango iirambure imisatsi yari yizinze, ikuramo amaproteins menshi kugirango izatumaga wizinga zibure imbaraga. Teinture nayo ikuramo melanin mu musatsi, melanin iba ifite ama protein ayifashe.Birumvikana rero ko ibi bintu byombi bisiga imisatsi yifitiye agatege gacyeya. Niyo mpamvu kuyongerera imbaraga aba ari ngombwa cyane. Bityo imisatsi yawe igasa nkuko ubyifuza ariko ntinacike cyane.

Ibintu byongerera imisatsi imbaraga

Hari uburyo bubiri nzi umuntu yakoresha kugirango asubizemo imbaraga mu misatsi. Uburyo bwa mbere ni ugukoresha amavuta yabugenewe asubizamo protein mu misatsi. Ubwa kabiri ni ukwirwanaho ukikorera vitamin yagufasha gukomeza imisatsi. Reka turebe urugero rumwe kuri buri buryo.

Kwikorera vitamin

Iyi video iri munsi ni iyu umukobwa wikorera vitamin imufasha kongerera imisatsi ye ingufu. Icyiza cyiyi vitamin ni uko ibintu isaba wabasha kubibona bitagoranye rimwe na rimwe ukaba wanasanga ubifite mu gikoni.

Akoresha mayonaise ibiyiko 5, igi rimwe na olive oil ibiyiko 3 akabivanga ubundi akabisiga mu misatsi akabimarana iminota 30 ubundi akabikarabamo. Mayonaise ni nziza cyane ku misatsi kuberako ikozwe mu magi kandi agira protein nyinshi hamwe na biotin. Habamo kandi na vitamin A, E na D byose bikaba bifasha umusatsi gukomera ukagira ingufu. Iryo gi rimwe ribisi nyine ryongeramo izi vitamin zose nanone bikaba double. Avuga ko olive oil ayishyiramo kugirango bimworohere kushyiramo iyi vitamin mu misatsi ye gusa ntecyerezako ari ukubera afite imisatsi ya naturel ku bantu badefrije sintecyerezako byaba ari ngombwa gukoresha ibiyiko 3 byose.

2. Amavuta ya protein treatment

Amavuta yambere azwiho kongerera imisatsi imbaraga ni Aphogee 2 step protein treatment. Ni amavuta aza mu macupa abiri, rimwe riba ririmo protein treatment irindi rifite balancing treatment. Iyi video iyi hepfo irerekana urugero rw’umukobwa uri kuyakoresha.

Arabanza agashyiramo protein treatment akayishyira mu misatsi yose yarangiza agakoresha seche, ubushyuhe buva kuri seche bufasha aya mavuta kwinjira mu misatsi noneho agasigamo ama proteins mu misatsi bityo imisatsi igakomera. Nyuma yo gukoresha blow dryer imisatsi isigara ikomeye imeze nkibuye noneho akayikarabamo yitonze akabona gushyiramo amavuta yo muri rya cupa rya kabiri ( balancing treatment). Aya mavuta avugako ari byiza kuyakoresha rimwe mu byumweru 6, si byiza gushyiramo protein treatment kenshi cyane kuberako byatuma imisatsi ikomera hanyuma igacika noneho kurushaho.

Ubu buryo bwombi bwakoreshwa kongerera imisatsi imbaraga ku bantu bumva babikeneye. Bwombi narabugerageje mushatse nababwira uko buri buryo nabubonye. Byombi nabatera courage yo kubigerageza mukareba nimba imisatsi yanyu ibikunda kandi nibibafasha muzagaruke mudusangize inkuru nziza muri comments.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza 😊 ni ahubutaha.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply