Monthly Archives:

January 2021

Fitness

Kwisonzesha byatuma ugira munda hato!! Na science irabyemeza

30/01/2021
kwisonzesha ngo munda habe hato

Muraho, amakuru yanyu? Nizereko lockdown ibafashe neza, uyu munsi mbazaniye inkuru ishyushye ku bantu bifuza kugira munda hato. Yego, kwisonzesha bituma munda hawe haba hato. Buretse gato kubivamo ni ukuri sindi kukubeshya birakora kandi nabashakashatsi babyizeho babonako ari ukuri. Uti gute? Kwisonzesha bisanzwe se? Umunsi wose se, iminota ingahe? Reka ibi bibazo byose tubinyuranemo Gute? Ubu buryo bwo kwisonzesha babwita vacuums mu cyongereza, bukoreshwa nabantu baterura ibyuma nk’akazi abo bita aba body builders kugirango munda habo hagume ari hato nubwo…

Continue Reading

Tuganirre Ubwiza

Imyenda isirimutse y’ibanze umukobwa wese agomba kuba afite

21/01/2021
umukobwa wambaye imyenda isirimutse

Muraho neza, uyu munsi tubazaniye inkuru y’imyenda isirimutse. Imyenda ni kimwe mu bintu iyo uyihisemo neza, ukamenya ikubera bituma ugaragara neza niyo waba utahenzwe. Ku bantu batajya bamenya ibintu bagomba kugura, cyangwa ugasanga ufite imyenda myinshi ariko itajyanye ukuntu iyi video irakwigisha imyenda y’ibanze. Uwo waba uriwe wese, iyi myenda iyo uyifite mu kabati iragufasha, igihinduka ni style yawo bitewe nibyo ukunda ndetse nibyo ubona bikubera. Niba rero ushaka kumenya nimba mu kabati kawe ufitemo iyi myenda cyangwa gusobanukirwa iyo…

Continue Reading

Ubwiza

Kwiyitaho ufite umwanya muto

19/01/2021
kwiyitaho nta mwanya

Muraho neza, amakuru yanyu? Uyu munsi reka tuganire nk’abantu tuba dushaka kwiyitaho ariko dufite umwanya mucye. Yaba ari ukubera akazi, ishuri, urugo ugomba kwitaho cyangwa byose icyarimwe akenshi usanga hari igihe twiburira umwanya wo kwita kuri twebwe. Iyi nkuru turarebera hamwe ibintu wakora bikagufasha gukoresha akanya kawe gato neza uko bishoboka kose. 1) Koga kare Nimba uri umuntu woga wirukanka cyane nta mwanya rimwe na rimwe usiganwa no kudacyererwa nkanjye, kwiyemeza kujya muri douche kare kurushaho byadufasha. Kwita ku ruhu…

Continue Reading

Ubwiza

Kongerera imisatsi ingufu, impamvu ari ngombwa nuko wabigenza

11/01/2021
imisatsi ingufu

Muraho, amakuru yanyu? Ku rubuga rwacu dufiteho inkuru zijyanye n’imisatsi nyinshi harimo uko wakuza imisatsi yarekeye gukura, amavuta akiza imvuvu akanakuza imisatsi, kudfriza neza ntuce imisatsi yawe ndetse nizindi nyinshi. Muri izi nkuru usanga akenshi tuguma tugaruka ku kuntu amavuta yoroshya imisatsi afasha mu kudacika kw’imisatsi. Gusa hari igihe usanga kongerera imisatsi ingufu bicyenewe kurushaho. Niba uri umuntu ufite imisatsi idakomeye mu byukuri, namavuta yoroshya imisatsi uyakoresha ariko ukaba ubona imisatsi yawe icyo icyeneye ari imbaraga, iyi nkuru ni iyawe.…

Continue Reading