Tuganirre

Ibintu 10 wakora buri munsi byagufasha guhorana amahoro

19/12/2020
uburyo wakiyongerera amahoro

Muraho, amakuru yanyu? Inkuru y’uyu munsi reka tuvuge ku bintu bitanga amahoro wakora bitakugoye. Mu buzima hari igihe duhura nibibazo bikatubuza amahoro bikatuzonga. Ukibaza uti ese ni gute umuntu yagira amahoro mu mutima niyo yaba ari guca mu bihe bikomeye? Hari nigihe ibitecyerezo byacu ubwabyo bitubana byinshi, iyi nkuru irarebana cyane no gufasha ibitecyerezo nuburyo ubona ubuzima niyo waba uri guca mu bihe bikomeye. Ibihe bikomeye byo rwose ntaho byajya, turi ku isi after all gusa ibi bintu bishobora kugufasha kugira umutuzo.

1) Kwibwira neza mu gitondo

Ikintu cya mbere atubwira kandi cyoroshye cyane gukora ni ukwibwira affirmations mu gitondo kare. Nk’urugero uri kwibrossa cyangwa uri koga, mu bitecyerezo byawe ukajya wisubiriramo ikintu kikubaka. We yatanze urugero rwa “you are awesome” bitewe nibintu ukunda ushobora kwibwira wowe ibigukorera ibintu nka “uri umwana mwiza”, “uri gukora ibyo ushoboye byose”, “uri kumwe n’Imana” ku bayemera. Mbese ni amagambo uhitamo ukayisubiriramo inshuro nyinshi zishoboka. Uramutse ubikoze, ugitangira ushobora kumva uri kwibeshya ukumva ntuzi ukuntu bimeze ariko uko uguma ubisubiramo ugenda wumva ibitecyerezo bigabanuka ukumva hari icyo bigufashije.

2) Gukora sports

Sports ni kimwe mu bintu bifasha umubiri ndetse nibitecyerezo icyarimwe. Gukora sports buri munsi ni ikintu nubundi cyagufasha kugira ubuzima buzira umuze. Kandi binatuma unishima, ukumva ufite ibinezaneza muri wowe, niko umubiri w’umuntu ukoze ntakuntu wakora sports ngo uzirangize wumva nta mpinduka nziza yabayeho. Kuko abiziko umwanya wo gukora sports ujya ubura kuko nyine tuba dufite akazi nizindi nshingano zitandukanye. Avugako utaba ucyeneye igihe kinini cyane, gufata iminota 20 – 30 ku munsi biba bihagije. Ugerageje ukabyuka iminota 20 mbere y’igihe umenyereye warangiza ugakora udusports ducye bigufasha gutangira umunsi neza uri fresh mu mutwe ningingo zose zikora neza.

3) Gupangira umunsi

Avugako kwandika gahunda afite ku munsi byamufashije cyane cyane cyane, yaba mu mitecyerereze ye muri business ze no mu mikoreshereze ye y’amafaranga. Ugitangira umunsi ugatecyereza ukibaza uti ni ibiki nifuza gukora uyu munsi? Ubundi ukagerageza uko ushoboye ukabikora, akenshi iyo ubirangije wumva umeze neza muri wowe ukumva uwo munsi ntupfuye ubusa. Ikintu kimwe nakongeraho ni ukugereranya ibintu koko wabasha gukora ku munsi, niwiha ibintu byinshi cyane kuri list yawe ibyinshi bikakunanira kubikora bishobora kugutera stress kurushaho. Iyo ubashije kubigereranya neza rwose gupanga umunsi biba byiza cyane.

4) Interuro ikugarura

Ikindi kintu avuga ni ukugira ikintu kimeze nka slogan ugenderaho igufasha kugarura ibitecyerezo byawe mu bwiza mu gihe wumvishe bitangiye kugenda mu nzira utifuza. Nka we iyo yihaye ni “Attitude of gratitude” ni keza kandi kanavugitse neza, mu kinyarwanda kubisemura ntibiza neza ariko ni nka “Ibitecyerezo by’ishimwe”. Atubwirako iyi slogan yayitangiye atwite, ngo yari yarahangayitse cyane yibaza ku kuntu azabyara bikajya bimutera stress na anxiety nyinshi cyane. Umunsi umwe ageraho aravuga ngo agiye kwishimirako ameze neza, n’umwana atwite nawe akaba ari muzima nta kibazo afite. Urebye neza mu bibazo uri gucamo, wasanga hari ibintu byinshi wakwishimira. Nimba slogan ye uyikunze wayikoresha nawe, ufite indi yawe ikunogeye kurushaho wakoresha iyo. Icyangombwa ni uko ubasha kuyikoresha iyo wumva ibitecyerezo bibi bikubanye byinshi ukagaruka mu cyerekezo cyiza.

5) Kunywa amazi

Umubiri wacu ugizwe namazi 70%, ni ngombwa cyane cyane ko umuntu anywa amazi kugirango agire ubuzima bwiza. Gusa ikintu kiba gitangaje ni ukuntu iyo umuntu afite agahinda akanywa amazi hari ukuntu yumva amufashije. Ntango mu byukuri nanjye mbisobanukirwa ariko nziko bikora koko. Umuntu ufite ibiro bisanzwe bavugako aba agomba kunywa litiro 2 z’amazi ku munsi. We kugirango abikurikize afite igicupa kinini cy’amazi akoresha cyanditseho amasaha agomba kuba yayanywereyeho. Uko wabigenza kose upfa kongera amazi unywa ni ukuri bizagufasha.

6) Gusimbuza film na social media

Aha rero noneho avugako ari ugushaka ikintu cy’ingirakamaro ukora mu gihe wakabaye uri kureba film cyangwa uri kuri social media. Mu byukuri iyo uri kureba film irakurangaza ikaba yatuma udatecyereza ku bibazo ufite muri ako kanya ariko iyo irangiye ntango iba yagufashije kugira umutuzo muri wowe. Namaze kureba iyi video nanjye mpita mfata icyemezo cyo kwandika iyi nkuru kuko njye umwanya wanjye munini nywuta kuri YouTube. Kwandika iyi nkuru nabyo biri kundangaza kandi byo birarangira website yanjye yiyongereyeho indi nkuru. Muzabigerageze, nibura ufate iminota 30 yonyine ku munsi warusanzwe umara kuri social media uyikoremo ikindi kintu nko kwiga ikintu cyangwa icyo ushaka icyo aricyo cyose.

7) Kugirira undi muntu neza

Kugira neza biraryoha, iki ni ikintu abantu benshi batazi ariko ndababwiza ukuri nanjye ibi nabihamya ho biruhura. Iyo umuntu atameze neza yarangiza agafasha mugenzi we niyo kaba ari akantu gato nawe asigara yumva mu mutima aruhutse kurusha uko yarameze mbere. Ikintu wakora ntango kigomba kuba ari kinini, nk’urugero uwo munsi ubonye umuntu mukorana yambaye neza ukabimubwira. Ubonye nk’umuntu ukuze ahagaze muri zonda ukamuhagurukira. Ikintu gito kandi nawe kitari bukuvune, ariko uzi neza ko uwo uri kugikorera kiri bumushimishe. Ibyo bintu birafasha cyane, muzabigerageze.

8) Meditation

Meditation buriya ni ikintu gifasha bya hatari, iyo ubishoboye ukabasha kumara iminota micye niyo yaba ari itanu udatecyereza ugahumeka gusa biragufasha. Meditation ku bantu batayimenyereye bashobora gukora guided meditations ziroroha kurusha uko wagerageza kubyikoresha. Meditation ifasha kugira concentration, igatuma umuntu atuza kurushaho mbese gufata iminota micye ugacecekesha ibitecyerezo byawe bifasha kugabanya stress bigaragara.

9) Kuva kuri phone mbere yo kuryama

Avugako we yabonyeko iyo aretse telephone ye nkiminota 15 – 30 mbere yo kuryama, asinzira neza kurushaho akanaruhuka. Mbese ngo bifasha umubiri n’ubwonko kumenyako umunsi urangiye nta kindi kintu gisigaye cyo gukora usibye kuryama. Kuva kuri social media cyane cyane, ukaba yenda wafata igitabo ukagisoma cyangwa ukaba uri kuganira nabantu. Ariko utari gukoresha ikintu icyo aricyo cyose gifite screen.

10) Kuryama bihagije

Kuryama nacyo ni ikintu abantu benshi tuziko ari ngombwa ariko tudakora neza. Akenshi iyo umuntu afite stress muri iyo minsi usanga aba anafite nibintu byinshi byo gukora kuburyo ataryama bihagije. Cyangwa se ukaba ugera no mu buriri ibitecyerezo bikakurenga bikakubuza gusinzira. Umuntu utaryamye burya nibyo akora byose mu munsi ntango abikora neza, ubishoboye waryama amasaha ari hagati ya 7 – 9. Kugira gahunda ukamenya ngo ndyama saa yine zijoro ni byiza cyane, bityo icyo gihe wabasha no kumenya igihe uri buvire kuri phone.

Ibi bintu byose byose ni byiza kandi birumvikana ukuntu byafasha umuntu kugira amahoro n’umutuzo mu mutima kurushaho. Hari abantu babwirwa ibi bintu bagahita bavuga ngo reka ibyo ni iby’abazungu, nibyo koko ni ibyabo niho tuba turi kubikura ariko nimyenda twambara nibo yavuyeho, na machine ndi kwandikiraho ndetse na telephone uri gusomeraho. Ubuzima tubayemo stress zabwo ni ibintu abazungu bagiye batuzanira cyangwa tubigana gacye gacye. Kuki se tutabigana no mu bijyanye nuko babigenza nko babeho neza bafite amahoro?

Si ngombwa kuba wakora ibi bintu byose byavuzwe, wabigerageza ubundi ugafatamo bicye ubona koko byagufasha niyo byaba biri bukugore. Nkurugero nkanjye ndabiziko sports zimfasha pee ariko ngira ubunebwe bwo kuzikora, ntamuntu twaterana courage ra 😂? Nawe muri ibi bintu uzahitemo ibyo ukora ubundi wihe discipline ujye ubikora buri munsi, nyuma yigihe uzabibonako imitecyerereze yawe yahindutse ndetse ko n’amahoro yiyongereye.

Murakoze kubana nanjye uyu munsi, nizereko iyi nkuru hari umuntu ifashije niyo yaba ari umwe gusa. Mugire umunsi cyangwa umugoroba mwiza ni ahubutaha 😊.

You Might Also Like

8 Comments

  • Reply replica.is 21/12/2020 at 11:11 am

    i love this amazing article

  • Reply Uburyo 6 bwo kwiruhura stress - Tuganire ku buzima 26/12/2020 at 4:50 pm

    […] Tubayeho mu isi y’ibibazo, nta muntu utagira ibibazo byaba bito cg binini. Akenshi bikagutera stress, yenda uri gushaka minerval y’abana, cyangwa akazi kanze, ushobora kuba urwaye cg urwaje, ufite stress y’amasomo,uri umushomeri, ibibazo ni byinshi hanze aha hari nigihe biguhuriraho ari byinshi. Iyo ugize stress ntigushiremo bikwica mu bitecyerezo bigatuma wiheba cyangwa ukingunga. Ikindi kdi stress ishobora gutuma udakora ibyo wagombaga gukora neza. Hari uburyo wakikiza iyi stress, ntango aruburyo bwo gukemura ikibazo uhanganye nacyo icyo aricyo cyose. Ahubwo ni uburyo bwo kwiruhura ku mutima ugahangana nabyo utaremerewe. […]

  • Reply maseczki z filtrem 27/12/2020 at 11:17 am

    I’m extremely pleased to discover this website. I wanted to thank you for ones time just for this fantastic read!! I absolutely enjoyed every part of it and i also have you bookmarked to see new stuff in your site.

  • Reply online cialis 28/12/2020 at 3:17 pm

    Definitely, what a great blog and revealing posts, I definitely will bookmark your site. Best Regards!

  • Reply pożyczka pozabankowa 02/01/2021 at 12:38 am

    I got what you intend,bookmarked, very decent website.

  • Reply auto locksmith 02/01/2021 at 11:51 pm

    I am incessantly thought about this, thanks for posting.

  • Reply chwilówka online 03/01/2021 at 4:18 am

    I reckon something truly special in this website.

  • Reply renault clio key fob 03/01/2021 at 5:50 am

    Some really great info, Gladiola I detected this. I’m not spaming. I’m just saying your website is AWSOME! Thank you so much! Please vist also my website.

  • Leave a Reply