Tuganirre Ubwiza

Nagerageje sunscreen ya more up, uko nayibonye

12/12/2020
sunscreen ya more up

Muraho, amakuru yanyu? Mu minsi ishize twabagejejeho ikiganiro kivuga ku kuntu burya abirabura natwe ducyenera sunscreen. Bitewe nibyiza numvishe byazo harimo nko kurinda uruhu cancer ndetse no gusaza nibindi, nafashe umwanya wo gushaka izo nagerageza. Reka rero noneho mu kiganiro cy’uyu munsi twibande kuri sunscreen ya more up nuko nayibonye.

Iyi sunscreen nayibonye muri simba igura 10,500, ikaba iza mu icupa rya 250ml. Itanga SPF 30 ariyo abadermatologue bavuga byaba byiza umuntu ayikoresheje, irinda imirasire ya UVA ndetse na UVB byose. Iri mu bwoko bwa chemical sunscreen, kuberako ku icupa handitseho ko wabasha kuyijyana mu mazi.

Uko nyikoresha

Iyi sunscreen rero nyisiga umubiri wose ndetse no mu maso. Ku mubiri nyivangira mu biganza hamwe namavuta nsanzwe nisiga ubundi nkabyisigira hamwe. Kuko akenshi nkunda kwambara imyenda intwikiriye wese, mba numva ntacyeneye gukoresha nyinshi nko mu maso.

Mu maso ho ndabanza nkisiga amavuta yanjye asanzwe ubundi nkayareka akuma nk’iminota micye nkabona kwisiga na sunscreen hejuru. Nko ku minsi mba nasuwe nibiheri ku isura, nkagomba kwisiga umuti wabyo nabonye biba byiza iyo nawo mbanje kuwisiga mbere yo kwisiga iyi sunscreen kuko igihe nawusize nyuma nabonye udakora neza nkibisanzwe.

Uko yamereye

Iyi sunscreen ikintu cya mbere cyantunguye ni uko iyo uyisize ihinduka purple/mauve ukuntu. Ibi ni ibintu bikunze kubaho kuberako akenshi ziba zarakozwe batecyerezako zizakoreshwa n’abazungu cyane cyane. Rero haba harimo ingredient iyo zigiye ku ruhu rufite melanin nyinshi ihindura ibara. Mu busanzwe ndi hagati y’imibiri yombi ninzobe, rero birashobokako ku muntu undusha melanin iyi sunscreen yamubaho nk’ubururu cyangwa purple igaragara cyane. Urebye nko kuri iyi photo iri munsi nubwo bo bakoreshaga izindi sunscreen bijya kumera nka gutyo.

abakobwa bari kugerageza sunscreen
ukuntu susncreen ihindura ibara ku birabura

Hagati aho nubwo igira iryo bara nkiyisiga, mbasha kuyinogereza ntibigaragare. Gusa ni ukwitonda kuko itanogereje neza bishobora kumera nkaho wisize ibintu by’umweru mu maso mbese ntibise neza cyane. Ikindi nayivugaho ni uko ari amavuta meza yoroshya uruhu, nyekako ari ukubera ifitemo aloe vera kandi nkuko twabibonye igira akamaro kenshi ku ruhu.

Ukuntu njye nayibonye, ituma uruhu rwanjye ruyaga ukuntu ukabona meze nkaho mfite oily skin kandi mu busanzwe uruhu rwanjye ruri normal si dry ndetse si na oily. Uko kuyaga bishobora kurwanywa no kwisiga poudre kandi kuko atari amavuta aguma ava mu ruhu rwanjye nabonye idahita inshiraho vuba ngo nongere nyage. Gusa nibazako ku bantu basanzwe bafite oily skin bashobora kutayikunda cyane kubera byaba ari ugushyira amavuta menshi ku ruhu nubundi ruyasanganywe. Ni ibyo nibaza ariko sinabihamya nanone kuko wabona ibahiriye rwose. Ubaye wifuza gusobanukirwa aya moko y’uruhu kurushaho wakanda hano.

Nyuma yo kuyikoresha iminsi micye nahise mbona ntangiye kuzana uduheri duto twinshi ukuntu. Ku zindi sunscreen nagerageje mbere naho iki kibazo nagiye mpura nacyo, kuri iyi nahise ngerageza kuzajya nyikaraba nijoro ngo ndebeko hari icyo byamfasha. Utwo duheri sinakomeje kutugira nyuma yaho ariko mba mbibonako utwanyahu (pores) twanjye tumeze nkaho twuzuyemo amavuta bikaba arinabyo byavamo ibiheri ntabyitayeho. Ikindi kintu nabonye ni uko iyo maze kuyisiga impindura igikara kurusha uko mba meze ntayisize. Niyumvishako ahari ari ama ingredients arimo arinda izuba abitera.

Umwanzuro nafashe

Byose hamwe iyi sunscreen iri aho, nayikundiyeko iza mu icupa rinini ugereranije nizindi nari narabonye, ituma uruhu rworoha ntango intera ibiheri binini cyane kandi mbasha kuyinogereza ntinseho nabi. Nibazako hari izindi sunscreen zakora neza kuyirusha ariko uko biri narayikunze kandi kuba nabasha kuyigura mu Rwanda nabyo ni uburyohe. Nzakomeza nyikoreshe kugeza nk’igihe nabona indi yambera nziza kurushaho.

Murakoze cyane kubana natwe mu kiganiro cy’uyu munsi. Nizereko kumenya uko iyi sunscreen nayibonye hari icyo bibafashije. Tubifurije ibihe byiza, nahubutaha 😊.

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply Bruno Baird 13/12/2020 at 5:29 am

    just right post

  • Leave a Reply