Tuganirre

Impano 10 zihendutse waha umukobwa zikamushimisha

06/12/2020
impano zihendutse

Muraho neza, uyu munsi tubazaniye inkuru y’impano. Nimba ufite umukobwa mu buzima bwawe wifuza guha impano ariko ukaba wayobewe icyo wamuha udahenzwe cyane iyi nkuru ni iyawe. Kuko abantu amikoro yacu agiye atandukana, icyo umwe yita guhenda sicyo undi yita guhenda gusa twagerageje kubarebera ibintu biri mu ngero zitandukanye. Kuva nko ku bihumbi 3,000rwf kuzamuka ariko utarenze 30,000rwf. Reka rero dutangire

1) Perfurme

impano ya perfume

Impano ya mbere ni imibavu, iza mu bwoko bwinshi butandukanye harimo spray, body spray ndetse na perfurmes. Hano harimo uburyo bwinshi cyane wahitamo kandi ku biciro bigiye bitandukanye. Hari nkudu perfurmes twiza cyane twa sansiro bakunze kwita utwa bic buri kamwe kagura 1,500. Ku muntu utagira perfurme imwe akunda ahora akoresha umuguriye nkizo nkeshatu cyangwa eshanu ukazifunga mu kantu neza, ku muntu ukunda guhumura neza byamushimisha. Ubaye ufite budget itubutse kurushaho, aya ma perfurmes agira amacupa manini yayo aho usanga rimwe rigura hagati ya 18,000 na 25,000. Aha byasaba ko uba uzi ama perfurmes akunda uko aba ameze bityo iyo umuhitiyemo akazayishimira.

2) Amavuta yo kwisiga

impano y'amavuta yo kwisiga

Abakobwa aho tuva tukagera, duhora tugura amavuta yo kwisiga. Ubaye uzi ayo asanzwe yisiga cyangwa se ayo yifuza kuba yazagerageza wayamugurira ikaba ibaye impano. Ikindi kandi ubaye udashaka kugura amavuta yo kwisiga igicupa kinini cyose, ushobora no kuba wamugurira ayo kwisiga mu ntoki. Bitewe nukuntu amavuta atandukanye agira ibiciro bitandukanye, biroroshye kuba wabona ataguhenze kandi meza. Ikindi cyiza cyayo ni uko ari ikintu uzi neza ko azakoresha uko byagenda kose.

3) Isakoshi

agasakoshi keza

Bitewe n’umukobwa uri kugurira, hari ababa bakunda amasakoshi ku buryo uyimuguriye yamushimisha cyane cyane. Impano yisakoshi iba nziza iyo ari isakoshi isa neza niyo yaba idahenze. Udusakoshi duto dusirimutse twamabara meza ukunze gusanga tudahenda nk’amasakoshi manini. Usanga akenshi zigura nk’ibihumbi 10,000 hafi aho bitewe naho uguriye. Ni cadeau itandukanye ni izo ebyiri twavuze haruguru kuko ntango ari ikintu gishira, ni ikintu umuntu ahorana. Byaba byiza ibaye ikomeye kuburyo izaramba bityo iteka yayambara akakwibuka ko hari igihe wamushimishije.

4) Bijoux

impano ya jewerly

Aha harimo amaherena, amasaha, impeta na chainette, ku bijyanye na bijoux cadeux ziba zisirimutse ni ugushaka nk’amaherena ari kumwe na pendant bijyanye. Ku buryo iyo umuntu abyambaye bigaragara nk’ibintu byamuhenze kandi nyamara wasanga byaraguzwe macye. Ku mpeta n’amasaha ubashije kugura ibidacuyuka nibyo byaba byiza kurushaho, kuberako amaboko ni ahantu hahura n’amazi cyane ku buryo iyo ari pirate bihita bihindura ibara bigasa nabi. Ibintu bidacuyuka si ngombwa kuba ari original ushobora no kubona guarantee za macye. Cyangwa se hasigaye hari na bijoux zikoze muri stainless steel, icyuma kimwe nicyo bakoramo amakanya yo kurisha. Bityo ntizijya zicuya kandi zigura macye ugereranije na silver/argent cyangwa zahabu.

5) Maquillage

agaseke ka mekapu

Umukobwa uri kugurira abaye akunda maquillage, ukazimugurira waba umukoreye umuti. Maquillage zakoroha kugurira umuntu ni nka tiro, eyeliner, eyeshadow pallette ndetse na lipstick. Nka eye shadow pallette ni nziza cyane kuzitanga muri cadeux kuberako ntango aba ari ikintu gito, ntizijya zigira amabara amwe rero nta guhangayika wibaza ngo abaye se ayifite. Ikindi kintu abantu bakunda makeup bakunda kwibagirwa kugura ni ama eponges yo kwisigisha fond de teint cyangwa foundation. Uyimuhereye hamwe nibindi bintu yayishimira ntakabuza, gusa sinagushuka ngo uyitange yonyine.

6) Kumwishyurira gukoresha inzara

umukobwa bari gukorera inzara
Woman gets professional manicure at beauty salon

Cadeau nziza cyane ku bantu bakunda kwiyatsa, ni ukumujyana muri salon bakamukorera inzara zintoki nizibirenge. Aga pedicure et manicure ahantu bazi kubikora neza rwose aba ari umuti. Nk’urugero hari aho bakoza ibirenge mu mashini bakagushyiraho scrub barangiza bakagusiga vernis byose ku bihumbi 10,000 gusa. Wongereyeho gusigisha intoki niyo yaba ari vernis ya gel byose hamwe ntibyarenga 15,000, yewe niyo yateresha inzara. Gusa hari nizindi salon bamukorera pedicure na manicure bisanzwe byose kuri 10,000 kumanuka. Icyangombwa ni ugushaka amakuru, ukavugana nuri bumukorere ubundi bakamwatsa. Abakobwa benshi nzi byabashimisha, banabivugamo inkuru kuko si gift ikunzwe gukorwa kaba ari agashya.

7) Ibitabo

impano y'ibitabo

Umuntu wese aho ava akagera ntiyabura igitabo cyimwubaka kikamufasha guhindura ubuzima bwe bwiza kurushaho. Nubwo abantu benshi badakunda gusoma umushakiye igitabo cyijyanye n’ubuzima bwe nibazako cyamushimisha. Nk’urugero ari umuntu ukunda gusenga ibitabo bifasha mu kwiga bible byamubera byiza, abaye ari umuntu ucuruza igitabo kimwigisha uko yakongera aba clients bamugurira. Mbese ugashaka igitabo ubona kimubereye kandi cyamugirira akamaro.

8) Airpods (pirate zazo)

Ku bantu batazifite, kumugurira airpods cyangwa ibisa nkazo nabyo byaba ari gift nziza. Airpods za original zirahenda cyane, rero ntitwazishyira muri iyi liste gusa nazo uzishoboye kuzigura burya nta ribi ๐Ÿ˜‚. Kuri mwe mwaje mushaka gift zihendutse twikomereze, hari ama pirate ya airpod agurishwa kuri kikuu 15,000. Ni impano washyira mu mufuka ukigendera kandi igaragara neza rwose. Ikintu cya mbere nuko ubishoboye utamubeshyako ari original, kuko agiye abivuga abazi kubireba bakamuseka ntango byaba ari byiza. Udashaka kwisebya uvugako ari ibipirate, birumvikana gusa aramutse abikubajije nyabuneka wamubwiza ukuri nawe ukamurinda gusebera hanze aha.

9) Imyenda ijyanye

Kugurira umuntu imyenda bijya bigorana kuko aba akenshi adahari ngo yigere arebe nimba aberewe nkuko abyifuza cyangwa se nimba inamukwira yewe. Gusa imyenda ikunze gusa neza kandi ari relax ni imyenda iza ari ibiri isa, akenshi aba ari ipantalo n’umupira bifite design imwe. Kuberako imyinshi ikunze no kuba ifite umwenda ukwedukamo biroroha kuba wajyereranya iyamukwira kurusha uko wajyereranya nk’ipantalo ya jeans nindi myenda isanzwe. Ni imyenda isilimutse rwose, uyibonye mu ibara akunda noneho byaba byiza kurushaho.

10) Amavuta yo mu mutwe

Abakobwa benshi bagira imisatsi kandi baba bifuzako yaba miremire, ikanamera neza kurusha uko imeze ubusanzwe. Amavuta ya mbere nabagira inama yo kugura nk’impano ni amavuta ya castor oil, aya mavuta ni umuti mu buryo bwose bushoboka. Akuza imisatsi cyane cyane, akarinda imvuvu ndetse akanatuma umusatsi ubyimba ugasa neza. Ushaka gusobanukirwa byinshi kurushaho wasoma hano. Nanone ushobora kumugurira amavuta waba uzi asanzwe akoresha cyangwa nandi waba warumvishe ayifuza. Uko biri kose, umuguriye amavuta yo mu mutwe azayakoresha kandi amubereye meza yabigushimira.

Ngayo nguko, izo nizo mpano 10 twabashije kubabonera twibazako harimo ibiciro byinshi bitandukanye ku buryo wabona iyo utanga. Ku bantu bafite umwanya batari gushaka impano yo gutanga muri ako kanya, nabagira inama yo kugura ibintu online. Haba hariho utuntu twubwenge kandi ku giciro kiri hasi wagereranya nikiranguzo. Bityo wabasha kubitangamo impano umuntu akaba yatecyerezako watanze amafaranga menshi kurusha ayo wabiguze. Indi nama ikomeye cyane ni ugushaka ukuntu ubifunyika ku buryo bisa neza, si ngombwa ibikabyo byinshi cyane gusa gupfunyika bisaneza. Kandi bigaragaza ko atari ibintu byagutunguye ahubwo kowabifatiye umwanya.

Murakoze gusoma iyi nkuru no kubana natwe uyu munsi ๐Ÿ˜Š, nimba uri umukobwa watubwira ese muri izi mpano ni iyihe yagushimisha koko? Nanone ushobora gusangiza iyi nkuru n’abantu wumva bacyeneye nko gukopezwa ๐Ÿ˜‰๐Ÿ˜…. Mugire umunsi mwiza kandi muzagaruke twongere tuganire.

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply Wanita Arlia 07/12/2020 at 3:47 am

    i like this superb post

  • Leave a Reply