Monthly Archives:

December 2020

Tuganirre

Kumenya amafaranga ukoresha

31/12/2020
amafaranga ukoresha

Muraho, uyu munsi dufite inkuru y’ukuntu wamenya amafaranga ukoresha mu gihe runaka. Byari byakubaho ukaba warahembwe icyumweru gishize ariko wareba account/compte yawe ukayoberwa aho yaciye? Twese mu gihe runaka byatubayeho, amafaranga aca mu myanya yintoki niko bavuga. Nyuma yo kumenya uko wapangira amafaranga yawe byoroshye hamwe n’ukuntu wagira ubumenyi bw’uko wakongera amafaranga winjiza reka dukomerezeho hano. Aha turibanda cyane cyane ku kuntu wamenya amafaranga wakoresheje yaba ku munsi, mu kwezi cyangwa igihe kirekire nk’umwaka. Ikirushijeho ni ukubasha kumenya ngo amafaranga…

Continue Reading

Ubwiza

Mekapu 10 ziberanye n’iminsi mikuru

24/12/2020
mekapu z'iminsi mikuru

Muraho neza, uyu munsi reka tuganire kuri mekapu. Tubafitiye mekapu 10 zigiye zitandukanye wakisiga zijyanye n’iminsi mikuru. Waba uri umuntu ukunda makeup ziri naturel, cyangwa full face n’amabara byose twagerageje kubarebera ibintu byaba ari byiza. Ubonye ifoto ukunze wayereka nk’umuntu uri bugukorere akagerageza kugukorera nkayo. Aho bigiye bishoboka hari amavideo ari ku mafoto akujyana kuri video ya YouTube ikwereka uko iyo look yakozwe nibyo bakoresheje, nazo wazireba ukareba niba wabasha kubyikorera. 1) Bronze eye look 2) Mekapu y’umugeni 3) Dark…

Continue Reading

Tuganirre

Ibintu 10 wakora buri munsi byagufasha guhorana amahoro

19/12/2020
uburyo wakiyongerera amahoro

Muraho, amakuru yanyu? Inkuru y’uyu munsi reka tuvuge ku bintu bitanga amahoro wakora bitakugoye. Mu buzima hari igihe duhura nibibazo bikatubuza amahoro bikatuzonga. Ukibaza uti ese ni gute umuntu yagira amahoro mu mutima niyo yaba ari guca mu bihe bikomeye? Hari nigihe ibitecyerezo byacu ubwabyo bitubana byinshi, iyi nkuru irarebana cyane no gufasha ibitecyerezo nuburyo ubona ubuzima niyo waba uri guca mu bihe bikomeye. Ibihe bikomeye byo rwose ntaho byajya, turi ku isi after all gusa ibi bintu bishobora kugufasha…

Continue Reading

Tuganirre Ubwiza

Nagerageje sunscreen ya more up, uko nayibonye

12/12/2020
sunscreen ya more up

Muraho, amakuru yanyu? Mu minsi ishize twabagejejeho ikiganiro kivuga ku kuntu burya abirabura natwe ducyenera sunscreen. Bitewe nibyiza numvishe byazo harimo nko kurinda uruhu cancer ndetse no gusaza nibindi, nafashe umwanya wo gushaka izo nagerageza. Reka rero noneho mu kiganiro cy’uyu munsi twibande kuri sunscreen ya more up nuko nayibonye. Iyi sunscreen nayibonye muri simba igura 10,500, ikaba iza mu icupa rya 250ml. Itanga SPF 30 ariyo abadermatologue bavuga byaba byiza umuntu ayikoresheje, irinda imirasire ya UVA ndetse na UVB…

Continue Reading

Tuganirre

Impano 10 zihendutse waha umukobwa zikamushimisha

06/12/2020
impano zihendutse

Muraho neza, uyu munsi tubazaniye inkuru y’impano. Nimba ufite umukobwa mu buzima bwawe wifuza guha impano ariko ukaba wayobewe icyo wamuha udahenzwe cyane iyi nkuru ni iyawe. Kuko abantu amikoro yacu agiye atandukana, icyo umwe yita guhenda sicyo undi yita guhenda gusa twagerageje kubarebera ibintu biri mu ngero zitandukanye. Kuva nko ku bihumbi 3,000rwf kuzamuka ariko utarenze 30,000rwf. Reka rero dutangire 1) Perfurme Impano ya mbere ni imibavu, iza mu bwoko bwinshi butandukanye harimo spray, body spray ndetse na perfurmes.…

Continue Reading

Ubwiza

Uburyo 10 bwo gufunga amarasita busirimutse!

02/12/2020
gufunga amarasita neza

Muraho muraho, amakuru y’iminsi? Uyu munsi reka tubatse,tubafitiye uburyo 10 bwo gufunga amarasita busobanutse busirimutse rwose! Hashize iminsi tubasangije uburyo 15 bwo gufunga ibisuko, reka noneho tunabongeze izindi mubahe neza. 1) Gufunga amarasita ugasiga uturasita imbere 2) Chignon wajyana mu bukwe 3) Gufunga amarasta yo mu misaya agahura 4) Chignon yo hejuru iziritseho amarasta hasi 5) Kurekura uturasta twimbere nta chignon 6) Fishtail braid ponytail Ushaka kumenya uko wasuka icyo gituta bita fishtail wakanda hano. 7) Gutegamo agatambaro neza 8)…

Continue Reading