Ubwiza

Niacinamide: amavuta akiza ibiheri, agakuraho amataches akanatuma udasaza

30/09/2020
umukobwa wakize ibiheri

Muraho muraho, uyu munsi inkuru tubafitiye ni igisubizo cy’ibibazo by’uruhu byinshi. Hashize iminsi avugwa cyane njye nayumvishe bwa mbere Rihanna avugako ari mu mavuta ye ya Fenty skin. Ngira amatsiko yo kumenya ari ibiki none uyu munsi ndi kuyandikaho inkuru kuko ararenze! Akiza ibiheri, agakuraho ama taches, akarwanya iminkanyari, akagabanya amavuta mu ruhu, akagabanya pores, akoroshya uruhu mbese akora imiti yose ishoboka. Nibajije rero ngo ese ubundi arakora koko, anakora ku ruhu rwirabura se? Iyi nkuru irasubiza ibyo bibazo.

Video tureberaho uyu munsi ni uyu mu maman witwa doctor v, akora ama video yo kwita ku ruhu ku bantu batari abazungu, abo bita ngo people of color. Kuberako uko melanin levels ziyongera niko uruhu rutandukana ukuntu rumererwa n’amavuta amwe namwe.

Niacinamide rero ubundi ni vitamin B3 ikaba ijya initwa niacin. Atangira avugako amavuta yose ubona yanditseho kimwe muri ibi bintu bitatu, aba ari ikintu kimwe bahaye amazina atandukanye. Ikaba akenshi uyisanga mu ma serum n’amavuta y’amazi kuberako iyenga iyo ishyizwe mu mazi. Ikintu cya mbere avuga ni uko akunda B3 kuberako idatera uruhu ibibazo kandi ikaba ifite ph level imwe niyuruhu. Ngo abantu birabura ni ngombwa cyane ko amavuta aba afite ph imwe nuruhu kuko iyo bitandukanye birutera hejuru. Reka noneho turebe uko ikora buri kimwe muri bya bintu twavuze idufasha ruguru.

1) Uko igabanya ama taches

Niacinamide ifasha mu kugabanya ama taches kuberako yinjira mu ruhu noneho ikabuza utuntu dukora melanin kuyikora ngo noneho izamuke mu ruhu hejuru. Utuntu tukora melanin mu ruhu rwacu twitwa Melanocyte noneho iyo dukoze melanin mu du packets bazita Melanosomes. Izo Melanosomes iyo zizamutse zikajya muri Keratinocytes niho ubona umuntu afite ama taches. Rero niacinamide igabanya ayo mataches kuberako igenda igahagarika izo Melanocyte ngo ntiziteze ama taches.

Kugirango barebe ko ikora koko, abashakashatsi bakoze test ku ruhu rw’abantu. Igice kimwe babasiga amavuta arimo Niacinamide 4% urundi babasiga hydroquinone 4%. Hydroquinone izwiho kuba icyesha uruhu cyane kurusha ibindi bintu byose, gusa nanone igira ingaruka mbi cyane ku ruhu ku buryo usanga mu bihugu byinshi barayiciye. Ikintu gitangaje ni uko aba bashakashatsi basanze ibice byombi by’amasura y’abantu bakoreyeho byombi byarasaga. Ni ukuvuga niacinamide iracyesha bingana na hydroquinone nubwo niacinamide yo nta bindi bibazo yagutera.

2) Gukiza ibiheri

Ukuntu ikiza ibiheri nuko irwanya kubyimba k’uruhu kandi ikanica microbes nyinshi ku ruhu, noneho ikanagabanya amavuta mu ruhu. Ibi bintu bitatu hamwe nibyo bitera abantu benshi ibiheri. Rero mu gihe wabirwanyije birumvikana ko wagabanya amahirwe yo kongera kugira ibiheri ukundi. Avugako abantu bose barwara acne bagomba gutecyereza ukuntu bakoresha aya mavuta.

Abashakashatsi bagereranije niacin na clindamycin ngo barebe uko bikora mu gukiza ibiheri. Clindamycin ni antibiotic bafata ko ariyo ya mbere ikora neza mu bintu bijyanye no kuvura ibiheri kuko igabanya kubyimba k’uruhu, ikarwanya bacteries ndetse ikanarwanya microbes. Bahaye group imwe clindamycin ngo bayinywe indi group babaha niacin barayisiga mu gihe cy’ibyumweru 8. Birangiye basanze group zombi zarakize acne kimwe, ikintu gitangaje cyane ni uko clindamycin kuko ari antibiootic haba hari risk yuko bacteries zagira resistance noneho bya biheri bikanga gukira kurushaho. Mu gihe niacin yo iyo risk ntayo iba ihari.

3) Kudasaza

Ukuntu vitamin B3 ifasha mu kwirinda gusaza ni uburyo bwinshi, icyambere ni uko yoroshya uruhu. Uko umuntu agenda asaza niko uruhu rwe rugenda rwuma kurushaho kandi ugasanga amavuta arufasha koroha agenda agorana kuyabona. Niacinamide ituma uruhu rubasha gukira kandi ikanatuma amazi ari mu ruhu ataruvamo bityo bigatuma rworoha kurushaho. Ikindi cya ngombwa cyane ni uko ifasha mu gukora collagen, collagen mu ruhu niyo ituma uruhu ruba elastic mbese ntiruzane iminkanyari. Icyanyuma kandi we yumva arinacyo cya ngombwa cyane ni uko igabanya kwihuta kwa process yitwa glycation. Glycation ni igihe amino acids ziba ziri muri elastin y’uruhu rw’umuntu na amino acids ziba muri collagen y’uruhu zihuye zigafatana. Iyo izo amino acids muri ibyo bice bibiri zifatanye nta kintu na kimwe cyakorwa ngo zitandukane. Gufatana kwazo rero kandi bituma uruhu rukomera, kandi uko gukomera kukaba gufasha uruhu gusaza. Kuba niacinamide rero ifasha uruhu kugabanya kwihuta kwiyi process birafasha cyane mu kurwanya gusaza.

4) Kugabanya pores

Ku bantu bafite utwanyahu tugaragara cyane mbese uba ubona ari tunini utwo nitwo bita pores. Niacinamide yabafasha kuzigabanya kuberako nkuko twabibonye ibyimbura uruhu, ikagabanya amavuta mu ruhu, ikarworoshya ndetse ikaba yanagabanya gutukura ku ruhu ku bantu bagira icyo kibazo. Ibi bintu byose bifatanyije bigabanya kugaragara kwa twa twanyahu.

Ukibaza uti okay, nabyumvishe ni meza nonese ayo mavuta ni ayahe? Uyu mu docteur rero yatubwiye ayo we akunda kurusha ayandi. Ayo yakunze ni niacinamide 10% yo kuri ordinary akaba arirwo rugero rwinshi rushoboka aba dermatologists bavuga umuntu yakabaye yisiga. Ni serum nziza kandi idahenze cyane nkandi mavuta menshi arimo niacinamide (igura $6). Agahinda ni uko ntahantu nzi bayagurisha mu Rwanda, gusa ubaye uri umuntu wabasha kubona uko akugeraho wakanda aho ku izina ryayo ugahita ubona aho uyagura.

Aya mavuta njye mbonye chance nayagerageza, kugeza ubu sindabona umuntu numwe uyavugaho ikintu kibi. Bose bavuga ibintu byiza bayabonyeho, ni mene ya mavuta ashobora gushira udafite andi ugahangayika. Ikintu numvishe gitangaje cyane kuriyo ni ukuntu akiza ibiheri akanakuraho inkovu zabyo icyarimwe. Akenshi ubundi usanga amavuta akiza ibiheri adakuraho inkovu, noneho byamara gukira ugasigara urwana no gushaka amavuta akuraho izo nkovu ataguteye ibindi biheri. Mbese kuba abikora icyarimwe njye ndumva ari igisubizo gikomeye cyane. Umuntu wamenya nk’ahantu nayakura rwose muzandangire, mbaye mbashimiye.

Murakoze cyane gusoma iyi nkuru, nizereko hari icyo ibafashije. Mugire umunsi mwiza 😊 ni ahubutaha🙋🏾‍♀️

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply