Ubwiza

Dreads zigira amoko menshi, dore 6 muri ayo nuko zisa!

25/09/2020
dreads nziza

Muraho neza, inkuru y’uyu munsi yasabwe numwe mu bantu bakurikira urubuga rwacu kuri facebook. Yatubajije amoko atandukanye ya dreads umuntu yasuka adaca umusatsi. Muri iyi nkuru twabashakiye amakuru ku bwoko bwazo, niba uri umuntu uzikunda ukaba ushaka kubona amoko yazo atandukanye ukanasobanukirwa izakubera nziza bitewe nubuzima bwawe ndetse namikoro ufite, iyi nkuru ni iyawe.

Iyi nkuru ubwayo ntango isubiza ikibazo cyose Jullienne yari yabajije. Niyo mpamvu mu minsi iri imbere tuzagenda twandika izindi nkuru zikomeza kumusubiza. Mu nkuru ikurikira tuzababwira uko bakorera dread retouche neza ndetse nuko zitabwaho. Ku cyerekeye uko zitaca umusatsi byo biterwa akenshi n’ukuntu zihambuwe, icyo nacyo kikazaba ikindi kiganiro. Niba nawe uri umukunzi wa dread, turakuraritse uzagaruke umenye ibyo byose. Kandi nawe ubaye ufite ikibazo wifuza ko tugushakira igisubizo watwandikira comment yaba hano cyangwa kuri facebook. Okay reka turebe rero ayo moko ayo ariyo.

1) Sister locs

Izi ni dread nto zimeze nkibisuko bya meshe, kubera ziba ari nto ziroroha kuzisokoza. Uburyo bwose wafunga ibisuko akenshi wanafunga izo dread. Bisaba ko uzikorerwa n’umuntu wabyize neza akaba abizi kuzishyiramo neza. Iyo zishyizwemo nabi cyangwa zigakorerwa retouche nabi zigenda ziba ntoya uko igihe kigenda ugasanga bidasa neza cyangwa zikaba zanakica. Uku gucika si ugucika k’umusatsi ahubwo ni ugucika kwa dread ubwayo, ikagwa nyine kuko bitakozwe neza. Ubu bwoko bwa dread uko ziba nyinshi ku mutwe ni nako zisa neza ari nako zihenda kurushaho. Zishobora gusukwa n’abantu bafite imisatsi ya naturel ndetse nabadefrije.

2) Freeform dreads

Izi ni za dread zikuza, mbese tekereza nka Bob Marley dread yarafite cyangwa the weeknd. Biriya bi dread binini byikuza ntamuntu uzisutse. Kuzitangira mbese ni ukureka imisatsi yawe ntuyisokoze, ukamesamo ugasigamo amavuta ubundi ukayihorera, nyine imisatsi yawe igera igihe igafatana burundu bikavamo dread. Nizo dread za mbere zihenduka zibaho, ntango uzisukisha, nta retouch zigira ahubwo usanga abantu bazifite bazitandukanya rimwe na rimwe iyo badashaka ko ziba nini cyane. Ubu bwoko bwa dread buzwi cyane ku bantu baba rasta, nabemera rastafari.

3) Semi freeform dreads

Ku bantu batangira dread zabo nanone ari ukudasokoza ariko bo bakajya bakora retouch niho byitwa semi freeform locs. Nazo ziba ari nini ariko kuko habaho retouch ntango zimera neza nka freeform locs. Ku bantu baba bafite semi free form locs usanga bamara nk’amezi 6 kuzamura batarakora retouch. Ku buryo nyine urebye dread zabo utabona imirongo ku mutwe, ubona ameze nkufite penke munsi ya dread ze. Nyuma yicyo gihe azikorera retouche ariko itari ku murongo cyane nk’umuntu ufite nka sister locks.

4) Manicured locs

Izi ni dread zirimo imirongo igaragara kandi ugakomeza kuyikurikirana. Kuzitangira uzitangira ufite imisatsi ya naturel ubundi umuntu uzigutangiriye akagucika imirongo neza. Kugirango imisatsi yawe itazakura ya mirongo igasibana usanga umuntu ufite izi dread agomba kuzikoresha retouche kenshi gashoboka. Kubera iyi mpamvu nanone nyine amafaranga azitangwaho aba ari menshi kurusha free form cyangwa semi free form. Izi dread kandi nanone ushobora kuzikoresha zingana ukuntu gutandukanye. Zishobora kuba nto kimwe nuko zaba nini.

5) Braid dreads

Izi ni dread zitangirwa nibisuko, ubu nibwo bwoko ubona akenshi mu Rwanda. Bagusuka ibisuko bikoze ku buryo bisa nka dread ubundi bakazikomeza bakora retouche. Nyuma yigihe zishobora gusa nka dread zatangiwe nimisatsi gusa ark bifata umwanya. Inama agira abantu bashaka gutangira dread zabo muri ubu buryo ariko bashaka ko zisa nk’iziri naturel, ni ugutangira ibyo bisuko ari bigufi. Bityo uko imyaka igenda zigakomeza kuba ndende zizageraho cya gice cy’ibisuko gise nka dread zisanzwe.

6) Micro locs

Izi dread ziba ari nto cyane cyane ziba zingana na twa dusuko duto bajya bashyiramo amasaro. Ziba nyinshi cyane ku mutwe kandi kubera ari ntoya cyane nizo zisokoreka nk’imisatsi kurusha izindi zose. Ku bantu bakunda turiya dusuko duto bagahora bumva badusuka izi dread zababera nziza cyane. Ukazishyiraho ukajya uzikorera retouche nka kane mu mwaka ubundi zikazakura zikaba ndende. Turiya dusuko akenshi kubera ukuntu kudusuka bitinda abantu ntibakunze kuba basuka ibirebire. Ariko mba mbona bibaye birebire byasa neza cyane.

Ubu nibwo bwoko bwa dread twabashije kubabonera, nimba hari ubundi bwoko uzi watubwira muri comments natwe tukakwigiraho. Ikintu narangiza mvuga ni uko ku muntu wese wifuza gutangira dread biba byiza ubitanzeho amafaranga ahagije kugirango zikorwe neza. Bitewe nuko dread akenshi umuntu azishyiraho afite gahunda yo kuzimarana imyaka, biba byiza iyo umaranye igihe ikintu cyiza aho kumarana igihe ikintu kiri aho atari cyiza atari na kibi.

Nizereko iyi nkuru ifashije bamwe muri mwe bibazaga byinshi kuri dread. Nimba hari umuntu uzi ukunda dread iyi nkuru ikaba yayikunda, yimusangize. Ese mwaba mushaka kumenya uko dread zitangirwa? Mutubwire muri comment nabyo twabibashakira. Mwakoze cyane kubana natwe uyu munsi 😊, muzagaruke tubafitiye ibindi bintu byinshi byiza. Mugire umunsi mwiza ni ahubutaha 🙋🏾‍♀️🙋🏾‍♀️.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply