Ubwiza

Amavuta akiza imvuvu akanakuza imisatsi, ibanga ry’abahindekazi

04/09/2020
gukira imvuvu

Muraho, amakuru yanyu? Nizereko mumeze neza. Uyu munsi twabashakiye inkuru y’umuhindekazi utwereka amavuta asiga mu misatsi ye akamurinda imvuvu, agatuma imisatsi ye ikura ndetse akanatuma idacika byoroshye. Nimba wumva wifuza kugera kuri kimwe muri ibi bintu, soma inkuru urebe uko abigenza.

Uko avanga amavuta

Afata amavuta ya coconut naya olive akayavanga, ingano yayo wakoresha byaterwa n’imisatsi ufite uko ingana. We kuko imisatsi ye igera ku kibuno kdi irambuye akoresha ibiyiko bitatu bya coconut oil nibiyiko bitatu bya olive oil. ubundi agashyira amazi macye mu isafuriya kugeza atangiye kubira, ubundi agafata ikintu yavangiyemo ya mavuta agatereka hagati yayo mazi. Ibi bituma ayo mavuta ashyuha ark ntango aba ari nko kuyateka, aba akazuyazi ku buryo wabasha kuyashyira ku mutwe wawe.

Icyo amarira imisatsi

Coconut oil na olive oil bizwiho ko ari amavuta abasha kwinjira mu misatsi akaworoshya. Hari amavuta usiga mu misatsi akaguma hejuru gusa ntiyinjiremo indani. Ayinjiramo nka coconut oil na olive niyo abasha kuwugaburira bityo wanayakarabamo imisatsi yawe ntisigare yumye. Kuyakoresha ari akazuyazi bituma abasha kwijira mu misatsi neza kurushaho, kuko ubushyuhe bufungura citicle y’umusatsi. Uzabigerageza uzabyumvako amavuta ari koroshya imisatsi kurusha uko asanzwe akora iyo akonje. imisatsi yoroshye ntango ipfa kucika nkikomeye,, tecyereza nkigiti gitoshye nicyumye. Iyo ugerageje kubivuna igitoshye kirigonda ark ntikivunika mu gihe icyumye gihita kivunika, n’imisatsi nayo nuko. Iyo yorooshye irigonda nkiyo uri kuyisokoza ark iyo ikomeye iracika.

Ukuntu arwanya imvuvu

Impamvu aya mavuta akiza cyangwa akarinda imvuvu ni uko akenshi ziterwa nuko umubiri wawe. ku mutwe uba. wumye ufite umwera. Tecyereza uruhu rwawe umaze amezi woga ntiwisige amavuta, rwakuma rukakomera rukakurya warushima rugasa umweru. Rimwe na rimwe ibi nibyo biba biri kuba ku ruhu rwo ku mutwe wacu. Imvuvu hari ubwo zidaterwa numwera ariko, akaba ari bacterie zituye mu misatsi yawe cyangwa ufite indwara nka eczema n’izindi. Gusa icyaba kizikutera cyose, aya mavuta yagufasha. Kuyisiga ku mutwe bituma uruhu rwaho rworoha rukarekera kuma ndetse anatuma runyerera bityo imvuvu zirekera gufataho.

Uko ayakoresha

Agabanya imisatsi ye mo ibice bibiri agakora ku gice kimwe ukwacyo. Yarangiza akagenda aca imirongo nintoki ze kugirango asige amavuta ku mutwe. Niba ujya ujya muri salon, nka kumwe aba coiffeur basiga amavuta mu misatsi yawe iyo bamaze kuyirambura bagiye gutangira kuyisokoza. Ikintu ushaka ni uko amavuta uyageza ku mutwe wawe wose nta gice na kimwe gisigaye. Iyo urangije kuyasiga ku mutwe amavuta asigaye wayasiga noneho ku misatsi yawe. Wibanze cyane ku misatsi yo ku misozo kuko niyo iba ishaje kurusha iyindi kandi byoroshye ko icika. Nkuko twabibonye iyo imisatsi yoroshye ntango byoroha ko icika.

Gukora massage ikuza imisatsi

Amaze gusigamo aya mavuta ku mutwe no kumisatsi yikorera massage y’umutwe gahati y’iminota itanu niminota icumi. Iyi massage niyo ifasha imisatsi gukura kuko imizi y’umusatsi wawe yinjiramo ayo mavuta bityo umuzi ukabona intungamubiri ziwufasha gukora imisatsi mishya. Mu gukora iyi massage avugako ari ingenzi cyane kwitonda ntukoreshe inzara ku mutwe wawe, ahubwo wikorere massage nintoki gusa bisanzwe. Iyi stape ifata igihe ariko airanaruhura, kubera amavuta wakoresheje yarashyuemo gacye nonehoo iyo utangiye gukora massage wumva iri kukuruhura. Uramutse urushye kumanika amaboko iminota ya massage itararangira, wamanura umutwe ku buryoo ubasha kuwugeraho ushyize inkokora ku maguru ubundi ugakomeza.

Essui main ishyushye

Nkuko twabivuze ruguru ubushyuhe bufasha aya mavuta kwinjira mu misatsi. Uyu mukobwa rero akoresha essu main ishyushye nka zimwe zo muri sauna kugirango akore neza kurushaho. Arayifata akayishyiramo amazi akaonje ubundi akayikamura ku buryo itajejeta. Yarangiza akayishyira muri microwave amasegonda nka 40. Ni ngombwa ko iba ishyushye ariko bidakabije ku buryo yakotsa. Udafite microwave wakoresha ya mazi twabijije kare tushyushya amavuta, mu gihe uri gusiga amavuta yakabaye yahozemo gacye. Ukoresheje amazi ashyushye nukwitonda ugashyiramo macye macye kugirango ataza kugutonyangiraho. Iyi towel ayishyira hejuru y’imisatsi ye akayirekeraho iminota nka 15. Ibi bifasha aya mavuta gukora neza kurushaho.

Gukaraba mu mutwe

Nyuma yo kuyagumana nkisaha aguma ashyushya ya essui main iyo itangiye gukonja, akaraba mu mutwe akayakuramo. Ibi bintu ni byiza kuko imisatsi yawe iba ifite. isuku utabona ifitemo ibivuta byinshi kandi yooroshye. Kuberako twakoresheje amavuta yinjira mu musatsi indani, kandi tugakoresha n’ubushyuhe kugirango ageremo neza ntango iyo uyakarabye imisatsi yawe isubira uko yariri. Hoya, ahubwo ikomeza yoroshye. Nanone kandi kuko warufite amavuta ku mutwe, shampoo ntango ituma uruhu rwawe rwuma kurushaho ku buryo byagutera imvuvu kurushaho. Bitewe n’imvuvu ufite uko zingana, gukora iriya massage bishobora gituma ziva ku mutwe wawe zikajya mu misatsi, wakoga mu mutwe. ubwo nazo zikavamo.

Nyuma yako usokoza imisatsi yawe uko bisanzwe. Ugakomeza ubuzima n’imisatsi yoroshye saannaaa. Avugako aya mavuta ayakoresha buri byumweru bibiri. Ku bantu bafurishamo muri salon nabagira inama yo kubikora ijoro ribanziriza umunsi uzajyayo. Kuberako imisatsi yacu ntango iba yoroshye nk’iyabahinde, nibazako tuba dukeneye igihe kirkire kumurusha kugirango amavuta yinjire neza imisatsi yacu yoorohe bishoboka. Ubwo uyararanye kugirango utanduza amashuka numusego, wararana shower cap cyangwa ugatega igitambaro.

Ibi bintu narabikoze imyaka itatu ishize kubera nagiraga imvuvu kandi koko byamfashije kuzikira. Ndongeye ndabyibuka nubwo ntazo nkigira ndumva nabisubiraho nkarebako imisatsi yanjye yakura kandi nticike. Muzabigerageze mumbwire nimba namwe hari icyo bibafasha. Nimba hari umuntu uzi imvuvu zazengereje, iyi nkuru uyimusangize ni umuti ukora kbsa. Ushaka kumenya ibindi bintu wakora ngo imisatsi yawe ibe miremire wasoma hano.

Murakoze gusoma ? mugire umunsi n’icyumweru byiza. Ni ahubutaha ??‍♀️

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply