Tuganirre Ubwiza

Imisatsi yacitse mu misaya uko wayikuza mu by’umweru 2

14/08/2020
imisatsi yacitse mu misaya

Muraho neza, amakuru y’iminsi? Inkuru y’uyu munsi yasabwe numwe mu bantu bakurikirana urubuga (page) rwacu rwa facebook. Ku bantu bafite imisatsi yacitse mu misaya twabashakiye uburyo bwihuse bwo kuyikuza ukoresheje ibintu usanganywe mu rugo.

Video turi burebereho uyu munsi ni uyu mukobwa ukoresha amazi y’umuceri ku misaya ye ngo imisatsi yaho igaruke. Amazi y’umuceri ni ikintu abantu benshi bashobora kubona batarinze bajya kugura. Mbere yo kureba uko yayakoresheje reka tubanze tumenye akamaro k’amazi y’umuceri ku misatsi.

Akamaro k’amazi y’umuceri

Amazi y’umuceri arimo vitamin B na C, potasium, iodine, magnesium n’izindi nyinshi. Izi vitamin iyo uzishyize ku mutwe zikangura imizi y’imisatsi itagikura. Ikindi kandi aya mavitamin iyo ashyizwe ku misatsi awufasha gukomera bityo ntucike byoroshye. Amazi y’umuceri kandi ashobora kugufasha gukira imvuvu, akanatuma imisatsi yawe irabagirana, mbese ikagaragara nk’ifite ubuzima ikabyimba. Ibi byose nibyo byatumye aya mazi abasha kuguza imsatsi yacitse mu misaya ikongera igakura ikamera nkiyindi.

Uko akora ayo mazi

Afata igikombe cya plasique gifite umunfundikizo, niyo wakoresha agasorori nta kibazo. Akavangiramo umuceri igikombe kimwe nibikombe bine by’amazi. Nubwo atabyerekana biba byiza iyo ubanje kuronga umuceri wawe gutyo imyanda yose ikavamo. Iyo amaze gushyiramo ayo mazi, aramfundikira ubundi akabirekera aho iminsi ibiri, we yahisemo kubikora iminsi ibiri ariko hari nababikora umunsi umwe gusa. Impamvu uba ugomba kuyareka igihe ni ukugirango intungamubiri ziri muri uwo muceri zijye mu mazi.

Nyuma yiyo minsi ibiri ya mazi ayakura muri icyo gikombe akayashyira mu gacupa gafite umufuniko wa spray ku buryo bimworohera kuyashyira ku musatsi we. Kuberako rero amazi y’umuceri nyuma yicyo gihe aba anuka, yavangiyemo udutonyanga tune twa peppermint essential oil. Ituma byose bihumura neza kandi peppermint nayo ifasha gukangura imizi y’imisatsi itagikura.

Uko ayakoresha

Aya mazi rero ntango yayakoresheje yonyine, kuberako aya mazi aba arimo protein bisabako uyakoresha hamwe nandi mavuta yoroshya imisatsi. Mbese ntango uba ushakako ikomera cyane nk’igiti cyumwe ku buryo wakora mu misatsi gato ikaba iravunitse. Yakoresheje leave-in conditioner hamwe na jamaican black castor oil. Si ngombwa ko wowe ukoresha aya mavuta yakoresheje, ubaye ufite amavuta usanzwe ukoresha wayashyira mu misatsi ukumva iroroshye wakoresha ayongayo. Castor oil yo nayibashishikariza kuko ni amavuta meza agaburira imisatsi akayikuza cyane cyane, wasoma hano ngo umenye akamaro kose agira ku misatsi.

Arabanza rero agashyiramo ayo mazi y’umuceri yakoze. Yarangiza agasigamo leave-in conditioner ariyo ya mavuta yawe yoroshya umusatsi, ubundi akeranzaho castor oil. Nubwo imisatsi yacitse mu misaya ariyo yari imuhangayikishije cyane, ibi yabikoze ku mutwe wose. Wowe uhisemo kubikora mu misaya gusa ubwo wabishyira ku mutwe aho yacitse gusa. Nyuma yo gushyiramo ibi byose we imisatsi ye yayisutse udututa duto kuko yarafite gahunda yo kwambara peruque muri ibyo byumeru bibiri yabikoze. Aha wowe wakora ibyo ushaka bijyanye nubuzima bwawe bwa buri munsi busanzwe.

Buri munsi mu gihe cy’iminsi 14 aya mazi y’umuceri n’amavuta yabisize mu misatsi ye. Nyuma yicyo gihe, imisatsi ye yo mu misaya yari yakuze bigaragara, kandi n’imisatsi ye yindi yose yavugaga ko yoroshye kandi rwose yanagaragaraga neza kurushaho. Yanzuyeko aya mazi y’umuceri yamukoreye umuti koko bigaragara.

ICYITONDERWA

Amazi y’umuceri kuyakoresha buri munsi bishobora gutuma imisatsi yawe icika.

Ibi arabivuga muri video ye igitangira, ko abiziko amazi y’umuceri atari meza kuyakoresha buri munsi. Ariko we ku giti cye y’umvaga nta cyo bimubwiye. Wowe nimba tuvuge ufite imisatsi miremire ahandi hose usibye mu misaya ukaba wumva iyo risk yo kuba imisatsi yawe yacika udashaka kuyifata, ayo mazi wayashyira ku mutwe hose yenda rimwe mu cyumweru (rimwe ryonyine ntango rishobora kuyica humura). Waba wumva nawe ushaka ko imisatsi yawe yo mu misaya ikura vuba vuba bishoboka ukaba wajya ukoresha ayo mazi buri munsi nkuko nawe yabigenje.

Gusa uzitonde, utangiye kubona imisatsi yawe yarimaze gukura rwose biri kugenda neza hanyuma nyuma y’igihe ukumva yarakomeye ntikimeze nkuko isanzwe. Wagabanya ukajya uyakoresha nka 2 mu cyumweru. Aya mazi arakora ariko guhozaho si byiza. Ikindi kandi ku minsi utakoresheje amazi y’umuceri wakoresha castor oil ugakora akamassage kumutwe iminota micye. Nabyo birafasha cyane mu gukuza imisatsi.

Aho wagura aya mavuta

Ku bantu batuye i Kigali

Castor oil wayisanga muri Kipharma bayita huile de ricin, leave-in wayisanga ahantu bagurisha amavuta yo mu mutwe izo nzi nziza ni iya cantu cyangwa iya shea moisture. Naho peppermint essential oil yo ntaho nari nayigura ariko google iri kumbwirako hari iduka ryitwa ikirezi natural products riri i Remera hamwe na Kasha wabaza ukarebako uyibona. Umuceri wo ni mu gikoni cyangwa kuri boutique ???

Ubaye uba ahantu wabona uko ugura ibintu kuri amazon dore link wakoresha ukabibona

  1. Jamaican black castor oil – https://amzn.to/30QxaIX
  2. Shea miracle moisture intense cream – https://amzn.to/3anjhFf
  3. Peppermint essential oil – https://amzn.to/2DWrK6k

Ku muntu wari wadusabye iyi nkuru, nizereko ibi bizagufasha. Nibikora uzatubwire, nibidakora nabwo uzatubwire dukomeze tubashakire igisubizo. Ubaye uzi umuntu ufite iki kibazo, iyi nkuru wayimusangiza harubwo waba umubyaye. Ubaye kandi nawe hari ikibazo wifuzako tugushakira uko wagikemura, watwandikira comment hano cyangwa ku rubuga rwacu rwa facebook.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza ?. Muzagaruke icyumweru gitaha dutangaza inkuru nshya buri cyumweru.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply