Ubwiza

Kwisiga indimu, yatuma usa neza ariko ishobora no kwica uruhu

12/08/2020
kwisiga indimu

Muraho, amakuru yanyu? Uyu munsi reka tuganire ku byiza nibibi byo kwisiga indimu ku ruhu cyane cyane mu maso. Indimu ni imwe mu bintu biri naturel abantu bakoresha ku ruhu, kuba iri naturel ariko ntibiyibuza kuba yagira ingaruka zitari nziza ku ruhu. Abantu bashaka gukoresha indimu cyangwa se usanzwe uyikoresha ushaka gusobanukirwa ibyiza byayo nibibi byayo, iyi nkuru ni iyawe. Turahera ku byiza byayo, ubundi turebe ibibi byayo ndetse tunababwire uko wayikoresha.

Ibyiza by’indimu

1) Iracyesha

Ikintu cya mbere indimu izwiho ari nacyo abantu benshi bayikoreshereza ni uko icyesha. Ni mukorogo imera mbese haha ?. Turetse blague ariko koko iracyesha, igira vitamin C nyinshi ku buryo iyo uyisize ufite nkinkovu zibiheri mu maso cyangwa andi mataches nyuma yigihe ubona zigenda zishira. Ushobora no kuyikoresha nta ma taches ufite ushaka kongera inzobe y’uruhu rwawe. Mu gihe uyikoresheje ushaka gucyesha uruhu rwawe, bifata hagati yibyumweru bibiri nukwezi uyikoresha kugirango utangire kubona impinduka.

2) Yica bacterie (antifungal)

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2014 bugaragazako indimu ishobora kuba yica bacterie mu ruhu. By’umwihariko bacterie zo mu bwoko bwa Candida fungus, iyi bacterie ishobora gutera kubabuka igatuma uruhu rutukura cyangwa rukabyimba. Nubwo iyi ari bacterie iba iri mu kirere ntango ikunze guteza ibibazo mu maso, ahubwo yibasira ahantu hashyuha nko mu kwaha, hagati yamatako nahandi nkaho. Ubaye uri umuntu ugira ikibazo cyo kubyimba no kumva umeze nkuwababutse wagerageza kwisiga indimu ukarebako yagufasha.

3) Igabanya amavuta mu ruhu

Ku bantu bagira uruhu ruri oily rurimo amavuta menshi bifuza kuyagabanya indimu ishobora kubafasha. Indimu ubwayo igira acid nyinshi, ni ukuvuga pH yayo iri munsi ya pH yuruhu. Ibi rero bikaba byatuma uruhu rwawe rugabanya amavuta rukora. Nanone kandi iyi pH level yindimu niyo ituma igabanya kubyimba kuruhu.

4) Ituma uruhu rudasaza

Ni ikiryo kiri antioxidant bivuze ko irinda uruhu imyanda iba iri mu kirere iterwa nibintu nka polution, itabi nibindi. Ibi bintu nibyo ubundi bitera uruhu gusaza, kuberako indimu rero ibirwanya kuyisiga bishobora kugabanya ko uruhu rwawe rusaza imburagihe. Ntango yagabanya ibimenyetso by’imyaka ufite, ariko ishobora kugufasha kutazana ibindi.

Ibibi by’indimu

1) Kuba sensible ku mirasire yizuba

Kuberako indimu igira acid nyinshi muri yo, iyo uyisize ku manywa ukajya ku zuba iyo acid ihura nimirasire yizuba ukaba wakumva uruhu rutangiye kuba sensitive. Ibi bishobora kukuviramo kubyimba kuruhu, uruhu gutukura no kugira ibice byuruhu byumye cyane.

2) Gushya

Iyo mvuze gushya ntango ari nkumuriro ukotsa ahubwo ni nka kwa kundi iyo bari kukudefriza iyo ugitangira gushya wumva bimeze. Nanone ariko bitewe nuburyo uruhu rwawe rusanzwe rworoshye cyangwa ruri sensitive ushoboora kwisiga indimu ukumva uruhu rwawe rumeze nkurwahiye. Akenshi ibi biba nyuma yigihe uyikoresha, biterwa akenshi nuko uruhu rwawe iyo acid yindimu yarukariye cyane.

3) Gushihuka no kuma k’uruhu

Umaze igihe ukoresha indimu ushobora kubona uruhu rwawe rutangiye gushishuka ndetse rukanuma cyane. Mu byiza byayo twabonyeko igabanya amavuta mu ruhu, iyo uruhu rwawe rusanzwe rutagira amavuta menshi ni ukuvuga ufite normal cyangwa dry skin kugabanya amavuta bishobora gutuma noneho uruhu rwawe rumera nka sahara. Ikindi ni uko vitamin C irimo nayo ishobora gutuma uruhu rwawe rushishuka, ku bantu bisiga amavuta acyesha akaze hari igihe baba bumvako ari byiza ariko nyamara gushishuka kuruhu ni ukurwica.

Uko wayikoresha

Mbere yo kwisiga indimu mu maso, byaba byiza ubanje ukayigerageza ngo urebeko utari mu bantu itera ikibazo cyo gushya. Wayisiga mu ijosi nka hano inyuma yugutwi ukuntu. Impamvu ahoo ari ahantu heza ho gukorera test ni uko. uruhu rwaho rujya kumera kurwo mu maso kurusha ahandi hose, kandi uramutse ugize reaction mbi ntibyagaragara cyane nko mu maso.

Kuyivanga nubuki

Ushobora kuvanga indimu nubuki bingana ukabyisiga buri munsi kugirango ugabanye amataches mu maso. Iyi video ni iyumukobwa wabigerageje iminsi 7 kandi koko amataches ye yagiye agabanyuka. Iyo mvange yarayisigaga akayimarana iminota 20 ubundi akayikaraba.

Ku bantu bafite uruhu rwumye cyangwa rworoshye cyane sinabagira inama yo kuyikoresha buri munsi. Bayikoresha nka kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru, nabwo aruko nta kibazo iguteye.

Ibi ushobora kubikoresha ahantu hose wifuza gucyesha nk’amavi, inkokora, ukwaha, hagati y’amatako nahandi hose ushaka. Gukoresha indimu kuri ibi bice bindi kuri njye nibyo numva ari byiza kuko akenshi ntango uruhu rwaho ruba rworoshye nkurwo mu maso. Ni uburyo buhendutse bwo kuhacyesha kandi ntibigire ingaruka mbi.

Amategeko yo kuyikoresha

Ku bantu bashaka gukoresha indimu mu maso dore amategeko mugomba kugenderaho:

  1. Kuyisiga nijoro: nkuko twabibonye si byiza ko wajya ku zuba wisize indimu, yisige nijoro gusa.
  2. Kwisiga sunscreen : Mu gitondo ugomba kwisiga sunscreen, ni ngombwa cyane cyane. Sunscreen isanzwe ari itegeko ku ruhu (yego no kubirabura- soma hano) ariko noneho ni ingenzi mugihe waraye ukoresheje indimu kuko iba yinjiye mu ruhu. Rinda uruhu rwawe imirasire yizuba idahura niyo acid bikagukorera ibara.
  3. Kwitegereza uko uruhu rwawe ruyakira: mu gihe ukoresha indimu, ugomba kwitegereza ukareba nimba nyuma yigihe nta bibazo uruhu rwawe ruri kugira. Wabona bihari ukayireka.

Nimba ukunda ukuntu indimu ituma usa ariko ikaba yica uruhu rwawe, humura hari ibindi bintu nabyo biri naturel wayisimbuza nka aloe vera, amata cyangwa ikivuguto ndetse na concombre (cucumber ). Wasoma inkuru dufite ku kamaro k’igikakarubamba nindi yo ku mata ngo usobanukirwe uko bikora nibyo bifasha uruhu rwawe.

Murakoze gusoma inkuru y’uyu munsi ??. Mwese mbifurije kugira uruhu rwiza ndetse numunsi mwiza, ni ahubutaha,

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply