Tuganirre

Social media ntikakubeshyeko utari mwiza

08/08/2020
social media irabeshya

Muraho, amakuru yanyu? Uyu munsi ndashaka ko tuganira ku kuntu social media ituma abantu benshi bumva batari beza bihagije. Ukareba amafoto yabandi ukabona wowe ufite byinshi ubura. Mu byukuri ibintu tubona kuri social media akenshi ntango ariko biba biri mu buzima busanzwe.

Nkurugero nabonye ifoto y’umukobwa nziza cyane kuri twitter, ateye neza, uruhu rwe ari rwiza koko yambaye neza mbese ibintu byose ubona ari muuaahh. Akenshi nkabakobwa cyangwa abagore biratworohera guhita twigereranya nawe, waba umurusha nkamataye ugatangira ngo njye nta kintu cya hatari ndi kubona. Kandi mu byukuri muri wowe uri kuvuga uti mana kuki njye ntafite munda hato kuriya? Cyangwa se ukicara iyo photo ukayireba ukabibonako utazigera ugira ubwiza nkubwo bikaba byagutera kumva utishimiye ukuntu usa. Ibi bintu byose ni ibintu bisanzwe, ni ibintu byumvikana ko byakubaho ariko si ibintu ugomba guheranwa nabyo. Yaba ari ukwireba nabi cyangwa ari ugushyira abandi hasi byose si byiza.

Ku bantu bareba amafoto kuri social media ugasigara wumva utishimiye uko wowe usa, hari ibintu bimwe ugomba gutecyereza. Iyo photo umuntu yashyizeho niyo yabaye nziza mu mafoto yose yifotoje. Nimba uwo muntu akunda kwifotoza, afite experience mu ma pose atuma asa neza. Azi ukuntu umutwe we awuhengeka ho gato isura ye igahinduka, azi urumuri rumukorera umuti, azi uko ahagarara akerekana imiterere ashaka kwerekana. Bamwe mu bantu uba uri kwigereranya nabo, kwifotoza no kugira amafoto meza birabatunze. Nk’umuntu uri ku kazi aba agomba kugakora neza. Wowe wifotoza rimwe na rimwe ubumenyi afite, ntabwo ufite. Wabugira nimba ubishaka, ni ugufata umwanya ukabikora tu nawe uzageraho umenye ukuntu wifotoza ukerekana ibyiza byawe byose ugahisha ibyo udakunda uko bishoboka kose.

Okay, ibyuko umuntu akurusha kwifotoza tubiveho. Hari igihe uyu muntu uba umuzi pee, atari amafoto ye gusa, atari specific angle in specific lighting. Wasanga yenda no kwifotoza nawe atabizi cyane. Rekera kwigereranya nawe. Muri abantu batandukanye, kuguma ureba ibintu wumvako akurusha ntacyo bigufasha. Impamvu wumvako ari ikintu akurusha ni ukuberako ibi ari ibintu wowe ukunda. Nkurugero hari igihe wajya umureba ukavuga mbega amatako meza kuki njye ntafite nkariya? Kuri wowe amatako meza ni amatako manini, ku wundi muntu amatako mato niyo meza. Mu gihe uri kurwana no guhinduka nkuwo muntu wundi hari undi muntu nawe ushaka guhinduka nkawe. Mwese muri beza, iyaba gusa ibintu mutecyerezako ari ubwiza ari ibyo mufite.

Ikibazo kinini cyane gituma social media ituma twumvako tutari beza ni editing. Ama app aguhindura undi muntu neza neza. Abana babakobwa benshi ubu ntibagishobora kwifotoza camera ya telephone isanzwe bakoresha snapchat gusa. Kuberako ituma uruhu rwawe rusa neezzzaaa cyane, amaso yabo akaba manini, amenyo akaba umweru, izuru rikaba rito noneho ukabonako ifoto ibaye nziza. Simvuzeko abantu bose bagira mafoto meza baba bakoresheje editing apps, kandi niyo baba bazikoresheje nta kibazo. Ni uburenganzira bwabo, nimba bibashimishije mu byukuri nta kintu kibabuza. Nawe nimba wifotoza warangiza ugacisha ifoto yawe muri bodytune ukagabanya munda, ukongera amabere namataye mu byukuri nta kibazo pee. Uzi ahantu ikibazo kivuka, ni igihe wireba muri mirroir ntiwikunde.

Igihe urebe amaso yawe ukavuga ngo kuki mfite utwiso duto? Uti ndebera uri ruhu ukuntu rusa ariko. Utaratangira gukoresha snapchat ntango wabonaga amaso yawe ari mato, yewe nta numuntu wari warigeze abikubwira. Ariko ubu kuko uri kuyagereranya namaso app yaguhaye mu byukuri atari ayawe, uri kubona amaso yawe afite ikibazo. Amaso yawe uko angana ni byiza, uko asa ni byiza. Snapchat ntango ari real life, uwo ubona mu ifoto si wowe. Kuyikoresha ukifotora ukabona agafoto keza nta kibazo, ariko ntizakuviremo kutikunda. Wowe ubwawe uko Imana yakuremye urahagije, ntango yibeshye ikurema gutyo. Makeup, editing, bodyshapers, ibi byose ni inyongera ushobora kugerageza ushobora gukoresha mu buzima ariko ntizikuraho ubwiza waremanywe.

Nimba uri umuntu ugira ikibazo cyoo kumva utari mwiza bihagije, banza umenye ikibitera. Ese ni abantu ureba ubona bananutse kukurusha, ese ni beauty industry ikubwirako uri mugufi, ese ni abantu baguma bakubwira ibintu badakunda kuri wowe, ese ni wowe wibwira ibintu utikundaho? Menya neza ikintu kigutera kumva udahagije ubundi ugishakire umuti. Nimba ari abantu wigereranya nabo, rekera kubareba, Instagram yawe ni iyawe warekera kumufollwinga. Nimba ari umuntu uguma akubwira ati “ariko ubwo urasa ute?” vbyakireko abantu bakunda ibintu bitandukanye, ntango akunda abantu bibikara ariko wowe igikara cyawe uragikunda.

Iyo ari wowe noneho rero wibwira ibintu ngo bitari byiza kuri wowe ho biragorana. Ikintu cya mbere ugomba kwibaza ni ese koko iki kintu mbona ari ikibazo? Ku bandi bantu iki nikintu cyatuma mvuga ngo ni mwiza cyangwa ni mubi? Nimba ku bandi bantu ntacyo kigutwara ariko kuri wowe ukagira ikibazo, ubwo ntango uri kwirenganya? Cyaba ari ikintu ubona koko ari kibi ku muntu uwo ariwe wese, uribaza uti se hari icyo nabihinduraho? Nimba ntacyo ndakubwiza ukuri ko kuguma ubitecyerezaho nta kintu bigufasha, uri kwibuza kwishima gusa. Hanyuma rero noneho nimba hari icyo wabikoraho, tuvuge ntukundako ufite ikibuno gitoya, wakora sports ukakizana. Ntukunda ko uruhu rwawe rufite ibiheri, rwiteho rukire nibiba ngombwa ujye kwa muganga baruvure.

Ikintu kimwe ugomba kwiyibutsa ni uko ugomba kurekera kwibwira nabi, icyo kibuno nukigira ushobora noneho gutangira kwita ku kindi kintu ugasanga ntaho uvuye ntaho ugiye. Ni wowe muntu wa mbere ukomeye mu buzima bwawe, ntango wakabaye wifata nabi, wibwira nabi. Wakabaye wibwira amagambo meza, y’urukundo, wiyitaho ndetse unitetesha. Yego izo sports ugomba kuzikora ugata ibyo biro 5, nibyo ntuzireke. Ariko wibuke urebe umubiri wawe uvuge uti yego ndabyibushye, yego simeze uko nshaka ariko uracyakora, unkorera ibyo nshaka byose, nzamura amaboko akazamuka, ndagenda, ndahumeka. Ikindi kandi hari abantu bifuza kumera nkuko meze, kuko uko meze nabyo ni byiza. Nta munezero uruta uwo umuntu agira iyo yiyakiriye akikunda uko ari.

Murakoze gusoma, nizereko icyi kiganiro hari umuntu gifashije. Hari byinshi byinshi cyane byavugwa kuri iyi topic, ubaye ufite icyo wanyunganira wasiga comment. Mu byo navuze kandi nabwo hari icyo utemeranya nacyo, nabwo watubwira muri coomment.

Umunsi mwiza ?, nahubutaha.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply