Tuganirre

Ubwanwa bwawe icyo bucyeneye ngo buse neza

24/07/2020
umusore ufite ubwanwa busa neza

Muraho neza, nyuma yiyi quarantine twari tumazemo igihe abasore n’abagabo benshi ubwanwa bwabo bwarakuze kubera kutajya kogoshesha. Akenshi usanga abatabumenyereye batabukunda, bakavugako iyo ubwanwa bwabo bwakuze babona bidasa neza. Gutereka ubwanwa ni icyemezo buri muntu afata ku giti cye, utabukunda nta kibazo. Iyi nkuru igamije gufasha abantu bakunda ubwanwa ariko batazi kubwitaho ngo bube bwinshi buse neza ntibubemo imyanya ubona idakura.

Video tuganiraho uyu munsi ni uyumusore utubwira ukuntu yita ku bwanwa bwe. Nkuko mubibona ku ifoto ya video ye yatangiye yogoshe ubundi atangira gutereka bushya. Avugako ibiyabikoze kuberako ubwanwa bwe bwari burimo imyanya ahantu hamwe na hamwe, kandi bukagira split ends.

Ukuntu asobanura split ends ni kumwe usanga ubwanwa bwawe hasi hafi yisura bwuzuye kurusha uko buba bumeze hejuru. We nubwo yafashe icyemezo cyo kogosha, avugako ugiye ukataho utwo dusatsi uba ubona tudasa neza nabyo byafasha.

Kwisiga castor oil ngo ubwanwa bukure

Akimara kogosha avugako kugirango ubwanwa bwe bukure neza nta myanya irimo hagati kandi bunakure vuba yakoreshaga castor oil. Castor oil ni amavuta azwiho gukuza imisatsi mu busanzwe. Yisigaga ayo amavuta aho ashakako bukura , ubundi akayararana akayakaraba mu gitondo. Abantu baba mu Rwanda castor oil wayigura Kipharma bayita huile de ricin cyangwa iduka riri munsi ya T2000 ryabahinde ryitwa kwa patel. Ushaka gusobanukirwa birenzeho aya mavuta ubwiza byayo soma hano.

Kumesamo

Ubwanwa bwawe bumaze gukura, uba ukeneye kubumesamo. Ni ngombwa ko uruhu rwawe rusa neza kugirango bukure neza kandi kumesamo bituma nabwo busa neza. Avugako amesamo 2 cyangwa 3 mu cyumweru. Amesamo akoresheje isabune yagenewe gukoresha mu bwanwa ya shea moisture. Utabashije kubona iyi sabune wakoresha face wash cyangwa shampoo isanzwe ikoreshwa mu misatsi. Icyangombwa ni uko umesamo, amesamo ari koga bisanzwe.

Gusigamo amavuta

Nyuma yo kogamo avugako ari ngombwa gusiga amavuta mu bwanwa, kuberako bituma bworoha kandi bugasa neza. We amavuta akoresha ni amavuta ya cantu yakorewe ubwanwa, uyashaka wayagura hano. utabashije kubona uko ugura aya mavuta, wakoresha andi mavuta nka coconut oil, almond oil cyangwa olive oil. Njye ku giti cyanjye nzi umusore ukoresha almond oil kuberako ni amavuta atagira impumuro nka olive oil kandi coconut oil azwiho kuba yagutera ibiheri. Gusa coconut oil itaguteye ibiheri, ubundi niyo meza ku misatsi no ku bwanwa, atuma byoroha ntibicike ahumura neza. Mbese wayagerageza ukareba nimba aguhira. Aya mavuta ayasigamo buri munsi niyo atoze mu bwana, avugako iyo uri koga mu maso nubundi amazi ajyaho agakuraho amavuta wari wisize rero ayasubizamo ngo bimworohere gusokoza adaciye ubwanwa bwe.

Gusokoza

Avugako we kimwe mu bintu byahinduye ubwanwa bwe ari ugukoresha igisokozo gikoze mu giti. Avugako ibisokozo bya plastic cyangwa ibyuma bifata mu bwanwa bityo bikabuca. Igisokozo akoresha agikura hano. Ku bantu bakiri gutereka ubwanwa bataragira ubwanwa busokoreka, avugako ari ugucishamo uburoso busanzwe.

Tea tree oil

Aya mavuta avugako ariryo banga akoresha mu bwanwa bwe ngo ntibubemo imyanya, bunakure vuba. Mbese nyuma yo gukoresha castor oil bugakura bukagera aho yabushakaga, ubu avanga tea tree oil nkeya muri ya mavuta ya cantu ubundi akisiga imvange yabyo. Ibi avugako abikora bitarenze 2 mu cyumweru. Tea tree ni amavuta meza azwiho kurinda bacteria nyinshi no gukuza imisats. Gusa ntango ahumura neza, niyo mpamvu akoresha macye nyine kugirango impumuro yayo itumvikana. Ku giti cyanjye ntecterezako uvanze tea tree oil na castor oil ukabyisiga mu gihe uri gutereka ubwanwa, bwakura vuba kandi neza kurusha ukoresheje kimwe cyonyine.

Ni ibyo, nta birenze. Amesamo, agasigamo amavuta ubundi agasokoza. Ntango ari ibintu bigoye, ntango ari ibintu byagufata igihe kinini yewe ntibyanaguhenda. Nimba uri umuntu ukunda ubwanwa ushaka kubwitaho ukarebako bwasa nezaaa, uzabigerageze utubwire nimba byaraguhiriye.

Murakoze gusoma iyi nkuru, muzagaruke. Iyi nkuru ntuyihererane, abatip bose uzi uyibasangize hari i gihe wasanga afite inzozi zo kugira ubwanwa ntabyo uzi ?. Icyumweru cyiza kuri mwese, naho ubutaha.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply