Ubwiza

Kudefriza imisatsi neza nticike 💆🏾‍♀️

17/07/2020
kudefriza neza

Muraho neza, mumeze gute? Uyu munsi reka twiganirire ku kuntu ba kudefriza neza ku buryo udashya kandi imisatsi yawe nticike. Nubwo abantu benshi batidefiriza, kumenya ukuntu imisatsi yawe bakagombye kuyikora birafasha. Video tugiye kureberaho uyu munsi yakozwe numuntu ukora muri salon, adusobanurira ukuntu ashyiriramo aba clients be produit neza.

1) Gusiga amavuta ku mutwe

Atangira asiga amavuta ku mutwe wose. Akenshi ubundi usanga amavuta bayasiga ku gahanga, ku irugu n’amatwi kugirango produit nihagera ntushye. Kuberako rero produit/relaxer ishobora kumujya no ku mutwe, amusigiraho amavuta kugirango ataza gushya. Ikintu kimwe yitondera ni uko amavuta atajya ku musatsi ukeneye kudefrizwa (lepuse) kuko yabuza relaxer gukora uko byakagombye.Ikintu kimwe atavuga ariko cyigaragara ni uko abanza gusokoza imisatsi ye neza bityo bigatuma abasha guca imirongo byoroshye adaciye imisatsi ye.

2) Gusiga produit/relaxer

Agabanya imisatsi ye mo ibice bitatu, wanakora bibiri cyangwa bine bitewe nuko imisatsi yawe ingana. Avugako atangira ashyiramo relaxer hagati mu mutwe kuko ariho hakunze kuba hari imisatsi ikomeye ikenera igihe kinini ngo ishye neza kandi ko biza kumufasha mu gufuramo. Agenda asiga produit kuri lepsuse gusa, yitondera kuba atageza ku misatsi yarisanzwe idefrije kuko biyica. Agenda asiga umusatsi mucye mucye kugeza arangije ibice bitatu byose. Ntango asiga produit ku misatsi y’imbere niyinyuma aka kanya. Kuberako iyi misatsi iba yoroshye cyangwa ari migufi kurusha iyindi ishya vuba.

3) Gusokoza produit

Ahereye hagati mu mutwe nanone, agenda afata agace gato kumusatsi agacishamo igisokozo yitonze yarangiza akaryamisha umusatsi akoresheje inyuma higisokozo. Ubundi gusokoza imisatsi ikirimo relaxer sibyo bituma imisatsi ishya, udasokoje relaxer yo ubwayo yakora akazi kayo. Gusokoza bifasha kumenya neza ko nta musatsi numwe utagezweho produit, hanyuma uko kuntu awuryamisha aba agirango awufashe kurambuka. Mu gusokoza naho akora ku buryo adashyira produit ku misatsi yarisanzwe idefrije. Iyo ibi abirangije noneho ashyira relaxer kuri ya misatsi yinyuma nimbere, kuburyo ajya kurangiza umutwe wose nayo yahiye ariko umuntu we ku mutwe ataratangira gushya.

4) Kumesamo

Kugirango imisatsi ishye kimwe hose, aho yahereye ashyiramo produit niho ahera ayikuramo. Niyo mpamvu mbese ahera ku gice cyinyuma, abasha kumesamo produit muri icyo gice imisatsi yimbere produit ikirimo gukora. Bituma imisatsi hose imera kimwe. Mu gihe iyo ahereye imbere, ntakuntu yamesamo igice cyimbere ngo amazi ntavanemo na produit yinyuma. Aha niho usanga imisatsi yimbere yahiye neza ariko iyo hagati ninyuma igifitemo lepuse ukuntu.

5) Gushyiramo reconstructor

Nyuma yo kumesamo relaxer mu mutwe wose akurikizaho reconstructor. Aya ni amavuta aba yarakorewe gusubizamo protein mu musatsi nyuma yo kudefriza. Produit ukuntu ikora ngo imisatsi irambuke, ikuramo amaprotein amwe namwe umusatsi uba ufite. Ibi bikaba ariko byanayitera gucika byoroshye kurushaho, gukoresha iyi reconstructor biyisubizamo zimwe muri izo protein ku buryo ikomera nticike byoroshye. Hari produit ugura zifitemo reconstructor zijyana nazo mu ikarito, gusa akenshi mu Rwanda usanga batazikoresha. Uyibonyemo wasaba umuntu uri kugukorera imisatsi akayigushyiriramo ubundi akayirekeramo iminota 5.

6) Shampoo na apres shampoo

Aha ni ugushyiramo shampoo bakamesamo inshuro nyinshi zikenewe kugirango produit yose ishiremo na reconstructor nimba hari iyakoreshejwe. Nyuma yaho akoresha conditioner/apres shampoo yoroshya imisatsi, ni ngombwa cyane kuko imisatsi imaje kudefrizwa iba ikeneye gutwararikwa ngo idacika.

7) Kumutsa no gusokoza

Birangira yumukije imisatsi ye na seche yarangiza bakayifungamo chignon isanzwe. Aha rwose buri muntu avuga ibyo yumva yifuzako bamukorera.

Ibyo wakikorera

Ubwo tumaze kubona ibintu bakora kugirango badefrize neza imisatsi ushobora kuba uri gutecyereza uti njye salon njyamo ibi bintu byose ntibabikora cyangwa se unabisabye baguhenda. Hari ibintu bimwe wakikorera mu rugo mbere yo kujyayo byagufasha.

Gusokoza mbere

Icyambere ni gusokoza imisatsi yawe neza mbere, ndabizi biba bigoranye kuberako ufitemo lepuse akenshi uba unamaze guhambura. Ariko nta muntu wakunda umusatsi wawe kukurusha, gufata umwanya ukawusokoza neza bigabanya ko bawusokoza nabi bakawuca. Ushaka kumenya uburyo bwo gusokoza neza imisatsi nticike, wasoma iyi nkuru ukanze hano.

Kwisigira amavuta

Ikindi ni uko wasiga amavuta ku mutwe wawe nkuko babikoze muri video. Iki navugako ushobora gukenera ubufasha bwundi muntu ngo abe areba mu mutwe abyiteho ko ayo mavuta atagiye kuri lepuse bazadefriza. Ibi bintu numvishe ari byiza kuko bituma udashya. Byaba byiza nanone ukoresheje amavuta yamazi nka olive oil mu mwanya wa gikotori isanzwe.

Kwitwaza protein yawe

Kwitwaza protein treatment yawe mu gihe produit ukoresha itazana na reconstructor yayo. Gusubizamo protein mu misatsi nyuma yo kudefriza rwose biri mu bintu biyifasha pee. Wayitwaza ubundi ugabasaba kuyikoresha nkuko bakoreshaga reconstructor. Ikintu kimwe cyo kwitondera ni iki, protein ikomeza umusatsi ni itegeko kuyikoresha mbere yo gukoresha conditioner/ apres shampoo. Protein nzi nziza ni iyi ya aphogee.

Kuvuga uko wifuzako ba kudefriza

Nyuma yibi byose wagezeyo usabe umuntu ukudefriza kudrefriza lepuse gusa. Ibi ni ingenzi cyane kuberako iyo ashyize produit ahantu hari hasanzwe hadefrije aba ari kukwicira imisatsi cyane bigatuma icika. Dufate urugero ko umusatsi wa naturel uba ufite protein 10. Wawudefriza ugasigarana 6, ni ukuvuga produit ikuyemo protein 4. Uyu musatsi udefrije rimwe biroroshye ko ucika kurusha uri naturel ariko ntibikabije. Noneho rero iyo wa musatsi warusanzwe udefrije bongeye bakawudefriza bwa kabiri usigarana protein 2 gusa, ubwa gatatu ugacika. Niyo mpamvu biba byiza bashyize relaxer kuri lepuse zonyine bityo imisatsi yawe yose igasigara ifite protein 6.

Mu gihe wumva utizeyeko umuntu uri ku kudefriza ataza kurenza agashyira produit aho itagomba kugera, wasiga amavuta ku misatsi yawe isanzwe idefrije ukiri mu rugo. Bityo ayo mavuta akaza gutuma imisatsi yawe itangirika.

Murakoze gusoma 😊, nizereko iyi nkuru ibafashije kumva uko mwadefriza imisatsi yanyu neza birenze ibisanzwe. Iyi nkuru umuntu wese uzi ufite imisatsi idefrije arayikeneye, uyimusangije waba ukoze. Mugire umunsi mwiza, ni ahubutaha.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply