Ubwiza

Amabanga yo guhumura neza umunsi wose!!

10/07/2020
guhumura neza

Muraho, nizereko mumeze neza. Ikiganiro cy’uyu munsi ni ibintu wakora ngo uhumure neza umunsi wose. Guhumura neza ni kimwe mu bintu umuntu wese yakishimira kubwirwa. Bigendana no kugira isuku, kwiyitaho neza ndetse nabantu ntibakunena. Nubwo gukoresha deodorant, spray na parfume bituma uhumura neza hari igihe bihita bigushiraho. Nimba uri umuntu ushaka gufata impumuro yawe nziza ukayihorana umunsi wose cyangwa amasaha menshi ashoboka, dore ibintu byagufasha.

Kwitera body spray/ perfume ugitose

Ibanga rya mbere atubwira ryo guhumura neza ni uko iyo amaze koga ntango yiyumutsa. Ahubwo yitera body spray cyangwa parfum ye ubundi akayinogereza umubiri wose. Amaze kuyinogereza arareka amazi yamusigayeho akuma atayahanaguye, avugako bidafata igihe kinini.

Guhumura neza hariya hasi

Nkumukobwa cyangwa umugore ukuntu uhumura hariya ni ikintu kiba kiduhangayikishije. Atubwira ubwoko bwisabune akoresha akaraba, akaba ayikundirako nta muhumuro igira kandi iri gentle mbese yoroheje. Avugako gukoresha isabune ihumura ari bibi cyane kuko aribyo bituma uhumura nabi. Ubundi abaganga benshi bavugako ko koga namazi yonyine biba bihagije ariko wumva ushaka gukoresha isabune ntuzigere ukoresha ihumura.

Gukoresha deodorant

Iki ndibazako abantu benshi basanzwe bakizi, deodorant ni ngombwa yewe navugako ari nitegeko. Deodorant na anti-transpirant biratandukanye deodorant igufasha kutagira icyuya ngo kikunukeho, mu gihe anti-transpirant igerageza kugabanya icyuya ugira uko kingana. Iyo ukoresheje anti-transpirant yonyine bitewe nuko ishyuya ugira kingana nibyo wakoze uwo munsi ushobora nubundi kukizana kikaba cyanakunukaho. Ku bantu batagira icyuya cyinshi gukoresha deodorant gusa biba bihagije, kubagira icyuya cyinshi nabagira inama yo gukoresha byombi deodorant na anti-transpirant icyarimwe.

Kwisiga amavuta ahumura neza

Amavuta yawe ukuntu ahumura biri mu bintu bikugumaho igihe kirekire, kugura amavuta ahumura neza rero bishobora kugufasha guhumura neza umunsi wose. Ikintu kimwe avuga ni uko akenshi asanga amavuta ahumura neza amutera umwera mbese ntango aba arimo moisture ihagije. Guhumura neza ariko ufite umwera nta kigenda cyabyo, rero avanga amavuta asa neza namavuta atamutera umwera bityo agahumura neza kandi akanasa neza.

Gukoresha lingettes mu mwanya wa toilet paper

Iyo ukoresheje toilet paper (papier hygenic) birazwiko uba udahanaguye byose byose ngo bishire, birumvikanako ibi biri mu bintu byatuma udahumura neza. Niyo bitanakumvikana ariko lingettes (wet wipes) zihanagura ibintu byoseee ugasigara wizeye isuku yawe. Ubonye lingettes ziri flushable byaba byiza kurushaho, cyangwa se ukaba wanakoresha amazi ukiyunyuguza.

Gukoresha floss/ soie dentaire

Kimwe mu bintu bishobora gutuma udahumura neza mu kanwa ni ibiryo bifata hagati yamenyo. Kugirango ubikuremo wakoresha floss, usibye no gutuma uhumura neza mu kanwa gukoresha floss birinda ko wagira dental cavities ( cavitées dentaires) cyangwa wanarwara ishinya. Atubwirako abanza agakoresha floss, yarangiza akibrossa, akabrossa ururimi ubundi agakoresha mouth wash. Ni byiza kwibrossa buri gihe umaze kurya gutyo ukamenya neza ko uhumura neza mu kanwa igihe cyose. Gusa bidashoboka ko wibrossa tuvuge nka saa sita kuberako uri ku kazi warya nka shewing gum cyangwa bombo irimo mint. Ushaka inkuru irambuye yisuku yo mu kanwa soma hano.

Kwisiga vaseline mbere yo kwitera parfum

Vaseline cyangwa andi mavuta arimo petroleum afasha parfum kuguma zihumura igihe kirekire. We avugako ayisiga agatuza numugongo yarangiza akabona kwitera parfum. Ukundi kuntu wakoresha vaseline ni ukuyisiga ahantu witera parfum honyine nko ku ijosi no kuri wrist (poignet). Indi nama agira abantu ni ukutanogereza parfum yawe nyuma yo kuyitera.

Imyenda ihumura neza

Tumaze gukora ibi bintu byose, wowe ku giti cyawe urahumura neza. Ariko niwambara imyenda inuka byose birapfa, avugako we akoresha spray yakorewe gutuma imyenda ikumura neza yitwa fabreeze. Akanavugako wanakoresha fabric softeners zihumura neza. Icyo wakoresha cyose, icya ngombwa ni ugukora ku buryo imyenda yawe ihumura neza bityo ntikwicire impumuro ahubwo yongeremo akayo.

Kwitera parfum umaze kwambara

Kongera ukitera perfume umaze kwambara, bimwe nyine abantu bose dusanzwe dukora. Gusa wakoze akazi ku buryo iyo parfum iri ku myenda nishira, harasigara ibindi byose wakoze mbere.

Kugendana spray

Ushaka kurenzaho wakitwaza spray aho ujya hose, ku buryo niwumva ya mpumuro utakiri kuyumva uko ubishaka wakongera ukitera. Ibi ndumva byafasha cyane cyane abantu bafata za motto, motto ikumaraho parfum yose witeye bikakurenga. Nubwo numva ukoze ibi bintu byose yavuze, ntango byapfa gushira gutyo gusa.

Ngayo nguko, ayo niyo mabanga yo guhumura neza umunsi wose. Ikintu kimwe numva narenzaho ni uko impumuro nyinshi iyo zivanze hari igihe bidahumura neza. Nabagira inama yo kumenya ngo body spray, amavuta wisize, parfume ukoresha iyo byose biguhuriyeho imvange yabyo nayo ihumura neza.

Murakoze gusoma. ?, mugire umunsi mwiza ndetse nicyumweru cyiza. Ni ahubutaha ??

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply