Ubwiza

Imisatsi yarekeye gukura icyo wayikorera

03/07/2020
imisatsi igera ku ntugu

Muraho neza, nizereko mumeze neza. Inkuru tubafitiye uyu munsi ni iyabantu imisatsi yabo yarekeye gukura. Uyu mwaka utangira, twanditse inkuru yibintu wakora ngo ugire imisatsi miremire. Gusa nzi neza ko hari igihe ibintu byose bavuga uba ubikora ariko ukabona wapi. Tuvuge imisatsi igakura ikagera ku ntugu yarangiza igahagarara, ugatangira gushyiramo vitamin igakuraho ho gato nanone ikongera igahagarara. Video yuyu munsi ni iyumukobwa udusobanurira impamvu imisatsi ihagarara ahantu ikanga kuharenga nicyo wabikoraho.

Ubusobanuro agiye kuduha ni ikusanya ryubushakashatsi (scientific studies) bwakozwe busobanura iki kibazo. Ikintu cya mbere avuga ni uko imisatsi yawe itarekera gukura. Umusatsi umwe ubundi umara imyaka iri hagati yine nirindwi ukura ubundi ukagwa aribyo bita shed hair. Umusatsi uvuye ku mutwe kubera ushaje utandukanye numusatsi ucika, ushaka gusobanukirwa uko wabitandukanya soma hano.

Dufashe nkurugero tukavuga ngo umusatsi wawe umara imyaka 5 mbere yuko ugwa. Noneho ubundi muri rusange imisatsi ikura igice cya inch (0.5 in) cg centimetero imwe nibice bibiri (1.2 cm) ku kwezi. Ubwo muri iyo myaka itanu imisatsi yawe ibaye idacitse yaba ari inches 30 cg centimetero 76.2 yaba igera ku kibuno mbese nkiyabahinde. Ukibaza uti “ese kuki imisatsi ireshya gutyo tutayigira twe?” abantu benshi bahita bavuga ngo njyewe imisatsi yanjye ntikura. Cyangwa ngo iyanjye iva ku mutwe kare cyane ntiyazigera irenga ahantu runaka. Nubwo rimwe na rimwe bishobora kuba byo, akenshi impamvu imisatsi yacu itaba miremire ni ukubera ko icika. Kandi ibintu biyica ni ibintu twagira icyo tubikoraho.

Dufateko umusatsi wawe ubashije kumara imyaka itanu ku mutwe wawe udacitse. Imisozo yawo (ahatari ku mutwe) hagomba kuba hamaze imyaka itanu uhasokoza, uhasuka mbese uyikora ibintu byose ukora imisatsi yawe. Wegeye hejuru aho ho haba hagomba kuba hamaze imyaka 4, ruguru imyaka 3 gutyo gutyo. Urebeye nko kuri iyi photo iri munsi mbese umusatsi wo mu mugongo umaze imyaka 3 ku mutwe we. Impamvu rero utagira umusatsi ureshya nkuyu ni uko ugera ahantu ugacika. Urugero atanga ni uko tuvuge buri uko umusatsi ugejeje imyaka itatu ucika, ugakomeza gukura no gucika icyarimwe bityo ukajya ubona utava aho uri.

imisatsi yarekeye gukura ikongera igakomeza
Imisatsi igera ku kibuno

Abantu bamwe imisatsi yabo iguma ku mutwe idacitse imyaka ibiri abandi ikamara imyaka itatu. Igihe imara nuburebure ibasha kugeraho byose biterwa nukuntu uyifata. Avugako gucika kwimisatsi bitaba rimwe gusa ahubwo ko akenshi aba ari ibintu bito ukora burigihe. Ni ukuvuga nimba uri umuntu usokoza imisatsi yawe nabi ushobora kuyica usokoje nkinshuro 10. Umuntu usokoza neza akayica asokoje inshuro 40. Naho uyisuka igihe kinini kandi akanayisokoza yitonze cyane ishobora gucika nyuma yinshuro 100. Uko imisatsi yawe wongera izi nshuro mbere yuko icika niko uba uyongerera ya myaka imara idacitse ninako irushaho kuba miremire. Ushaka kumenya uko wasokoza neza soma hano.

Noneho ubwo tumaze kureba ukuntu bigenda ngo imisatsi yawe irekere ahantu hamwe, reka turebe uko wabigenza ngo iharenge. Dufate urugero ko imisatsi yawe mu myaka ibiri wayiteretse ikagera ku ntugu, ubundi ikarekera. Kugirango iharenge ugomba kugira ikintu uhindura mu kuntu uyifata.

Byambayeho imisatsi yanjye irekera gukura igeze ku ntugu, ndangije ntangira gushyiramo vitamin isa nkaho yongeye itangiye gukura. Nyuma yaho vitamin ndekera kuyikoresha irongera iracika isubira ku ntugu. Maze kureba iyi video mbese ikintu numvise nuko iyo vitamin yatumaga imisatsi yanjye icika igize nkimyaka ibiri nigice. Ariko naba ntayikoresha igacika ifite imyaka ibiri gusa.

Niyo mpamvu abantu bafite imisatsi miremire bakubwira ngo ibi bintu nkora ngo imisatsi yanjye igere hano mbikora buri gihe ntasiba. We avugako imisatsi ye yarekeye gukura igeze ku ntugu arangije atangira gusuka kurushaho, irakura igera nko ku mushumi wisutiye irongera irahagarara. Arangije atangira kwitonda cyane cyane mu gihe ari guhambura, avugako amara amasaha ahambura ku buryo abantu bose babana bamuseka. Ibi atangiye kubikora imisatsi ye irongera irekera gucika irenga ahongaho. Ubu afite imisatsi igera hafi ku kibuno kandi idefrije, atubwirako abibona ko imisatsi ye yongeye ikarekera gukura ariko akaba atazi ikintu yahindura noneho ngo ikomeze. Gusa nanone imisatsi ye si migufi, rero igumye ireshya gutyo ntacyo bimutwaye.

Mbisubiremo, kugirango imisatsi yawe irenge aho iri ugomba guhindura uko uyifata. Impinduka ukora bifata amezi kugirango ubone itangiye kuharenga. Ntango ari ikintu wakora rimwe cyangwa kabiri cyangwa rimwe na rimwe. Ni ibintu ugomba gukora buri gihe.

Nimba imisatsi yawe yarahagaze ahantu nko ku ntungu hari ibintu byinshi byinshi cyane wakora ngo iharenge. Inama nabagira ni ugusoma imwe muri izi nkuru ukareba kimwe mu bintu waba udakora mu busanzwe ariko ubona kitakuvuna cyane. Ukiyemezako ugiye gutangira kugikora udasiba ubundi nyuma yamezi atandatu ukareba nimba imisatsi yawe yaraharenze. Wabona ntacyo byamaze, ukagerageza ikindi kintu. Cyangwa se yakura ikongera igahagarara, ugatangira gukora ikindi kintu.

Nizereko iyi nkuru ibafashije, njye yamfashije cyane rwose nubwo ntaramenya neza ikintu ngiye kwiyemeza gukora ariko nziko ngomba kugishaka kandi ko bizarangira ikuze ikarenga aho iri ubu.Nimba uri umuntu ushaka gutereka imisatsi yawe ikaba miremire cyane mbwira muri comments hano cyangwa facebook ko turi kumwe duterane courage.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza ☺️. Iyi nkuru ntimuyihererane ndabizi hari abantu benshi yafasha. Sharing is caring ?. Muzagaruke tubafitiye izindi nkuru nziza zipanze.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply