Ubwiza

Amakosa 10 ukora agutera ibiheri!!

26/06/2020
amakosa agutera ibiheri

Muraho, nizereko mumeze neza. Ibiheri byo mu maso ni ikibazo abantu benshi bagira. Akenshi umuntu akaba yumvako ariko uruhu rwe rumeze cyangwa se akaba ari nk’amavuta yagerageje cyangwa yavuyeho abimuteye. Hagati aho ariko hari amakosa waba ukora agutera ibiheri. Aya makosa arimo ibintu bitandukanye ukora mu buzima bwa buri munsi. Uyu munsi turarebera video y’umukobwa utunyuriramo mu makosa 10 akunzwe gukorwa cyane atera ibiheri cyangwa ibindi bibazo by’uruhu.

Mbere yuko dutangira liste y’aya makosa avugako ikosa rya mbere abantu bakunze gukora ari ukutizera uruhu rwabo. Ukaba uri umuntu wumvako ukeneye amavuta menshi akemura ibibazo byose uruhu rwawe rufite. Rimwe na rimwe ukaba wanarubabaza. Atwibutsako uruhu ari igice cy’umubiri cyizi kwiyitaho ko wisize amavuta yoroshya (moisturizing) akenshi biba bihagije ubundi uruhu rwawe rukazisubiranya ibiheri bigakira, inkovu zikagenda nibindi bibazo waba ufite bigakemuka. Okay noneho reka dutangire iyi list y’amakosa agutera ibiheri.

1)Koga mu maso nabi

Avugako koga mu maso kenshi cyane ku munsi byica uruhu, gukoresha amasabune akaze yakorewe gukuraho ibintu byose ngo si byiza. Ni byiza gukuraho imyanda uba ufite mu maso ariko nanone uruhu ruba rufite amavuta rukora arufasha gukira no kwiyuburura, iyo ukoresheje mene ayo masabune avanaho ibintu byose ndetse nibyo warukeneye. Gukoresha amasabune akuraho imyanda ariko adakaze nibyo byiza, bityo ntango uruhu rwawe rubura intungamubiri rukenye.

2) Gukurura uruhu

Avugako gukurura uruhu rwawe mu maso ukoresheje nka essui mains wihanagura, cyangwa cotton pads cyangwa lingettes(wipes) uri gukuraho maquillage/makeup ibi byose kubikora cyane kandi buri munsi avugako bibabaza uruhu rwawe bikaba byatuma uruhu rwo hejuru (skin barrier) rworoha cyane bityo imyanda yose ikinjira ikagutera ibiheri.

Inama atugira ni ukudakoresha essui main wihanagura mu maso kimwe cyo ziba zanduye uba ushyira imyanda ku ruhu. rwawe, uretse uruhu amazi akarushiraho udahanaguye ntango bitinda. Ikindi ni uko mu gihe ushatse gukoresha cotton pads uzikoreshe zitose ku buryo inyerera ku ruhu kandi nabwo ntugume uyicisha ahantu hamwe inshuro nyinshi.

Ama lingettes yo ahantu abera mabi nubwo aba atose ni uko akenshi aba arimo alcohol ikaba yatuma uruhu rwawe rwuma kandi nanone igakuraho ya mavuta meza uruhu rwawe ruba rukeneye. Ikindi kintu kibi cyo gukurura uruhu rwawe usibye kwitera ibiheri, ni uko byatuma iminkanyari iza mbere yuko yakagombye.

3) Kutiyunyuguza amazi ahanagura

Amazi ahanagura nka micellar water ni nkisabune yoroshye cyane ikuraho maquillage cyangwa wanakoresha mu mwanya wo gukoresha isabune isanzwe. Kubera ukuntu aya mazi aba adakaze cyane, abantu benshi bakunze kuyagumisha ku ruhu igihe kinini cyangwa se ntibayiyunyuguze na gacye. Avugako abadermatologues benshi cyane bavugako kugumisha aya mazi ku ruhu rwawe birwica kuko iyo sabune irimo nubwo arinkyeya ikuraho ya mavuta uruhu rwawe ruba rukeneye. Kuko noneho iyi sabune itakarabwe ngo iveho irakomeza ikore igihe cyose, ni bibi cyane.

4) Gufata ibice byose byisura kimwe

Avugako ikintu agamije atari ukutwumvishako dukeneye amavuta yo ku maso nandi yo ku gahanga nayandi yo mu ijosi 😂😂. Ahubwo ko agirango twumveko uruhu rwawe rwo mu maso hose rutaba rumeze kimwe bityo rudakenera ibintu bimwe. Abantu benshi bagira amavuta menshi mu ruhu ku izuru no ku gahanga hejuru y’ingohe. aho bita T-zone. Avugako we iyo agiye gukoresha clay mask ikuramo imyanda mu ruhu ayikoreha aho gusa kuko aziko ariho haba habikeneye.

Ikindi kandi akavugako iyo ari kwisiga amavuta amenshi ayasiga ku matama ubundi asigaye akabona kuyashyira mu gahanga nahandi kuko agahanga ke kataba kumye cyane nkamatama. Akongera akavuga ngo ufite umuti w’ibiheri aho kuwisiga ahantu hose naho udafite ibiheri, byaba byiza ugiye uwushyira ahantu ibiheri byawe biri ari byinshi cyangwa ugasiga igiheri kimwe kimwe.

5) Gukoresha ibintu byose bikiza ibiheri

Aha ni aho usanga umuntu akoresha isabune ikiza ibiheri, akisiga amavuta akiza ibiheri, toner ikiza ibiheri. Mbese ikintu cyose ukoresha ku ruhu rwawe hakaba harimo ingredient ikiza ibiheri. Aya ma ingredients akenshi akunze kuba nka salicylic acid, ama beta hydroxy acids, ndetse nibindi byinshi. Nubwo izi ingredients ari nziza kandi zikaba zikora, inama agira abantu bose bari munsi yimyaka 30 nukwita ku mavuta yoroshya uruhu kurusha ibindi byose. Rimwe na rimwe ukaba wakoresha ayo mavuta afite active ingredients kuko ubona uruhu rwawe rubikeneye. Iyo udahaye uruhu rwawe umwanya wo kuba rwagerageza gukira ku giti cyarwo ruguma rurwara kandi rwari nko kubishobora.

6) Kutisiga amavuta ufite oily skin

Abantu bagira oily skin baba bafite amavuta menshi mu ruhu rwabo, habaho igihe bumvako kwisiga amavuta biri butume noneho bayaga bikaba binakabije. Ariko si byo, nubwo uruhu rwawe rugira amavuta menshi ntango bivuze ko ruri moisturized. Akenshi iyo wisize amavuta meza afasha uruhu rwawe kugabanya ya mavuta menshi ruba rufite.

Indi nama agira aba bantu ni ukudakoresha amavuta yakorewe abantu bafite oily skin gusa kuko ngo akenshi usanga yumisha uruhu rwawe bikaba byarutera gukora amavuta menshi kurushaho rugerageza kwigaburira no kubona moisture rukeneye.

7) Gukoresha imiti y’ibiheri buri munsi

Habaho imiti yibiheri usiga ku giheri ukabyuka cyakize cyangwa cyagabanutse, iyi iba irimo ibintu nka benzol peroxide, salicylic acid nibindi. Nubwo ngo iyi miti iba iri kugukorera umuti 😉 iyo ugumye uyikoresha buri munsi uruhu rwawe ntango rubona umwanya wo kwiga ku kuntu rwakivura ibyo biheri bityo bikaguma biza nawe ugahora ukoresha iyo miti.

amamavuta menshi ashobora kugutera ibiheri
amavuta menshi

8) Gukoresha amavuta menshi cyane

Avugako nimba ukoresha amavuta atanu yose uzi icyo amarira uruhu rwawe rwose nta kibazo abifiteho. Ark nimba ukoresha serum nkeshatu icyarimwe ariko ukaba utamenya ngo iyingiyi imfasha iki, iyi yindi nyiretse haba iki cyangwa ukaba ukoresha amavuta kuberako bakubwiyeko ari meza gusa ukaba nubundi utazi neza icyo akumarira ibyo ni ikibazo.

Ikintu cya mbere ugomba kumenya ni ibintu uruhu rwawe ruba rukeneye, ukaba wavuga uti iyi sabune ya African black soap nyikoresha iyo nisize makeup kugirango yose iveho ntintere ibiheri. Iyo maze gukora exfoliation nkoresha igikakarubamba kuberako mba nkeneyeko uruhu rwanjye rwohora, nkoresha iyi serum ya vitamin c kugirango nkire inkovu. Mbese ukamenya ngo uruhu rwanjye rukeneye iki niki, aya mavuta nkoresha niyo atuma rukibona.

9) Gutangira gukoresha amavuta yo kudasaza ukiri muto

Amavuta arwanya iminkanyali aba arimo ibintu nka retinol, vitamin c nibindi. Ibi bintu bituma uruhu rwawe rukora ibintu rutakibashije gukora ku giti cyarwo. Iyo aya mavuta uyakoresheje uruhu rwawe rwari rukihagije utuma rukora ibintu byinshi cyane bitari ngombwa mbese uba urutera stress. Bishobora kukuviramo gusaza imburagihe mu maso cyangwa kugira uruhu rubyimbye. Atubwirako ikintu abantu bakiri bato bakora ari ugukoresha sunscreen (abirabura nabo barayikenera) no kwisiga amavuta agaburira uruhu rwawe.

10) Kuryama kumusego wa cotton

Avugako yarekeye kuryama kumisego iri mu myenda wa cotton ahubwo akayisimbuza silk. Ngo silk ni umyenda ugira isuku kurusha cotton, ngo hari uduheri duto atakigira mu maso twaterwaga no kuryama ku misego ya cotton. Cotton ikoze ku buryo ibika ibintu byose, icuya ubira uryamye, imyanda yubwoko bwose kandi wakomeza kubiryamaho bikaba byagutera ibiheri. Ikindi kandi ngo cotton irashyuha cyane kandi ngo ubushyuhe butuma umuntu asaza vuba kurushaho.

Ngayo amakosa 10 uyu mukobwa atecyerezako abantu bakunze gukora mu kwita ku ruhu rwabo. Ese hari ibyo usanze ujya ukora? Urumva se koko byaba ari bimwe mu bintu bigutera ibibazo by’uruhu ufite? Tubwire muri comments.

Murakoze gusoma, nizereko iyi nkuru hari abo ifashije. Tubifurije umunsi n’icyumweru byiza, naho ubutaha

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply