Tuganirre

Waba ushaka amafaranga ??, dore ibitabo byagufasha!!

19/06/2020
umukobwa n'umusore bafite amafaranga

Muraho, nizereko iyi nkuru ibasanze amahoro aho muri. Uyu munsi inkuru nifuje kwandikaho itandukanye nizindi dusanzwe twandika. Uru rubuga mbere na mbere tuganira ku bwiza bw’abakobwa n’abagore, tugasubiza ibibazo mwibaza ku misatsi, uruhu, uko wata ibiro, makeup ndetse nibindi byinshi cyane. Gusa kugira amafaranga ntecyerezako ari mu bintu byingenzi bya mbere, ntango ari ikintu abantu bakunze kuganiraho. CYANE CYANE ABAKOBWA.

Twese mu buzima bwacu hari umuntu tuzi wumukire kbsa, ukamureba ukajya wibaza uti ariko ubundi abigenza ate? Ariko ukaba utatinyuka kubibaza kuko uba wumva byagaragara nabi. Ni ibintu byumvikana kandi ntitwavuga ngo tugiye kubireka uko ntitumenye uko twakira natwe. Niyo mpamvu uyu munsi nashatse video y’umukobwa uvuga ku bitabo 5 byamufashije gukira kandi vuba. Akamenya uko akorera amafaranga, uko ayakoresha ndetse nuko ayashora akabasha kuyabyazamo andi.

Impamvu nizeyeko ibi bitabo koko ari byiza, ni uko ibyinshi byasomwe na million nyinshi cyane z’abantu kwisi. Byanditswe nabantu bari bafite amafaranga, ibyo baba bavuga baba babizi kandi babyandika neza kuko mu byukuri baba bashakako igitabo cyabo cyigurishwa. Kuko nzi neza ko hari abantu badakunda gusoma, hari uburyo wakumva. igitabo nkuwumva ikiganiro kuri radio (audiobook), mu rwego rwo kubafasha kuri buri gitabo turashyiraho iphoto yacyo ku buryo uyikanze wabona aho wakigura. Reka rero turebe ngo ibi bitabo ni ibihe.

1) The alchemist

Atangira avugako iki aricyo gitabo cya mbere yabwira abantu bose gusoma ni igitabo cy’umuhungu uba ufite inzozi ashaka kuzageraho. Urugendo rwe rugenda ruzamo ibintu bimujyana hirya no hino mu bintu ubona bishobora kumubuza kuzagera kuri iyo ntego ye. Ni igitabo cyakwigishako aho uri hose mu buzima ushobora kuhigira byinshi niyo waba wibwirako ntaho bihuriye nibyo ushaka. Kandi ko inzira igana ku nzozi zawe itagororotse, habamo amkorosi ariko ukomeje gutumbirira aho ugana ugerayo.

Iki gitabo naragisomye, nzongera nanagisubiremo kuko abantu bose bakizi bavugako buri uko bagisubiyemo kibigisha ikindi kintu gitandukanye. Urugero nkanjye isomo nakuyemo ni ugutecyereza positively no kutumvako hari ikintu gito kidafite icyo kimaze. Ni nagatabo gato rwose kandi ukuntu kanditse biroroshye kugasoma.

2) Think and grow rich

Iki gitabo umuntu wese uvuga kuri motivation no gukorera amafaranga arakivuga. Uyu mukobwa avugako impamvu ari cyiza cyane ari ukuberako cyiguha intambwe zo gukurikiza kugirango uzakire. Ibintu nkingeso nziza wagira, ukuntu gutandukanye wakitwara ndetse nibindi byinshi. Napoleon Hill niwe wacyanditse, izi ntambwe atanga mu gitabo cye ntango ariwe wazihimbiye. Yafashe umwanya wo gukora ubushakashatsi ku bakire mu gihe cye benshi, ubu bushakashatsi bwamufashe imyaka irenga 20. Ibintu byose yagiye abwirwa naba bakire nibyo yakusanyije agakoramo izo ntambwe wakurikiza ugakira. Ngayo nguko, ntugikeneye kubaza wa mukire muziranye utisanzuyeho; ngiki igitabo cyagusubiza ibibazo byose kandi cyakoreye abantu beeeennnshhhii benshi cyane.

3) Rich dad poor dad

Umuntu wese ushaka kwikorera cyangwa kugira business ye iki gitabo akeneye kugisoma. Uyu mukobwa avugako cyamufashije kumva ukuntu umuntu yakora company agaha abandi akazi ku buryo ashatse yanarekera gukora. Ni igitabo cyireba ukuntu abakire bakoresha amafaranga yabo ngo akomeze agwire. Kikanakwereka ukuntu ibintu abantu benshi bakora bidashobora kukwemerera gutera imbere bigaragara. Kimwe mu bintu iki gitabo cyinjiramo ni ese ubundi kwiga university ni ngombwa, hari ikintu bigufasha mu buzima kigaragara? Nimba uri umuntu wahoze ufite inzozi zo kwikorera ukaba boss wawe nawe, iki gitabo rwose wihangane ugisome.

4) You are a badass at making money

Ku muntu wese ushaka kwinjiza amafaranga menshi kurushaho, iki gitabo ni icyawe. Nubwo waba udashaka gutangira business( kuko rwose ntango abantu bose baba babishaka), ushaka nkakandi kazi ka menshi. Iki gitabo cyagufasha, uyu mukobwa avugako cyamufashije gusobanukirwa imibanire ye n’amafaranga. Ukuntu amafaranga ubanye nayo, uko uyatecyereza, uko uyakoresha nuko uyafata byose biri mu bintubigutera kutayagira ugahora wumva wakubiswe. Wumvako amafaranga ufite buri gihe aba adahagije. Ibi bibazo waba ubigira? Sawa ngaho iki gitabo reka kiguhe ibisubizo ukeneye.

5) Act like a lady think like a man

Iki gitabo cyandikiwe gufasha abakobwa n’abagore gusobanukirwa ukuntu abagabo batecyereza ku rukundo. Ba uretse, ndabiziko ibi ntaho biguriye n’amafaranga, ariko se koko tubirebye ntaho? Kugira umugabo/umukunzi mwumvikana neza, mubanye neza sibiri mu bintu bitanga umutuzo ku buryo nayo mafaranga uyakorera nta shida? Uyu mukobwa avugako ikintu cya mbere kinini cyane yakuyemo ari ukwigirira icyizere. Kumvako ibintu biba mu buzima bwawe ubifiteho ububasha, ushobora kubyemera cyangwa ukabyanga atari ukubirekera umugabo gusa. Muri ibi byose usobanukirwa ukuntu abagabo batecyereza bityo wajya no kuvuga icyo ushaka kuvuga, ntuteze ibibazo. Nimba uri umuntu wakuze nta papa wawe ugira, cyangwa ukaba buri gihe relationship zawe zitagenda uko ubishaka, cyangwa marriage yawe ikaba itameze neza muri iyi minsi soma iki gitabo. Wasanga hari akantu kubwenge wakuramo.

Ikintu kimwe nzi ni uko umuntu yibaza ngo nimba se koko ibi bitabo byigisha, kuberiki abantu bose babisoma badakize. Ntecyerezako nyuma yo gusoma ibintu usoma uba ugomba kubikora kugirango bigire icyo bikumarira. Ninkumuntu ureba video za sports kuri YouTube ariko we ntazikore, ntango azigera agera ku cyo ashaka. Niyo wafata ikintu kimwe mu gitabo kimwe ukagikora, ntecyerezako nyuma yigihe wabona icyo byakumariye mu buzima,ibaze noneho ubikoze byose! Byaba????

Aho wabigura:

  1. The alchemist: https://amzn.to/3113N7z
  2. Think and grow rich: https://amzn.to/2VddOuH
  3. Rich dad poor dad: https://amzn.to/37IoVRm
  4. You are a badass at making money: https://amzn.to/37EWaok
  5. Act like a lady think like a man: https://amzn.to/2NmybBj

Niyo kimwe muri ibi bitabo cyafasha umuntu umwe gusa byanshimisha. Harimo bimwe nanjye ngiye kugerageza gusoma kuko numva ibintu byigisha mbikeneye. Icyo waba uzi cyangwa ushaka kugisoma, tubwire muri comments cyangwa ku rubuga rwacu rwa facebook. Nimba hari uwo iyi nkuru. ubona yafasha, wibuke kuyimusangiza.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza ?. Muhahe muronke ???, ni ahubutaha.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply