Tuganirre

Ibintu 8 byagufasha kugabanya inda yabyimbye.

12/06/2020
kugabanya inda yabyimbye

Muraho, amakuru yanyu? Mu minsi ishize twabasangije inkuru yukuntu wata ibiro muri quarantine, kimwe mu bibazo byabajijwe ni ukuntu wagabanya inda mu gihe yabyimbye. Dufite inkuru zitandukanye zerekeye kugira munda hato harimo sports za abdominals wakora ndetse nindi nkuru ivuga ku bintu rusange wakora ngo ugire mu nda hato.

Uyu munsi twifuje gusubiza icyo kibazo twabajijwe tukaganira ku buryo wagabanya inda yabyimbye bakunze kwita bloating cyangwa ballonement. Akenshi bikunze guturuka kuri digestion itari kugenda neza muri iyo minsi. Reka turebere hamwe ibintu 8 uyu mukobwa avuga bimufasha ngo munda he ntihabyimbe bityo hakagabanyuka.

1) Kunywa amazi arimo indimu

Avugako buri gitondo akunda kunywa amazi arimo indimu, afasha digestion ye kugenda neza kurushaho. Kandi binatuma anywa amazi akeneye kunywa ku munsi. Indimu irasharira rero ibyiza biba kuyishyira mu mazi menshi bityo ukayumva idakaze cyane. Bivugwako nubwo amazi yindumi akonje amazi ashyushye akora neza kurushaho.

2) Kurya ibiryo bicye

Avugako iki aricyo kintu kigora abantu benshi cyane ariko ko gifasha. Atugira inama yo kugura umunzani wibiryo, ho ushyiraho isahani yawe ukamenya ibiryo ugiye kurya uko bingana. Uri umuntu ushaka kunanuka muri rusange ibi byagufasha kuberako wabasha kumenya ngo ndiye umuceri grams 150 (calorie 200) bityo ukaba wamenya uko uzagenda uzigabanya.

3) Ibiryo urya

Ikindi kintu avuga gifasha kugabanya inda yabyimbye ni ukurya imboga nimbuto byinshi kuko bibamo fibre. We kugiti cye avuga ko arya ibimera gusa kandi ko kuva yabitangira byamufashije. Ariko niyo waba utari kuri plant based diet, amavuta macye mu biryo, kugabanya umunyu urya uko ungana, kurya imboga zihagije byose ni ibintu byafasha digestion yawe kugenda neza kurushaho.

4) Kurya gacye

Avugako kimwe mu bintu bimufasha kutagira inda ibyimbye ari ukurya gacyeya, ni ukuvuga nimba usanzwe urya nkiminota 10 ukayongera ikaba nka 20 cyangwa 25. Kimwe mu bintu bimufasha kurya gacye ni ugutereka ikanya hasi buri uko atamiye. ikindi kintu cyafasha ni ukubara inshuro uhekenya ukagerageza kuzongera. Guhekenya ibiryo neza mbere yo kumira ni ingenzi kurusha uko abantu babitecyereza. Bituma igifu kitagorwa gisya ibiryo kandi bikanaca muri digestion yose neza kurushaho.

5) Kutarya imboga mbisi

Avugako kuriwe iyo ariye imboga zimwe ziri mbisi bituma yumva munda he atameze neza bikamutera kubyimba munda. Abikemura aziteka gacye yarangiza akabona kuzirya. Ese waba uri umuntu salades zitera ikibazo munda ukaba utarigeze ubimenyako arizo?

6) Kuraza ibishyimbo mu mazi

Kurara ashyize ibishyimbo mu mazi avugako bikuramo imyanda yose iba ibirimo bityo ntayiryemo. Ibi bikaba biri mu bintu bimufasha kwirinda ko munda he habyimba.

7) Probiotics na charcoal

Probiotics ni ibinini unywa biba birimo bacteria nziza zifasha digestion yawe kugenda neza. Ni nziza ku mubiri muri rusange, iyo ubonye igukorera neza igufasha kumva umeze neza munda ndetse ikaba yanatuma ukira ibiheri mu maso nibindi. Activated charcoal (charbon active) ayinywa aruko yumva munda he hatameze neza kuko ifata ku bintu byose bibi biba biri munda ikabifasha gusohoka.

8) Kunywa icyayi nijoro

Avugako we akunda kunywa icyayi cya chamomile mbere yo kuryama kuberako kimufasha gusinzira vuba kandi neza. Utagifite wanywa green tea nayo ni nziza. Icyayi cyakazuyazi mbere yo kuryama cyafasha kugabanya kubyimba kwinda.

Ibi bintu 8 ugerageje kubikora buri munsi byagufasha kugabanya bloating (ballonement) waba ugira. Iyo bimaze igihe kinini wumva utameze neza munda, waragerageje ibintu byose nta mpinduka kujya kwa muganga bakakurebera ko nta kindi kibazo cyaba kirimo byagufasha.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza šŸ™‚ . Nimba hari umuntu wumva iyi nkuru yafasha, yimusangize.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply