Ubwiza

Iminwa yoroshye dore uko wayigira

05/06/2020
umukobwa ufite iminwa myiza

Muraho, uyu munsi reka tuganire ku minwa n’ukuntu wayitaho igasa neza. Kugira iminwa yumye ntango biba bisa neza nubwo lip balm/ labello akenshi ituma iminwa isa nkaho itumye hari igihe biba bidahagije. Nimba uri umuntu ushaka ko iminwa yawe isa neza, ikoroha kurusha ibisanzwe reka turebe video yumukobwa utwereka ukuntu yita ku minwa ye.

Kunywa amazi

Mbere na mbere iyo iminwa yawe yumye, biba biterwa akenshi nuko utanyweye amazi ahagije. Kunywa amazi menshi buri munsi nicyo kintu cya mbere wakora mu kwita ku minwa yawe.

Kugira amenyo asa neza

Atangira avugako niyo iminwa yawe yaba isa neza gute, ufite amenyo asa nabi byose bihita bipfa. Arabanza akibrossa akoresheje uburoso buri electric. Avugako impamvu aribwo akoresha aruko bucyesha amenyo kurusha uburoso busanzwe. Akoresha dentifrisse/tooth paste ya crest yakorewe kugira amenyo umweru. Ushaka gusoma inkuru irambuye y’isuku yo mu kanwa, soma hano. Arangije kubrossa amenyo, yunyuguza uburoso bwe ubundi akabrosa iminwa. Ibi bituma uruhu rwumye ruba ruri ku minwa rutangira kuvaho.

Tukiri ku menyo, ahita anakoresha tooth whitening stripes. Ni uduplastic tuba turimo umuti ucyesha amenyo cyane kurusha uko dentifrisse/ tooth paste yabikora. Adushyiraho akatumarana iminota hagati ya 30 na 45.

Gukuraho ubwoya bwose udashaka

Avugako iyo umuntu afite ubwoya burebure bwo mu zuru, iyo asetse bukagaragara ntango biba bisa neza. Rero arabwogosha, akoresha agakoresho kabugenewe yinjiza mu zuru ubundi akagacana kagakora nka tondezi. Nyuma yo kurangiza aripfuna kugirango ubwoya bwose amaze gukata busohoke.

Noneho rero anogosha utwoya aba afite hejuru y’umunwa. Akoresha urwembe akabukuraho yitonze cyane. Avugako kuba hari abakobwa bagira ubwoya hejuru y’umunwa bugaragara nta soni biteye. Abwogosha kuko we abona aribyo bisa neza.

Gukuraho uruhu rwumye ku minwa

Bitewe nukuntu iminwa yawe yari yumye, gukoresha uburoso bishobora gukuraho uruhu rwose rwari rwumye. Mu gihe rwose rwaba rutavuyeho, cyangwa wumva wifuzako iminwa yawe yoroha kurushaho wakoresha lip scrub. We iyo akoresha ayigura kuri lush, avugako ikora neza kandi ko wanayirya kuko ikozwe mu bintu biri naturel gusa. Ariko lip scrub ni ikintu nawe wayikorera mu rugo. Turebe uko wabigenza

Iyi video yerekana ukuntu wakikorera lip scrub imeze nkiyo uyu mukobwa yaguze kuri lush. Ufata utuyiko tune duto twisukari ukavangamo agace kakayiko ka olive oil. Warangiza ugashyiramo igice cyakayiko cya vanilla extract kugirango bihumure neza. Ikintu cya nyuma ukora ni ugushyiramo food coloring ya pink, avugako iyi ituma scrub yawe isa neza kandi nibara risigara ku minwa yawe.

Okay, lip scrub yawe waba wayiguze cyangwa wayikoreye uyisiga ku minwa yawe ubundi ugakuba ukoresheje intoki witonze. Warangiza ukayihanagura cyangwa ukayirya.

Gusiga iminwa amavuta

Umaze gukoresha scrub, wasiga amavuta ku minwa yawe kugirango uyirinde kuma. We akoresha amavuta ya Laura Mercier ariko wakoresha ayo ufite yose nka coconut oil cyangwa castor oil.

Lip mask

Ubu ni ubwoko bwa labelo zakozwe ku buryo zoroshya iminwa yawe cyane cyane kandi ntiyume cyangwe ngo icike. We akoresha iyo agura kuri nug, lip sleeping mask ya laneige nayo ni nziza. Udafite lip mask aha wakoresha labello yawe usanganywe. Aha iminwa yawe iba yoroshye inyerera mbese icyeye.

Nguko uko uyu mukobwa yita ku minwa ye, kandi koko afite iminwa bigaragarako yoroshye. Usibye kuyitaho ubwayo, akora ku buryo nibiyiri hafi byoze bisa neza nabyo. Bityo nakintu kibi kirangaza amaso y’umureba. Nimba iyi nkuru igufashije, yisangize incuti zawe ndetse numuryango.

Murakoze gusoma, mugire umunsi. mwiza 🙂

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply