Ubwiza

Akamaro k’amata ku ruhu n’uburyo wayakoresha

29/05/2020

Muraho, nizereko mumeze neza. Umwamikazi Cleopatra wo muri misiri ya cyera yarazwiho ubwiza yacyeshaga gukaraba amata. Uyu munsi reka turebe akamaro iki kinyobwa cyagirira ruhu rwawe.

Amata agizwe na vitamin B, alpha hydroxide acids, calcium, nizindi antioxidants byose bifitiye uruhu akamaro. Izi vitamin zinjira mu ruhu zikarugaburira bigatuma uruhu rworoha rugatoha umunsi wose. Ku bantu bagira uruhu rugira ibiheri akuraho uruhu rushaje gacye gacye ibiheri bikazashira, naho kubagira uruhu rurimo amavuta menshi amata afasha guhanagura amavuta y’ikirenga. Kumenya ubwoko bw’uruhu ufite, soma hano.

Ibiyagize n’akamaro buri kimwe kigirira uruhu

Ikiri mu mata Akamaro ku ruhu
Vitamin A Ikiza uruhu rumye rushishuka kandi ikihutisha kwiyuburura kw’uruhu
Vitamin D Ifasha kugira uruhu rudasaza, ifasha uruhu gukora collagen ariyo ituma iminkanyari itaza. Ifasha uruhu kuguma ruri elastic bityo ntirusaze. Iyi vitamin kandi ifasha kurwanya ibiheri ndetse no gukiza inkovu zabyo
Vitamin B6 Yoroshya uruhu ikanafasha uruhu rushya gukorwa
Biotin Ikiza uruhu rwumye, rushicuka cyangwa rufite imyate
Lactic acid Igaburira uruhu ikarworoshya igihe kirekire rukaguma rutoshye
Potassium Ikiza uruhu rukurya ukumva wakishima
Calcium Igize igice kigaragara cy’uruhu ikaba ifasha mu gutuma uruhu rudasaza

Uburyo 5 wayakoresha

Umukobwa uri kwisiga amata mu maso
Umukobwa uri kwisiga amata mu maso

1) Kuyakoresha kwihanagura mu maso

Amata akora nkisabune iri naturel, yinjira mu ruhu agahanagura imyanda yose iba iri muri pores bityo bikakurinda ibiheri hamwe na blackheads.

Ku ruhu rusa neza rutariho amavuta cyangwa maquillage,ufate ipamba cyangwa agatambaro ushyirehamata ubundi ugakoreshe mu maso. Bizagutangaza umwanda uzabona usigaye kuri iryo pamba niyo wabikora umaze gukaraba nisabune.

2) Gucyesha uruhu

Ikindi kandi yagufasha gutuma uruhu rwawe ruba inzobe kurusha uko rusanzwe mu buryo buri naturel. Ibi biterwa na lactic acid ayarimo ifasha gukuraho uruhu rushaje hakagaragara uruhu rushya rwinzobe. Nkuko wabigenje woga namata, washyira amata mu gatambaro ukayisiga ubundi ukayarekeraho nk’iminota 5. Ibi wabikora gatatu mu cyumweru kugirango uruhu rwawe ruhinduke.

3) Gukuraho uruhu rushaje (exfoliating )

Ukuntu amata atuma uruhu rushaje ruvaho ni ukubera beta hydroxy irimo. Ubu ni ubwoko bumwe bwa lactic acid iba mu muryango wa alpha hydroxy acids. Izi acid ziri naturel kandi zikaba zifasha uruhu kwiyuburura zitarwangije. Zikoreshwa muri chemical exfoliating igirira benshi akamaro. Amata akora iyi chemical exfoliation mu buryo bworoheye uruhu cyane ku buryo ntazindi ngaruka byakugiraho. Uko uruhu rushaje ruvaho ni nanko ibiheri ufite bikira. Uko wayakoresha kose, wayararana, wayagumishaho iminota micye ugakaraba arbyose byakora.

4) Koroshya uruhu

Ku bantu bafite uruhu rwumye, wayisiga ukayamarana iminota 15 ubundi ukayakaraba. Mu gihe amata ari kukumiraho, wirinde kunyeganyeza isura yawe cyane kugirango bidatera uruhu rwawe imirongo cyangwa iminkanyari itari ngombwa. Byaba byiza uyakarabye namazi akonje kuko amazi ashushye atuma uruhu rwuma. Ukimara kuyakaraba uhita wumva itandukaniro mu ruhu rwawe kandi ruguma rworoshye umunsi wose. Wabikora buri munsi.

5) Gukiza uruhu rukurya

Amata arimo protein zifasha kurinda uruhu rwababaye. Ufite ahantu ku ruhu hokejwe nizuba cyangwa hakurya wahasiga amata ukayagumishaho ntuyakarabe. Yinjira mu ruhu akaba yarufasha kutakurya ndetse no kurukiza.

umukobwa uri gukaraba amata
umukobwa uri gukaraba amata

Iki kinyobwa cyo mu rugo tubonye ukuntu cyagufasha gukira ibiheri, kuba inzobe kurushaho, koroshya uruhu ndetse no kudasaza. Abantu benshi rwose amata yagira akamaro ku ruhu rwabo bakagirango basigaye bisiga amavuta ahenze kandi ntayo. Ubashishe gukoresha amata mabisi akora neza kurusha atetse kuko aba akirimo vitamin zose na bacteria nziza ku ruhu.

Waba ukoresha amata ku ruhu rwawe cyangwa warigeze kuyagerageza, tubwire uko yakumereye muri comment hasi. Nimba utarayagerageza, nagukangurira kubikora. Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza 🙂

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply