Ubwiza

Imisatsi miremire nawe wayigira!

24/01/2020
Imisatsi miremire

Muraho, uyu munsi reka tuvuge ku kuntu wagira imisatsi miremire ya naturel. Waba ufite imisatsi wateretse yarangiza yagera ahantu ikarekera gukura cyangwa se ikanacika kurusha uko yari imeze. Uyu munsi video tugiye kureba ni uyu mu maman witwa Whitney uzwi nka naptural85 kuri youtube. Azwiho kuba afite imisatsi myinshi pee, yarayiteretse arayikata arongera arayitereka. Atangira avugako kubera ibintu amaze imyaka akora, yumva yagira abandi bantu inama nziza ku kuntu bakuza imisatsi yabo.

Kumesa mu mutwe

Atangira avugako ikintu cya mbere cya ngombwa cyane ari ukumesa mu mutwe. Kuberako ku mutwe ariho umusatsi ukura uturuka ni ingenzi cyane ko haba hatari imyanda. Kutamesa mu mutwe bishobora gutuma imyenge imisatsi ikuriramo ifungana bityo umusatsi wawe ntukure neza. Bishobora no kugutera imvuvu cyangwa alopecia. Avugako inama agira abantu ari ukumesa mu mutwe basi buri byumweru bibiri, bitatu wakabije ariko nabwo ntubigire akamenyero. Ubaye ufite ibisuko wamara ukwezi ariko ntukurenze, nabwo kandi ukajya uhanagura ku mutwe rimwe na rimwe mu gihe ugisutse. We kugiiti cye amaze imyaka 3 amesamo buri cyumweru akenshi. Icyangombwa kurusha ibindi nuko ukora gahunda yukuntu uzajya umesamo bijyanye numwanya ubona uko ungana.

gushyira amavuta mu mutwe

Gusiga imisatsi amavuta yoroshya

Avugako kuberako imisatsi ya naturel iba yumye mu busanzwe kandi kuko iba yikaraga ntango amavuta ava ku mutwe amanuka ngo agere ku misatsi yose. Bityo imisatsi yo ku misozo irakomera bigatuma gucika kwayo byoroha. Niyo mpamvu uba ugomba gusiga imisatsi yawe amavuta ayoroshya. Si amavuta gusa ahubwo biba byiza iyo ubanje gushyiramo ikintu nkamazi cyangwa aloe vera juice, ikintu cyinjira mu misatsi. Ubundi washyiraho amavuta, agatuma irushaho koroha. Avugako ari byiza kubikora kenshi cyane ku buryo imisatsi yawe idakomera ngo yume. Si ngombwa kurindiirako imera nabi kugirango ubone noneho kuyitaho, kuyitaho igihe cyose nibyo biyirinda gucika.

Gukata imisatsi

Iki ni ikintu abantu bashaka ko imisatsi yabo ikura batumva, uribaza uti ndashaka ko ikura none nawe uri kumbwira ngo nyikate? Ntango ari ugukata myinshi, ni ugukata nka cm imwe. Ikintu bifasha nuko bikuraho imisatsi yo hasi yapfuye ibyo bita split ends. IMpamvu ziba zikeneye gukwatwa ni uko iyo utadukase turakomeza tugaca imisatsi yawe. Niba wafata umusatsi wawe ukawitegereza ku misozo ukabona watangiye kutandukana mo kabiri, ibyo nibyo biba ari bibi. Buri uko usokoje umusatsi wawe urakomeza ugatundakuna ubundi ugacika. Gukata umusatsi mucye ku misozo bituma izo split ends zivaho ubundi ntizikomeze guca umusatsi wawe.

We kuko amenyereye imisatsi ye abasha kumva igihe ikeneye gukatwa ariko yenda ku muntu utabimenyereye watangira ukata nka rimwe buri mwaka. Si byiza gukata nka kane mu mwaka, mu byukuri ni kenshi cyane ntibyatuma imisatsi yawe ikura. Niba buri nyuma yamezi atatu ubona imisatsi yawe yagaruye split ends, hari ikindi kibazo. Bishobora kuba aruko udashyiramo amavuta meza cyangwa nta vitamin.

Gukora style zoroheje

Avugako style zifashe cyane zigezweho abizi, ariko ntango zifasha imisatsi gukura. Ikintu cyose ushyira mu misatsi gikuruye cyane yaba chignon (ponytail) cyangwa ibisuko biba biri gutera stress imizi y’imisatsi yawe. Iyo bagusutse ibisuko bakabikanyaga cyane nta kintu bigufasha, urababara kandi nimisatsi yawe rimwe na rimwe ikavamo cyane cyane imbere hahandi haza utuntu twumweru. Usibye no kuba birangira bidasa neza (cyeretse witabaje tiro 😀 ) nimba ushaka gutereka imisatsi yawe, style zidakweze nizo zizagufasha. Ikindi kintu avuga ni uko atari byiza gukuramo style imwe ikanyaze ugahita ushyiramo iyindi, nimba warufitemo chignon ifashe cyane nuyikuramo ureke imisatsi yawe iruhuke, isubire uko imenyereye kumera.

Ese imisatsi yawe iracika cyangwa ivamo?

Gusokoza witonze

Bimwe mu bintu bica imisatsi ni ugusokoza imisatsi huti huti ukayica. Ku bantu bafite imisatsi ya naturel avugako biba byiza gusokoza imisatsi mu duce duto, agakoresha igisokozo cyamenyo manini ubundi agahera ku misozo azamuka gacye gacye agana ku mutwe. Avugako ikindi gisokozo akunda kimukorera neza ari Felicia leatherwood brush, ubaye ushaka kukigerageza wagikura hano. Ariko niyo waba uri gukoresha igisokozo gikora neza cyane, kwitonda biba bikiri ngombwa. Ntugasokoze imisatsi yawe urakaye, ushonje cyangwa uri kwihuta. Ushaka inkuru irambuye ku gusokoza neza ku buryo udaca imisatsi soma hano.

style zirinda imisatsi yawe

Protective style (style zirinda imisatsi yawe)

Izi harimo ibisuko, up-do zitandukanye, chignon zifunze neza. Ibi bifasha imisatsi kuruhuka, ntango uba uguma uyikoramo, ntuba uguma uyicokoza uyisokoza kandi nawe biguha amahoro. Avugako protective style ari ukuntu iyo style iba yashywizemo, nimba ari ibisuko byasutswe neza bidakanyanzwe. Ariko ntiberekera aho, ntiwahita uyihorera amezi atatu utongeye kuyireba. Uba ugomba kuyimesamo, ugakomeza ukayisiga amavuta mbese kuba imisatsi yawe iri muri protective style ntibivuzeko urekera kuyitaho.

Dore uburyo 15wafunga ibisuko byawe bugezweho

Kurambura imisatsi

Avugako ku giti cye yabonye iyo imisatsi ye ayirambuye bimufasha kuyikuza. Ati nimba imisatsi yawe isobana cyane kuyirambura byagufasha. Kurambura avuga ntango ari ukuyigira nkaho idefrije, ntango ari ugukoresha flat iron. Ahubwo ari kuvugako style nka twistout ugereranyije na wash n go ziba zirambuye imisatsi. Avugako wash n go zituma imisatsi ye isobana, ikamugora kuyisokoza bikarangira ayikata kenshi kurusha ubusanzwe. Wash n go kandi zinatuma utabasha gushyiramo amavuta ngo agere ku misatsi yose nkuko byagenda na twist out. Ntavugango wash n go abantu baziveho burundu, avugako we atakizikora kenshi nka mbere.

imisatsi miremire irambuye

Guhitamo amavuta yo mu misatsi.

Aduha urugero ati tuvugeko ufite abantu babiri bagusokoreza imisatsi. Umwe akumesera mu mutwe akawusokoza neza yitonze akagushyiriramo vitamin, mbese akita ku musatsi wawe. Undi we akaba agusokoreza ufite nka photo shoot cyangwa ubukwe, we ntiyitaye ku kuntu imisatsi yawe yitaweho yapfa yakira we icyo ashaka ni uko style bamubwiye ayibona ku misatsi yawe. Ni kimwe namavuta, hari amavuta yita ku musatsi yawe akawugaburira igakura hari nandi ayica ariko igasa neza. Rero niyo mpamvu ugomba guhitamo amavuta meza. Nimba waragerageje ibintu byose ukaba ubona ntacyo bitanga, yenda ni amavuta ukoresha.

Ese amavuta ya Cantu ni meza koko?

Kunywa amazi ukanagabanya isukari

Simbeshye iki cyo cyantangaje. Amazi ni meza ku buzima, afasha umubiri gukora neza, rero iyo unyweye menshi afasha nimisatsi yawe gukura. Kunywa isukari nyinshi bishobora gutuma imisatsi yawe ivamo. Ukuntu bigenda ni uko isukari ituma umubiri ukora glucose, noneho kugirango glucose itakubamo nyinshi umubiri ugakora insulin ngo birwane. Insulin nayo igatuma havuka hormone yitwa DHT ariyo ituma imisatsi ivamo. Rero kuntanywa amazi no kunywa isukari nyinshi niyo yaba ari natural sugar bishobora gutuma imisatsi yawe icika, idakura cyangwa ikanavamo. Yewe ngo ninzoga unyweye nyinshi bishobora gutuma imisatsi idakura, kuko inzoga zituma uba dehydrated ubundi imisatsi yawe ntibe yabona amazi.

gukora sports
umukobwa umaze gukora sports

Gukora sport

Sport ni nziza muri rusange, zifasha umubiri kumera neza zikanaruhura mu mutwe. Sports zinafasha imisatsi gukura, avugako gukora massage y’umutwe bifasha imisatsi gukura kuberako bituma amaraso ahajya akagaburira follicles zigakora imisatsi. Na sport rero ngo zituma amaraso atembera mu mubiri wose no ku mutwe bikahagera bityo imisatsi igakura. Sport ituma ugira inyota ukanywa amazi, iruhura stress kandi stress ibuza umuntu gusa neza.

Uburyo 6 wakiruhura stress

Ngayo nguko, ese mu bintu uyu mu maman yatubwiye ni ibihe wumva aribyo nibihe wumva bitagira ikintu na kimwe bikumarira? Njye icyo nemeye ni uko amavuta yo mu mutwe ari ingenzi ko aba ari meza, ibyamazi nisukari byo sinzi ariko nzagerageza ndebe. Mumbwire uko mubyumva namwe muri comments. Nizereko hari icyo mukuyemo muri iyi nkuru. Nimba hari inshuti uzi iyi nkuru yafasha, muyibasangize nabo.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza ndetse na weekend nziza :-).

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply AffiliateLabz 15/02/2020 at 11:06 pm

    Great content! Super high-quality! Keep it up! 🙂

  • Leave a Reply