Ubwiza

Ibintu nakunze muri 2019

17/01/2020

Muraho, umwaka mushya muhire. Umwaka wa 2019 wambereye umwaka wo gukura, nagerageje ibintu byinshi bishya byaba ari ibyubwiza ndetse no mu buzima busanzwe. Uyu munsi nifuje kubasangiza bimwe mu bintu nakunze. Ni ibintu nkikomeje gukoresha na n’uyu munsi kuberako binkorera ibyo nifuza. Ibi bintu ndabigabanya mu bice bitatu aribyo makeup (maquillage), imisatsi n’uruhu.

Makeup

Foundation ya Nyx can’t stop won’t stop

Nyx foundation amabara yose

Iyi foundation niyo yambere nakunze muri foundations zose nakoresheje kuva nabaho. Ni full coverage, iyo uyisize ahantu hose uba usa kandi ni matte ntango uyaga habe na gacye. Imara umunsi wose itavuyeho cyeretse nyine igiye yahanagurwa nimyenda cg ikindi kintu, ariko wirinze kuyicokoza yo ubyayo ntacyo iba. Ku bantu bafite uruhu ruri oily cyangwa normal iyi foundation yabahira cyane. Ku bafite dry skin sinzi neza kuko ari matte ishobora gutuma uruhu rwuma kurushaho. Ubaye utazi ubwoko bw’uruhu ufite wasoma hano, kumenya uko wahitamo foundation soma iyi nkuru.

Matte lipstick ya maybelline

Maybelline matte lipstick

Iyi lipstick nayikundiyeko idatuma iminwa yuma kandi imara amasaha menshi itavuyeho. Ubundi matte lipstick narinziho ko zituma wumva umunwa utakigenda nkunko usanzwe, ntango mbikunda ariko numvaga ariko zimera zose. Iyi yo iratandukanye ntango uyumva ko iriho, kandi ntango inyerera habe na buhoro ndetse ntipfa kuvaho. Ubundi lipstick nyinshi iyo umaze kurya uba uziko mbese nayo yashizeho, iyi ntacyo iba ishobora kuvaho gato ahagereye mu kanwa ariko urebye biruta izindi zose nakoresheje. Kutavaho kwayo niko yakozwe, rero ifite indi product iyikuraho iyo utayikoresheje ntango uyikaraba ngo ishireho neza.

Maybelline lash sensational mascara

Mascara nakunze

Iyi mascara ni nziza, ituma ingohe ziba ndende kandi zikagira volume. Nkuko bigaragara kuri iyi foto ni mascara ituma ingohe zawe ziba ndende na nyinshi kurusha uko zisanwe. Kugirango ikore neza kurushaho, uyisiga inshuro ebyiri urindiriye ko couche (layer) ya mbere ibanza ikuma gato. Ikintu kimwe navuga ni uko iyi mascara kugirango iveho neza ikenera eye makeup remover. Naho ubundi kuyikaraba ukoresheje amazi nisabune ntango ivaho; ugerageje kuyikuraho nintoki ushobora gukuramo ingohe zawe.

Imisatsi

The mane choice leave in

Mane choice soft as can be

Leave in conditioner ni amavuta ushyira mu misatsi kugirango yorohe. Aya nayakundiyeko akora, yoroshya imisatsi bikamara igihe kirekire. Ikindi kandi sinkenera gukoresha menshi, kuberako mfite imisatsi ya naturelle miremire akenshi amavuta yo mu mutwe nyamara vuba kandi simba nshaka ikintu kinsaba kugura buri kwezi. Amara igihe gihagije, yoroshya imisatsi, ahumura neza mbese akazi kose aragakora.

Aphogee 2 step protein treatment

Aya ni amavuta yo mu mutwe atuma imisatsi idacika. Ubundi kugirango umusatsi ube muremure ntucike uba ukeneye protein na moisture. Moisture akenshi ikaba ituruka muri vitamin, usaka kumenya vitamin z’imisatsi nagerageje nuko zikora soma hano. Iyi protein iza ari amavuta 2 imwe ni protein ubwayo indi ni nka apres shampoo ukoresha umaze kumesamo iyo protein. Ikora neza ark ni amazi ku buryo agacupa gato nari naguze habuze gato ngo sikarangize imisatsi yanjye yose. Nubwo nyine ntashobora kuyikoresha birenze rimwe narayikunze ndongera ndayigura, ariko nukuyikoresha gacye.

Uruhu

Dermal sheet masks

Sheet masks ibintu

Sheet mask ni ubwolo bwa mask yo mu maso. Aho zitandukanira na mask zindi by’umwihariko nuko utazikaraba, ziba zimeze nka mask wambara hariho imyenge y’amaso, iminwa n’izuru. Sheet mask inyinshi kubera akamaro zigirira uruhu zikunze kuba zihenze, ugasanga nkimwe igura $4. Nashakaga izikora ariko zidahenda niko kurebe kuri Amazon mbona izingizi, ziba ari 24 buri imwe ikoze mu kintu kidatukanye. Zose zirakora ariko iyo nakunze kurusha izindi zose ni ikoze mu gikakarubamba, narayikoresheje uruhu rwanjye rusa nezaaa ku buryo mbonye uko ngura ubu bwoko bwonyine nizo zonyine nakoresha. Niba utazi impamvu igikakarubamba ari rwiza ku ruhu soma iyi nkuru.

Ordinary Hyaluronic acid

HA serum idahenze kandi ikora

Hyaluronic acid ni amavuta uruhu rukora ku giti cyarwo, afasha uruhu koroha no kudasaza kuberako afasha uruhu gukora collagen. Nayagerageje kugirango ndebe koko nimba yoroshya uruhu nkuko bivugwa, ntango babeshya. Iyi company ni imwe muzikora serum zihendutse ugererenyije nizindi, kandi serum zabo zikora byemewe naba dermatologists. Sinavuga nimba ari nziza kurusha izindi kuko ariyo yonyine nakoresheje ariko ni meza narakunze ndakomeza ndayagura. Kuberako aza mu gacupa gato ntango ari amavuta nisiga buri munsi nyakoresha iyo numva uruhu rwanjye ruyakeneye cyangwa ari uburyo bwo kwifata neza.

Old spice body wash

Savon liquide nakunze cyane

Iyi ni savon liquide yo gukaraba umubiri. Ubundi ni brand ikorerwa abagabo ariko narayikoresheje ndayikunda. Andi ma savon liquide ubundi hari ukuntu asiga uruhu runyerera rugitose bikamera nkaho rworoshye ariko rwakuma ukumva rurakomeye ukuntu. Iyi ntango ikora gutyo yo yoroshya uruhu kandi ikakumaraho imyanda yose. Akarusho ihumura neza, nsubiremo ngo ihumura neza nagerageje ubwoko bugera muri 3 bwazo uyu mwaka zose zihumura ukwazo ariko zose zihumura neza. Iyo nakunze kuzirusha zose ni iyitwa exfoliate with charcoal. Mu busanzwe nkunda exfoliating kuko bigirira akamaro uruhu rwanjye kandi charcoal nayo hari mask irimo inkorera umuti.

Ngibyo ibintu nakunze umwaka ushize nzakomeza gukoresha nuyu mwaka, ese mwaba mushaka kumenya ibyo nanze? Mubaye mushaka amakuru arambuye ku kintu navuze haruguru mumbwire muri comments. Ku wakifuza kureba aho yakura ibi bintu byose nabashyiriyeho link zo kuri amazon munsi munsi cg ukande kwifoto yicyo wifuza kureba. Murakoze gusoma inkuru ya mbere ya 2020 nizereko umwaka mwawutangiye neza. Nimba iyi nkuru wayikunze, uyisangize inshuti zawe duse neza twese!!

Mugire umunsi mwiza πŸ™‚

You Might Also Like

1 Comment

  • Reply Waba ushaka amafaranga πŸ’΅πŸ’°, dore ibitabo byagufasha!! 19/06/2020 at 8:14 am

    […] bw’abakobwa n’abagore, tugasubiza ibibazo mwibaza ku misatsi, uruhu, uko wata ibiro, makeup ndetse nibindi byinshi cyane. Gusa kugira amafaranga ntecyerezako ari mu bintu byingenzi bya mbere, […]

  • Leave a Reply