Ubwiza

Sunscreen/crème solaire ni ngombwa ku birabura ?

26/08/2019
Umukobwa wumwirabura uri kwisiga suncreen

Muraho, uyu munsi reka turebere hamwe impamvu nk’umugore wumunyafrika ugomba gukoresha sunscreen/crème solaire. Abirabura kuberako iyo tugiye ku zuba ritatwotsa akenshi twumvako nta suncreen dukenera, kandi nyamara akaba ari kimwe mu bintu abaganga buruhu bavugako ari ngombwa cyane. Ese koko dukeneye kuyikoresha cg Imana yaduhaye sunscreen karemano?

Yego dukeneye kuyikoresha, turebere kuri iyi nkuru yuyu mugore watangiye gukoresha sunscreen/crème solaire uyu mwaka. Avugako bamufotoye amphoto bakoresheje ultraviolet light agaragaza uruhu rwishwe nizuba. Nubwo arebesheje ijisho nta sunburns yabonaga, avugako amafoto yo yagaragazaga ko mu gahanga cyane cyane uruhu rwe rwishwe nizuba. Byatumye ashaka inama z’abaganga babizobereryemo.

Dore ibyo bamubwiye:

Abirabura uruhu rwacu ubwarwo ruturinda imirasire y’izuba bingana na SPF 13, mu byukuri ntango twibeshya iyo dutecyerejeko dufite sunscreen/crème solaire karemano. Ark ubundi kugirango sunscreen/crème solaire igufashe igomba kuba nibura ari SPF 30. 

Kuba dufite uruhu ruturinda izuba biri mu bintu biturinda gusaza hakiri kare. Bavuga ko umuzungu wimyaka 80 numwirabura wimyaka 80 bataba bafite iminkanyari ingana. Mu gihe tugira iminkanyari micye ariko noneho uko usaza niko ugenda uzana amabara utari usanganywe ku ruhu.

Gukoresha sunscreen bigabanya chances zo kuzana iminkanyari. Nubwo uruhu rwacu rukora akazi kamwe, kurufasha nabyo ntibyaba bibi. Icyingenzi kurushaho ariko cyagatumye ukoresha sunscreen ni ukwirinda amabara mu maso. Urebye amfoto yawe yimyaka itanu ishize nayubu ndibazako wabona difference. 

Ikindi kandi bamubwiye nuko yatecyerezagako ubwo nyine ko sunscreen ari ukuyikoresha iminsi aziko ari bwirirwe ku zuba. Abaganga bamubwiyeko nubwo waba uri bwirirwe mu nzu uba ugomba kuyikoresha. Ngo irinda uruhu ubwoko bwose bw’urumuri rwaba aruruva muri machine cyangwa telephone ndetse namatara yewe. Sinabashije gusobanukirwa neza impamvu dukeneye kwirinda urumuri ariko yenda byaba inkuru yikindi gihe. Musige comment nimba iki ari ikibazo mwifuza ko dusubiza.

Nyuma yaya makuru yose rero ukibaza ngo ni iyihe sunscreen nakoresha? Sunscreen iyo umwirabura azikoresheje akenshi hari igihe zihita ziba umweru ku ruhu. Ariyo mpamvu twabashakiye video kuri Youtube yumukobwa wumwirabura uvuga sunscreens zimukorera. 

List yazo:

1) Neutrogena Hydroboost SPF 50:

 https://amzn.to/2KSWuX3 

2)Neutrogena Ultra Sheer Body Mist SPF 30:

https://amzn.to/2NugP6r 

3)Supergoop Defense Refresh Setting Mist:

https://amzn.to/320AWgJ 

4)Dermalogica Prisma Protect SPF 30:

https://amzn.to/2KQEV9R 

5)Jack Black SPF 25 Lip Balm:

https://amzn.to/2KQj0zw 

Waba wifuza gusobanukirwa ibindi bintu ku ruhu? Soma hano.

Murakoze gusoma 🙂 , mugire umunsi mwiza. Muzagaruke, dushyiraho inkuru nshya buri cyumweru. 

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply