Ubwiza

Ibintu bikunzwe cyane kuri Amazon!!

19/08/2019

Muraho, uyu munsi reka turebe ibintu byo kuri Amazon bikunzwe cyane. Amazon ni urubuga ruzwiho kugurisha ibintu byubwoko bwinshi kandi ukaba wahasanga ibintu by’ibiciro bitandukanye. Abantu benshi bayikundirako bakuzanira ibintu iwawe ku rugi waba ufite Amazon prime noneho bikaba akarusho kuko uba ufite free shipping. Ni video y’abakobwa 2 bavuga ibintu bakunze kugura kuri Amazon kenshi, cyangwa ibikoresho baguze rimwe ariko bakoresha cyane.

Ugize icyo ubona ushaka kureba kuri Amazon, twaborohereje buri kintu gifite ifoto uyikanzeho ikujyana kuri Amazon direct.

1) Facial steamers

Bombi bafite steamers bakuye kuri Amazon. Steamers ni akamashini ucomeka ugashyiramo amazi ubundi kagasohora umwuka ushyushye. Izi mashini zikoreshwa umuntu agiye gukoresha mask mu maso ngo ikore neza kurushaho. Zifasha gufungura pores bityo mask yawe ikinjira mu ruhu igakora ibyo yagombaga. Bakoresha steamers zitandukanye ariko zose zikora akazi kamwe

Wakoresha mask ikiza ibiheri ikanatuma usa neza, soma birambuye hano. Ushaka gusobanukirwa icyo pores aricyo nabyo kanda hano.

2) Strapless bra

Ikintu cya kabiri ni umwe muri bo ugikoresha, ni mene ya masoutien adafite imigozi na micye. Yakorewe kuyambarwa mu myenda idafite amaboko kandi irangaye mu mugongo. Umwihariko wiyingiyi nuko nta bara ifite, andi ma soutient yubu bwoko usanga akenshi aba ari umukara cyangwa beige. Iyi yo isa nkibonerana bikaba bituma wayambara mu myenda yibara iryo ariryo ryose. Avugako ikora neza kuri we ark ko ubaye ufte mu gatuza hanini ishobora kutagufata nkuko byakagombye. Mbese ufite cup size hagati ya B cg C yagukorera.

3) Coconut oil

Coconut oil ni amwe mu mavuta azwiho koroshya uruhu. Wayatekesha, wayakoresha mu misatsi hari nabandi bantu bakunda kuyikoresha gukuraho makeup. Ni amavuta wakoresha ibintu byinshi kandi byose akabikora neza. Avugako nubwo abantu batecyereza ko coconut oil zose ari zimwe we yumva hari inziza kurusha izindi. Aya rero akaba ari virgin and unrefined kandi ni urucupa runini so rumara igihe kinini.

4) Phone case

Igikurikiyeho ni phone case, iyi yo nkyibona video nahise nyigura. Ni nziza kandi irinda phone yawe. Ifite inguni zizamuye ku buryo iyo phone yikubise hasi ntacyo iba niyo yaba iguye screen ireba hasi. Iyi case iza mu mabara menshi silver, gold, rose gold mbese ntiwabura iyo ukunda. Iri unique kandi idasakuje. Akarusho kakabako uba ufite mirror uhorana kuri wowe.

5) Amavuta yo kwisiga

Hakaza amavuta abiri, amwe akoresha kugirango ahantu huma kurusha ahandi horohe. Avugako wayakoresha ku nkokora, amavi cg no mu maso. We akenshi ayakoresha ku minwa kuberako atuma yoroha kandi akaba agumaho igihe kinini nkamasaha umunani.

Aya ya kabiri rero yo ni ayo kwisiga ku mubiri. Ni amavuta yoroshye kuyanogereza kurusha lotions zisanzwe cyangwa body butters. Ukuntu bavuze ahumura neza nibyo njye nakunze kurusha ibindi byose. Nimba wumva amavuta atagusaba imyaka kuyanogereza kandi ugasa neza ukanahumura neza ari ikintu ushaka, dore ngaya.

6) Vitamin

Vitamin ya mbere bavuga ni umuti wibiheri.Umwe muri bo avugako yarwaye ibiheri cyane arangije agura iyi miti. Agakombe kamwe kaba karimo ibinini 60 ukanywa 2 ku munsi. Avugako kuri Amazon bayigurisha ari uducupa 5, ubwo ukabimarana amezi 5. Nimba urwara ibiheri wabona uyu ariwo muti uzagukiza.

Indi vitamin ni probiotics, ni nziza ku mubiri en generale amata nibintu byose biyaturukaho bigira probiotics naturally. Ubaye uri umuntu utanywa amata kubera utayakunda cyangwa uri lactose intollerant kugura probiotics ni byiza. Probiotics zifasha digestion, zigatuma utarwaragurika, imisatsi ninzara bigakura neza kandi nuruhu rugasa neza. Izi vtamin zo ntango ari ibinini zimeze nka bombo (gummies) kuzirya biroroha kurusha kunywa ibinini.

Vitamin ya nyuma ni imwe irimo ama vitamin akayabo. Avugako harimo na vitamin ifasha inda y’abagore na hariya hepfo 😉 kumera neza. Igitangaje nuko ugomba kurya gummies 6 ku munsi, 3 mu gitondo nizindi 3 ku mugoroba. Imana ishimwe ko basi atari ibinini.

7) Amashuka

Aya mashuka bavuga ko ari meza kandi adahenze cyane. Amazon iyafite muri sizes zitandukanye hamwe namabara menshi. Kuryama ni kimwe mu bintu byingenzi mu buzima so kugira amashuka yoroshye birafasha. Wayameshesha machine a lave ukoresheje amazi akonje. Umwe muri bo avugako ayameshesha amazi ashyushye kandi ko ntacyo yabaye.

8) Amavuta yo mu mutwe

Aya mavuta yo mu mutwe ni leave in conditioner. Yoroshya imisatsi kandi akayifasha kudacika. Bavugako bamaze kuyagura inshuro nyinshi. Bari mu bantu nizerako ibintu by’imisatsi babizi kuko bafite imisatsi ya naturel igera ku kibuno. Ushaka leave-in uzagerageze aya.

Ibintu byo kuri Amazon ni byinshi kandi ibyo abantu bakunda biratandukana. Mutubwire muri comment bimwe mu bintu waba waraguze ukabikunda kuri Amazon. Nimba hari icyo wakunze muri ibi nanone ukaba uzakigerageza, watubwira uko wakibonye. Si ngombwa kujya kubishaka, amafoto ya buri kintu uyakanzeho akujyana kuri Amazon yacyo.

Murakoze gusoma :-), muzagaruke. Tugerageza gushyiraho inkuru nshya buri cyumweru. Mugire umunsi mwiza and have a wonderful week!

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply