Ubwiza

Umuti w’ibiheri utuma byuma mu minota 5!

27/06/2019
Uruhu rwiza

Muraho, amakuru y’iminsi? Nyuma yuko inkuru y’ukuntu wakira ibiheri mu cyumweru kimwe ikunzwe cyane kandi na benshi, twabashakiye umuti w’ibiheri noneho wo utikorera. Ni ukugura gusa ubundi ukisiga. Iyi ni mask ituma ibiheri byuma bigakira, yitwa Anti-stress clay facial mask (smoothes skin and deep cleans pores. For all skin types)

Uko isa

umuti w'ibiheri

Iyi mask ivugako ihanagura pores byimazeyo, abatazi pores mwasoma hano. Kuberako ikuramo imyanda yose, kandi ibiheri ibyinshi biterwa nimyanda itagaragarira ijisho. Ibi biri mu mpamvu ari umuti w’ibiheri, ibyo warufite biruma bigakira. Kandi uko ukomeza kuyikoresha niko ikurinda nibiheri bitaraza. Kuko iba ihanagura imyanda itaraba myinshi ngo ibyare ibiheri.

Yakorewe abantu bose uruhu waba ufite uko rumeze kose. Iyo umaze kuyikoresha usigara uruhu rwumye. Ku bantu bagira dry skin, mushobora gukenera gukoresha nk’igikakarubamba nyuma yaho ngo uruhu rusubire gutoha. Waba utazi ubwoko bw’uruhu ufite? Soma hano, udasobanukiwe neza icyo igikakarubamba gifasha uruhu nabyo wabisanga hano.

Uko ikoreshwa:

Mbere yo kuyisiga ugomba gukaraba mu maso. Bibaye byiza wakoresha amazi yakazuyazi kugirango pores zifunguke mask ibone uko yinjira ikore akazi kose. Warangiza ukihanagura ukisiga mask ku buryo iba iri ahantu hose usibye hafi y’amaso. Uyirekeraho hagati y’iminota 5 n’iminota 10. Ubundi ukayikaraba ukisiga amavuta nkuko bisanzwe. Cyangwa waba ucyeneye a bit more moisture ugakurikizaho igikakarubamba ukabona kwisiga amavuta.

Bavuga ko uyu umuti w’ibiheri wawukoresha 2 mu cyumweru cyangwa kenshi uko ubyifuza. Gusa sitwabagira inama yo kurenza 3 mu cyumweru. Uruhu ruba rukeneye kuruhuka hagati y’iminsi uwukoresha.

Aho wayikura:

kuri Amazon

CVS(ku bantu bari muri USA): bitewe na cvs ikwegereye ibintu birimo. Cyangwa indi drugstore ikuri hafi.

Uko nayibonye:

Iyi mask irakora. Habaho ibiheri biba biri hejuru nibindi biba biri mo imbere mu ruhu. Ikiza ibiri hejuru ku ruhu. Ntango wayikoresha rimwe mu kwezi ngo ubone impinduka. Bisaba kuyikoresha kenshi kandi udasimbagurika ibyumweru.

Ikindi cyiza cyayo nuko iruhura. Igabanya stress, urebye ninacyo nari nayikundiye njya kuyigura. Byanditseho ko iruhura stress. Ushaka kuruhuka kurushaho wakata cucumbers ugashira ku maso ugategerezako yuma wirambitse ufunze amaso.

Waba uzawugerageza cyangwa warusanzwe uwuzi? Tubwire muri comments.

Murakoze gusoma 🙂 , mugire umunsi mwiza!! Musome nizindi nkuru dufiteho, muzanagaruke. Dushyiraho inkuru nshya buri cyumweru kwa kane. Ciao

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply