Ubwiza

Vitamin y’imisatsi ya shea moisture ibyo yankoreye!!

21/06/2019

Muraho, shea moisture ni brand izwiho gukora ibintu biri natural kandi byiza. Bazwiho cyane cyane amavuta y’imisatsi. Nari maze igihe nifuza kugerageza amwe mu mavuta yabo ngo ndebe nimba koko ari meza nkunko bivugwa. Uyu munsi turebe vitamin y’imisatsi yabo, bagira nyinshi kubi. Iyo nagerageje ni Jamaican black castor oil strengthen & restore treatment masque with shea butter, Peppermint & Apple cider vinegar.

Uko iyo vitamin isa

Iyi vitamin y’imisatsi izwiho cyane cyane ko ikozwe mu mavuta ya mbere akuza imisatsi ariyo castor oil. Cator oil zigira amoko menshi, jamaican black castor oil ivugwako ariyo ikora neza kurusha izindi zose. Kandi akaba ariyo bakoreshejemo nka main ingredient.

Ingredients ziyi masque nta sulphates, parabens cyangwa ibintu byinshi bizwiko ari bibi bibamo. Mbese ibiyigize ni ibintu byiza, ariko se ikora gute iyo uyishyize mu mistsi.

Uko wayikoresha

Uko byanditse ku icupa ni byiza kuyikoresha imisatsi itose ariko bitari  cyane. Mbese umaze kumesamo ukumutsa na essui main ubundi ukayishyiramo. Ku bantu bafite imisatsi ya naturel, kuyishyiramo ukoresheje uduce duto tw’imusatsi byagufasha.

Gukoresha ubushyuhe:

Gukoresha casque (steamer) kugirango vitamin ikore neza

Umaze kuyishyiramo ushobora kwicara munsi ya casque cyangwa steamer. Ibi bifasha follicles gufunguka vitamin ziri muri iyo mask zikinjira mu misatsi. Wamara iminiota nka 30 muri iyo cask.

Ubundi buryo wakoresha ubushyuhe uticaye hamwe, ni ugukoresha reheatable cap. Ni nka shower cap ushyira murimicrowave iminota 5 ubundi ikaguma ishyushye iminota 30.

Kuyirarana nijoro:

Kurarana viramin mu mutwe

Mu gihe nta steamer ufite, washyiramo vitamin ubundi ukambara shower cap warangiza ukayirarana. Ibi bikora kimwe nubushyuhe kuberako shower cap ituma ubushyuhe bwumubiri wawe butagenda bukaguma mo. Uko bugenda bwiyongera niko follicles zifunguka, vitamin zikinjira mu misatsi.

Ubu buryo bwose bufata umwanya, utawufite, wayishyiramo ukayirekeramo iminota ufite kuva kuri 30 kuzamuka. Ark si ukuvugako vitamin ushobora kuyirekeramo igihe icyaricyo cyose ushaka, iyo uyirekeyemo igihe kinini byica imisatsi. Nimba mushaka kumenya uko bigenda mwandike comment tuzabyandikaho inkuru. Igihe kirekire wayimazamo cyakabaye amasaha atarenga 8.

Nyuma yo kuyishyiramo mu buryo uhisemo uko ariko kose, uyimesamo. Ukabikora ku buryo nta na nkye isigaramo.

Ese nayibonye nte:

Ni vitamine nziza, ituma imisatsi yoroha kandi igatuma imisatsi ifata style igihe kinini kurusha iyo utayikoresheje. Ikibazo cyayo nuko iyo idashize mu misatsi neza usigarana flakes mu misatsi. Kuko imisatsi yanjye ari low porosity, bimfata igihe kinini ngirango nyimaremo neza neza.

Umukobwa ufite flakes mu misatsi

Bibaye bishobokako wayimesamo hakagira gacye gasigaramo bikaba ntacyo bitwaye, nibyo byaba ari byiza kurushaho. Gusa ni vitamin nziza, ikora akazi kayo kandi nzakomeza kuyikoresha. Nabandi bantu nayibarangira.

Iyi vitamin wayigura hano.

Murakoze gusoma, muzagaruke. Dushyiraho inkuru nshya buri cyumweru kwa kane. Mugire weekend nziza.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply