Tuganirre

Ibintu 10 bitandukanya inshuti nziza n’imbi!

31/05/2019

Burya inshuti ya hafi iruta umuvandimwe wa kure. Kugira inshuti nziza ni ibyambere ariko twese tuzi ya nshuti tugira ihora yitotomba, itishimye ese ni inshuti nziza cyangwa ni indyarya? Muri iyi nkuru turarebera ibintu 10 byagufasha gutandukanya inshuti nyazo n’inshuti mbi.

1) Inshuti nziza: zishimira ibyiza ugeraho yaba promotion wabonye mu kazi, relationship yawe yateye intambwe(fiancialle cyangwa se marriage) yewe n’imodoka nshya. Inshuti nyazo iraguhamagara ngo mupange kwishimira ibyo wagezeho.

Inshuti mbi: zigira ishyari zibyo ugezeho byose. Niyo kaba ari akantu gato ugezeho ntango kamunezeza. Ntiyumva hari umuntu wamurusha mu kintu icyo aricyo cyose akora. Bashobora kubiguhisha muvugana kuri social media ariko iyo muhuye ishyari riba ribagaragaraho ku maso.

2) Inshuti nziza: zumvako ukeneye umwanya wawe. Abantu bose bakenera igihe cyo kuruhuka akazi, amashuli n’ubuzima bwiruka. Inshuti nyazo zirabyumva iyo ukeneye umwanya uri wenyine ahantu hatuje wirebera film cyangwa usoma igitabo. Niyo byaba ngombwa ko gahunda mwari mufitanye muyisubika, barabyumva.

Young black woman practicing meditation

Inshuti mbi: zihora zishaka gukoresha umwanya wawe wose. Ntango zishimirako wabona umwanya wawe wenyine, baba bashaka ko ubitaho ukabaha attention yawe yose. Iyo usubitse gahunda mwari mufitanye ntibabyakira neza ndetse bakanabibwira abandi. Kubabwira hoya bituma wumva uri kwishinja nkaho wakoze icyaha.

3) Inshuti nziza: zikwitaho kandi zikishyira mu mwanya wawe. Niyo imisatsi yawe yaba isa nabi unambaye ibintu biteye hejuru, ntango bagusotora. Inshuti nyazo zimenya uko zigushimisha iyo uri mu gahinda cg utameze neza.

Inshuti mbi: zirakunenga kandi zigahandura amahwa akuriho. Ni mene ba bantu bakubwira ngo “ese ubwo iyo shati wayiguze he ko mbona ntakigenda?” Akantu kose kakunaniye iyo mugeze ku kiganiro cyibyerekeye ntiyabura kukwibutsa ukuntu byakunaniye. Bitwaza ko baba bashaka kugufasha ariko mu byukuri ntacyo bigufasha.

4) Inshuti nziza: zirakubaha kandi zigaha agaciro ubucuti byanyu. Kuberako uri umuntu wagaciro kuri bo bamenya uko muburana batagusesereje. Iyo mugize nkibibazo by’amafaranga mwagiye ahantu biba blague mukisekera.

Inshuti mbi: ntango zibasha kukwihanganira ku buryo zishobora no kugutonganyiriza mu bantu. Iyo ibintu bitagenze uko babishaka bahinduka abandi bantu.

5) Inshuti nziza: zishimira kungurana ibitecyerezo. Baba bashaka kumva ibitecyerezo byawe, iyo batabyumva kimwe nawe babikubwira mu buryo bworoheje bushoboka.

Inshuti mbi: ziba zishaka gutsinda iyo muburana. Ntango baba bashaka kumva ibyo utecyereza kuberako baba bumvako bahora bari mu kuri kandi bagakora ibishoboka byose ngo babyerekane.

6) Inshuti nziza: bemera ko ibyo ubabwira ari ukuri. Iyo ubabwiye ikintu gishya wamenyeye nko muri documentaries barabyemera

Inshuti mbi: ntango zemera ibintu uvuga. Bahita bavuga bati “Koko c, ka tubaze Gooogle turebe!” Icy wavuga cyose baba bashaka ikindi cyabibemeza.

7) Inshuti nziza: ziguhamagara kuko zigukumbuye. Bakakubaza uko wiriwe, nimba umeze neza. Iyo usibye ishuli cyangwa ntujye ku kazi, nibo baguhamagara bwa mbere bashaka kumenya nimba ari amahoro.

Inshuti mbi: zikwibuka ari uko zigucyeneye. Bavuga ibintu nka “wamfashije ukaza kumfata?” , “shn akazi kambanye kenshi wamfashije” iyo wanze bakakwibutsa ukuntu mri inshuti kuva cyera.

8) Inshuti nziza: zikwakira uko umeze. Ibyo wakora byose barabyumva kuko ariko umeze kandi bagukunda.

Inshuti mbi: ziba zishaka kuguhindura no kukubwira uko witwara. Bati “Icyakubera cyiza kurushaho ni..” cyangwa ” ugomba kugerageza iki niki”. Birabagora kujyana n’ubuzima bwawe uko busanzwe. Mu byukuri inama bakugira ntakintu zigufasha.

9) Inshuti nziza: zirabyumvako ugira izndi nshuti kandi ntihagire ikibazoo bibatera. Bashobora no kuba inshuti y’izindi nshuti zawe iyo ubahuje. Bitanabaye bubahako ugomba kubonana nizindi nshuti zawe.

Inshuti mbi: ntango zishimira izindi nshuti zawe. Ntango baba bashaka kugusangira nabandi bantu niyo yaba ari famille yawe.

10) Inshuti nziza: zikubikira amabanga. Iyo ubabwiye ngo ntihagire uwo bazabibwira barabyumva. Nta mpungenge ugira ko uzasanga amabanga yawe azwi na rubanda.

Inshuti mbi: zivuga ibintu batakabaye bavuga bagahita bavuga ngo sinakabaye mbikubwira. Niimba ufite inshuti zikubwira amabanga yabandi birashoboka cyane ko namabanga yawe bayavuga.

Musangize iyi nkuru n’inshuti zanyu mwasanze ari inshuti nziza.

Murakoze gusoma 🙂 muzagaruke. Dushyiraho inkuru nshya buri cyumweru.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply