Tuganirre Ubwiza

Bijou/Jewelry zaba Chinwa munsi ya $1

27/05/2019
Umukobwa wambaye jewelry/bijoux

Muraho, uyu munsi tugiye kurebera hamwe ama bijoux twaguze kuri Ali express. Ali express ni cite yaba Chinwa icuruza ibintu by’ubwoko bwose nk’imyenda, inkweto, telephone, etc. Bagira ibiciro biri hasi cyane, ku buryo muri izi jewerly zose nta nimwe irenza igiciro cya $1. Byanteye amatsiko kumenya ukuntu ziba zimeze, harimo izo nakunze nizo ntakunze. Ka mbereke

Amaherena maremare

Duhere kuri aya maherena maremare, rimwe rigura $0.44. Ukuntu ameze, ni ivisi risanzwe ryibara noneho agafunga kakaba gafasheho ako gatendera. Ikintu nayakundiye nuko ushobora kuvanga amabara bitewe nibintu wambaye. Tuvuge wambaye ubururu n’umutuku, wayambara nko kuri iyi photo munsi. Ako kuma gatendera gasa nkagacuya ariko kuko kataguma kagukoraho ntango byihuta.

Impeta y’utubuye tubiri

Iyi mpeta igura $0.30, narayikunze . Yaje ari nini kuri njye ku buryo itabasha kunkwira. Washobora kuyihuza ku buryo iba nto. Nayikundiye ko ifite icyuma gisa nigikomeye kandi ifite amabuye asa neza.

Necklace eshatu zifatanye

Iyi necklace nari nakunze style yayo, igura $0.89. Ariko byarangiye nyanze, ni mene za chainette ziba zoroshye cyane. Noneho kubera ari nyishi ziguma zisobana, mbere yo kuyambara ufata nkiminota 5 uyisobanura. Yahise itangira gucuyuka nta byumweru bingahe bishize.

Impeta

Izi mpeta zigura $0.93. Zo narazikunze, ni impeta ziri solid zifite style yihariye kandi zakwira buri wese. Ziza ari eshatu, ebyiri zisa izo ubona zisongoye nindi isanswe. Isanzwe yambayeho nini, izisongoye zo ni zimwe ufunga kugeza zigukwiriye. Narazambaye koko, zigeraho zigacuya nazo ariko hari hashize amezi menshi. Nkurikije igiciro cyazo kbsa ntako zitagize, uwambaza wese namubwira akazigura.

Gourmette yo ku kaguru

Iyi gourmette yo ni $1.08. Ifite style yihariye ariko icuyuka ubusa. Iyo ikiri nshya isa neza pe. Ushaka kuyambara rimwe na rimwe menya yaramba ariko arukuyambara kenshi ihita icuya igasa nabi. Ntango njye nayikunze mu byukuri.

Amaherena yamababa

Aya maherena agura $0.36. Niyo ya mbere naguze, nayo ni ivisi rifite akantu gafunga gateye nkibaba. Ni meza pee, ntiyigeze ancuyukana kugera nubu kandi nyamaranye igihe kirenga umwaka.

Aho buri imwe wayikura:

Amaherena maremare

impeta yutubuye tubiri

necklace eshatu zifatanye

Impeta

Gourmette yo ku kaguru

Amaherena mato y’amababa

Izi bijou zose naziguze zisa gold/or ariko inyinshi zigira izazo za silver/argent. Ushaka kugira iyo ugura wahitamo iyo ukunda. Ku za silver sinzi nimba zicuyuka kimwe niza gold. Waba waraguze bijoux ku ba Chinwa? Tubwire muri comment uko wazibonye.

Murakoze gusoma, muzagaruke 🙂

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply