Ubwiza

Abigenza gute ngo ibirenge bye bicye gutya?

19/04/2019
Ibirenge bisa neza

Muraho, uyu munsi reka turebere hamwe umukobwa wiyoza ibirenge bigacya birenze. Ikintu gitangaje nuko akoresha ibintu buri muntu yabona mu rugo. Ni uburyo wakiyoza ibirenge neza kurusha pedicure zo muri salon.

Koza ibirenge

Atangira akaraba ibirenge, ku muntu waba afite vernis (nail polish) ku mano wabanza ukayihanagura ukoresheje ipamba na dissolvant (nail polish remover). Afata indobo agashyiramo amazi yakazuyazi, mu mazi akandiramo indimu yose, agashyiramo utuyiko tubiri twa bicabornate (baking soda), utuyiko tubiri tw’umunyu nibiyiko bitatu bya shampoo. Amazi arayavanga akazana ifuro ricye. Ashyiramo ibirenge bye akabimazamo iminota 10. Nyuma yiyo minota akuramo ibirenge akabyumutsa na towel (essui mains).

Gukoresha scrub

Scrub ni uburyo bwo gukuraho uruhu rushaje hakagaragara uruhu rushya rusa neza. Ni nziza kuyikoresha ku ruhu bisanzwe, hano avanga iye akayikoresha ku birenge bye. Avanga utuyiko tubiri twa baking soda (bicabornate) nigice cyindimu. Iyo ugishyiramo indimu bizana ifuro, arabanza akareka rigatuza gacye ubundi akabivanga neza. Afata uburoso bw’amenyo atagikoresha agakoza muri iyo scrub yavanze. Ubundi agakuba amano ye gacye, anabikora ku gatsitsino. Aha hantu ahibandaho kuberako ariho hakunze kugira ibibazo by’uruho rukomeye.

Nyuma yo gukuba ibirenge neza asiga amavuta kumano ninzara zayo. Ubundi agasubiza ibirenge muri ya mazi iminota itanu. Ibi bituma uruhu rworoha ku buryo gukata cuticles bimworohera.

Gucyesha uruhu

Akurikizaho gucyesha ikirenge cyose. Aha niho uhita ubona ikirenge cye kibaye ikindi, igitangaje nuko asigaho ikivuguto. Akoresha ubwoko bwikivuguto abahinde bakora bita Dahi kizwi cyane kwizina rya curd. Ubaye ukibonye, wagikoresha. Utakibonye ariko wanakoresha ikivuguto gisanzwe. Avugako curd ari uburyo buri natural bwo gucyesha uruhu, ugakuraho ubwirabure buterwa nizuba. Asiga ikirenge cye cyose akabimarana iminota 15. Yarangiza agafata andi mazi mu ndobo agakaraba ibirenge.

Ibi byose birangiye asiga ibirenge bye vaseline. Avugako vaseline ari nziza mu gufasha ibisate biza ku bitsitsino. Koga ibirenge bikaba birarangiye, ushatse warekera aha. Ku babishaka wasiga amano yawe nail polish nshya.

Gukora ibi bintu ntango bihenze, akoresha ibintu bishobora kuboneka kandi bigatuma ibirenge bisa neza bigaragara. Gusa byose hamwe bifata umwanya, ku muntu usanzwe ajya muri salon bakakogereza ariko ntibyatinda nkako. Ese ubu buryo wabugerageza, tubwire muri comment.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza. Muzagaruke 🙂

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply