Tuganirre

Ubuzima nibwo bwa mbere. Wiyibuke wiyiteho

18/03/2019
Ubuzima ni ubwambere, wiyibuke wiyiteho

Muraho, mu minsi ishize nararwaye. Binyibutsako ubuzima ari bwo bwa mbere, mbere y’akazi, mbere y’amashuli, abana, umugabo ……. Ubuzima buza mbere y’ibintu byose. Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibintu byingenzi tujya twibagirwa ariko bigira akamaro kanini ku buzima bwacu.

Kunywa amazi

kunywa-amazi
Akamaro ko kunywa amazi

Umubiri w’umuntu ugizwe na 60% amazi. Kugirango umubiri wawe ubashe gukora neza, ukenera amazi. Uzasanga abantu banywa amazi menshi bagira ubuzima bwiza kurusha abatayanywa. Amazi afasha impyiko, umutima, umwijima nibindi byinshi. Kunywa litres nibura 2 z’amazi ku munsi ni byiza. Atuma unasa neza kandi ntusaze imburagihe.

Gukora sport

gukora sports
umukobwa umaze gukora sports

Sport zituma amaraso atemba neza mu mubiri. Si ngombwa kujya gym ugakora imyitozo irenze, hari benshi tutabikunda cyangwa ukaba nta n’umwanya wabibonera. Gabanya umwanya umara wicaye, wongere uwo umara ugenda. Mbyumva kenshi bivugwa ngo abantu ba cyera ntibapfaga kurwara, babaga bakomeye. Kimwe mu bintu byabafashaga nuko batamaraga umunsi wose bicaye. No guhagara umwanya munini burya nabyo ni uburyo bwo gukoresha umubiri.

Kurya neza

kurya neza
kurya neza

Ugirwa nibyo urya. Indwara nyinshi nk’umutima, diabetes, igifu nibindi bibazo byose wumva ngo muganga yambujije kurya iki niki, bantegetse kurya imboga. Impamvu nuko kurya neza ariyo soko y’ubuzima buzira umuze. Ese kurya amavuta menshi akaguhenda, yarangiza akakurwaza, bikaguhenda wivuza, bikarangira uyavuyeho ngo ubeho. Ntibyaruta uriye macye ukiberaho ubuzima bwiza. Ibyo twita kurya neza biturwaza ubwo ni neza koko? Kugabanya inyama, amavuta, isukari, umunyu mu byo turya tukongera imbuto n’imboga byafasha ubuzima bwacu.

Kuryama bihagije

umukobwa uryamye
kuryama amasaha 8 ni ingenzi

Umubiri wawe uba ukeneye igihe cyo kuruhuka. Kutaryama akenshi bikorwa nabantu bakiri bato (ntimugirengo nanjye nikuyemo). Ukarara kuri chat, ukaryama amasaha 5 warangiza ukabyuka ukajya ku kazi. Ukazaryama neza muri weekend, nabwo waba wasohotse ubwo ukaryama amanywa. Ukabikora igihe kinini, icyo utaba wumva nuko umubiri wawe uba uri kuwukoresha birenze uko wakagombye. Ninko guhora utwariye imodoka muri vitesse ya mbere. Ikiri nshya irakomeza igakora neza nta kibazo, ariko uba uri kuyica moteri. Imodoka zihindurirwa moteri, umubiri wawe wo wapi.

Kwikikiza n’urukundo

kwikikiza n'urukundo
Happpy family. Umugabo, umugore n’umwana wabo bishimye

Ubuzima bwiza ni ubuzima wishimiye. Wirinde guhora ushavuye, wirinde ubuzima burura, budashishikaje. Wikikize n’abantu ukunda kandi nabo bagukunda, wikikize n’ibintu ukunda kandi bigushimisha. Umunezero mu buzima bwawe uwugire ingenzi.

Kwirinda stress

kwirinda stress
Umugore wifashe umutwe ukambije agahanga

Bitewe n’ibihe urimo, kwirinda stress ushobora kumva bigoranye cyangwa bitanashoboka. Gusa byose ni mu mutwe, ndabizi iyo uri mu kibazo wumva utazi uko uri bukivemo umuntu akakubwira ngo ni mu mutwe, uba wumva ari uguhandura ihwa riri ku wundi. Bibaho cyane ko yego uba ufite ikibazo, ariko ukaba wakiyongereraho ibindi kubera kuguma ubitecyereza. Usubije amaso inyuma wasanga uko uguma ubitecyereza, uko uguma witera stress ariko ugabanya gushaka igisubizo cy’ikibazo ufite.

Kwiha umwanya

umukobwa uri kwihumuriza indabyo
umukobwa uri kwihumuriza indabyo

Muri ibi byose, icyingenzi cyane ni ukwiha umwanya. Ukibukako uri ingenzi mu buzima bwawe. Ko utiyitayeho ntawabigukorera. Ukibukako umugabo yigira yakibura agapfa. Wihe umwanya wo kwiyitaho, ubuzima bwawe ni bumwe, ni imari itagereranywa ufite kandi ugomba kubumbabumba.

Ibi ni ibintu nkunze kwibagirwako ari ingenzi. Iyi nkuru itandukanye nizindi dusanzwe twandika kuko yakomotse ku bintu byambayeho. Ni ibintu bito nagiye ntitaho gacye gacye ariko birangira bindwaje. Nimba harimo ibyo utakoraga wiyibuke wiyiteho. Niyo waba nta kibazo ufite ubu, ibyo ukora ubu bigira ingaruka ku buzima bwawe buzaza.

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza. Muzagaruke 🙂

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply