Tuganirre

Imyenda ya winter (hiver) buri mukobwa agomba kugira!

03/02/2019
imyenda_buri_mukobwa_agomba_kugira

Muri iyi minsi hanze hamaze iminsi hakonje cyane, ni muri urwo rwego twifuje kwandika ku kuntu mwakambara ku buryo muguma mushyushye kandi bisa neza. Kelsey and Kendra (bazwi nka glamtwinz) nibo tugiye kureba video yabo.

Imipira y’amaboko maremare

tuganirre.com/imyenda_buri_mukobwa_agomba_kugira/imipira_y'amaboko_maremare
source:prettylittlethings

Bavugako imipira y’amaboko maremare ari ingenzi mu gihe cy’ubukonje. Cyane cyane kuberako iyo wambaye agapira kadashyuha cyane mu imbere, ushobora kurenzaho umupira cyangwa jacket uri hanze. Wakinjira mu nzu ahashyushye, ukaba warikuramo ukagumana agapira konyine ntiwicwe nubushyuhe. Kendra avugako akunda kuba afite imipira y’umweru cyangwa y’umukara kuko ushobora kuyambarana nibintu byinshi. Kelsey we avugako akunda bodysuits kuberako zituma usa nkaho warimbye kandi nta mbaraga nyinshi wabishyizemo. Utu dupira bakunda kutugurira ASOS, UrbanOutfitters na Zara, ASOS bavuzeko igira imyenda iza mu mabara atatu icyarimwe umweru, umukara na grey.

Imipira y’imbeho (hoodies/ sweat à capuche)

tuganirre/imyenda_ya_winter_hiver_buri_mukobwa_agomba_kugira
source: lyst

Icyi ni ikintu cy’ingenzi kuberako ari mu bukonje. Imipira y’imbeho bavugako Champions igira imipira ishyuha cyane, aho wawugurira hose upfa kuba warakozwe na champions bavugako uzakurinda imbeho.

Sweat pants

tuganirre/imyenda_ya_winter_hiver_buri_mukobwa_agomba_kugira
source: fashionnova

Mu minsi ishize sweat pants zagiye kuri top. Ni uburyo bwiza bwo kwambara ibintu bigezweho kandi bitajenanye, icyiza cyazo nuko ushobora gushaka izishyushya wakambara mu bukonje. Kelsey avugako akunda iza Carli Bybel yaguze kuri Misguided. Nimba zikigurishwa ntango abizi.

Ikote (Jacket / Manteau)

tuganirre/imyenda_ya_winter_hiver_buri_mukobwa_agomba_kugira
source: hommyshop

Bitewe nahantu uba nubukonje hagira, buri wese aba akeneye ikote riremereye bitandukanye. Kugira ikote rigushyushya muri winter ni INGENZI cyane cyane ku bantu bagira ahantu bagenda buri munsi. Urugero nko kuva kuri metro ujya kuri apartment yawe ari urugendo rwiminota micye, uba ukeneye ikote rigufubika ku buryo ubukonje butakwica.

Scarf / écharpe

tuganirre/imyenda_ya_winter_hiver_buri_mukobwa_agomba_kugira
source: dhgate

Scarf nziza igufasha kurinda ijosi ryawe ubukonje, umunsi wambaye nkagapira katazamutse wayirenzaho. Kendra niwe uvugako aho kugura scarf nyinshi akunda kugura imwe ifite amabara ari neutral avanze. Avugako akunda echarpes zo kuri Zara kuberako zidapfuka ngo ninkuturingiti duto.

Beanies / Bonnet

tuganirre/imyenda_ya_winter_hiver_buri_mukobwa_agomba_kugira
source: dhgate

Ku minsi wambaye ikote ridafite ingofero, beanies zituma imbeho itakwica ku mutwe. Ni staple ku bantu bose mu gihe cy’ubukonje. Bavugako aho wazigurira hose zipfa kuba zishyuha, ariko ko ASOS igira beanies nziza kandi za macye.

Inkweto

tuganirre/imyenda_ya_winter_hiver_buri_mukobwa_agomba_kugira
source: nastygal

Ku nkweto bavugako bambara sneakers ariko ko atari special za winter. Ku bantu bakunda inkweto ndende Kelsey yerekana thigh high boots na boots zimeze nka yezzy. Kendra we yerekana boots zifite talon ibyibushye ku buryo byoroha kuzigenderamo kandi zifite umubiri utuma zigushyushya ibirenge. Bombi bavugako eagle official ariho bakunda gukura inkweto.

Murakoze gusoma muzagaruke 🙂 stay warm, rester au chaud.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply