Muri iyi minsi hanze hamaze iminsi hakonje cyane, ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho imyenda mwakambara ku buryo muguma mushyushye kandi bisa neza. Kelsey na Kendra (bazwi nka glamtwinz) nibo tugiye kureba video yabo. Imipira y’amaboko maremare Bavugako imipira y’amaboko maremare ari ingenzi mu gihe cy’ubukonje. Cyane cyane kuberako iyo wambaye agapira kadashyuha cyane mu imbere, ushobora kurenzaho umupira cyangwa jacket uri hanze. Wakinjira mu nzu ahashyushye, ukaba warikuramo ukagumana agapira konyine ntiwicwe nubushyuhe. Kendra avugako akunda kuba afite imipira…