Tuganirre

Impano za Saint Valentin, ingero 9 (2019)

26/01/2019
impano_za_saint_valentines_ingero_9

Muraho, saint valentin iregereje. Kuri uyu munsi twizihiza urukundo, abenshi bifuza guha impano abakunzi babo. Nyamara hari igihe utecyereza icyo wamuha bikakuyobera. Uyu munsi turebe video y’umukobwa utanga ingero icyenda z’impano watanga. Mbere y’uko dutangira, avugako impano avuga uhitamo ukurikije uko wishoboye ndetse nigihe mumaranye. Impano waha umugabo mwashakanye si kimwe niyo waha umuntu mukiri guteretana mutarabyemeza neza.

1. Cologne (perfume)

Avugako imwe mu mpano waha umusore cyangwa umugabo ni cologne ihumura neza. Nta muntu udakunda guhumura neza. Iyi ni mpano yajyana nabantu benshi cyane, avugako agira abantu yo kugura Chanel Blue Ariko igiciro cyayo kiri hejuru, si ngombwa iyingiyi. Iyi mpano ni nziza kuko habaho cologne zibiciro bitandukanye, uko wifite kose ntiwabura iyo ugurira umukunzi wawe.

2. Kumugurira amatickets ya concert cyangwa y’umukino akunda

Umukunzi wawe nimba hari equipe akunda ifite umukino hafi yaho mutuye ku,ugurira tickets zawo byamushimisha. Nimba akunda ama concert, hakaba hari umuhanzi uzi ashaka kujya kureba kumugurira ticket zo kujyayo nabyo byaba cadeaux nziza. Mu gihe utabashishe kuba wamugurira amatickets wanamugurira Jeez ya equipe afana, tuvuge ari nkumufana wa Chelsea cg Golden State Warriors. Kuko ari equipe afana jeez yayo ntiyabura kumushimisha ikindi kandi bigaragaza ko uba wibutse ibintu akunda.

3. Tech

Nimba ufite umukunzi ukunda ibintu bya technology wamugurira ikintu nka smart watch, keyboard (clavier), afite iPad yarataye apple pen ye ukayimugurira. Bitewe nanone nuko wifite, nuko mubanye. Avugako atari ngombwa gukoresha amafaranga menshi ngo cadeaux ishimishe umuntu.

4. Amasabune

Iyi mpano niyabantu bakunda kwitiyaho, nimba umukunzi wawe ari wa mugabo utita ku isabune akaraba iyi si iye. Gusa kubabyitaho kandi babikunda hari amasabune yakorewe abagabo. Atuma basa neza, bagahumura neza, nuruhu rwabo rukaba rwiza. Nimba uziko umukunzi wawe ari ikintu yakishimira, wazimugurira. Yenda kugirango bibe akarusho ukaba wagura amasabune ya qualite iri hejuru yizo asanzwe akoresha.

5. Game controller cyangwa games gift card

That is my best round! Excited young handsome man playing video game and keeping mouth open while sitting on the couch at home

Kubantu bafite abakunzi bakunda gukinda video games, kumugurira controller nshya byamushimisha. Icyiza cyiyi mpano nuko ntango ihenze cyane ariko kumuntu ukunda gukina yayikunda bikomeye. Ikindi kandi buri uko azaba ari gukina azajya yibukako ariwowe wamuguriye iyo controller.

6. Kumusohokana

Akenshi muri couple usanga abagabo cyangwa abasore aribo basohokana abagore babo cyangwa abakobwa bakundana. Kuri saint valentin abenshi bakaba banatecyerezako ariko bigomba kugenda nubundi. Gusohokana umukunzi wawe, ukamwereka ko umwishimiye kandi uha agairo uko nawe ajya agusohokana. Umwereke ko ibyo ajya agukorera nawe ushaka kubimukorera. Hari igihe mwagerayo mwamaze no kurya bazana facture bikanga akishyura ariko ntacyo igitecyerezo uba wakimubwiye kandi byamushimishije.

7. Ijoro ry’urukundo

Iyi mpanoniyabantu bakuze, nimba ukiri muto wapi. Kuguma mu rugo ugateka neza, ugacana boujie, ugashyira rose petals ku buriri ubundi ukambara ikintu kiri sexy. Akaza asanga ibi byose wabikoze umwiteguye, ubundi akarya. Nta mugabo nta musore utakunda iyi mpano, habe numwe. Gusa ni impano nkizindi zose itajyanye na buri wese bitewe yenda nimyemerere, kuba ukibana nababyeyi, kuba mufite abana bashobora kukubaza utubazo twinshi. Gusa mu gihe bitakubangamiye kandi bishoboka iyi ni impano nziza.

8. Kumujyana ahantu (nko kumazi)

Iyi mpano irahenze kurusha izindi zose zatambutse, ni impano yabera abantu bashakanye bamaranye igihe runaka kandi bishoboye. Byaba byiza kumutembereza mukarayo nkijoro rimwe cyangwa abiri, mukishima ubundi mugataha. Nimba nta na rimwe mwari mwatemberana ntango byaba byiza cyane ko inshuro yanyu ya mbere iba ari impano. Ariko nkuko yatangiye abivuga nimba arumuntu mumaranye igihe mwakoreye amafaranga, mwajyanye rimwe na rimwe kandi ayo mafaranga uyafite wayimuha iyi mpano.

9. Kumugurira igitabo

Ibitabo byigisha ibintu nko kwinjiza amafaranga menshi ni ibitabo abagabo muri rusange bakunda. Niba arumuntu ukunda kuguma yihugura mu buryo bwose bushoboka kumugurira igitabo kizamufasha kwiyubaka, ni impano nziza. Atanga ingero yibitabo Think and grow rich cyanditswe na Napoleon Hill hamwe na Laws of success cyanditswe na .. Icyambere naragisomye, ni igitabo cyiza cyigisha ukuntu wakoresha amafaranga yawe neza ugakira nanjye nakibashimira.

Kugurira umukunzi wawe impano yamushimisha bihera ku kumenya ibyo alkunda. Ibi nibitecyerezo by’impano z’ishobora gushimisha abantu batandukanye. Agaciro kimpano si buri gihe uguhenda kwayo ahubwo numutima ubikoranye. Izi mpano zose ntango ari impano zihora zitangwa nkinkweto na boxer :-).

Murakoze gusoma, mugire umunsi mwiza :-). Muzagaruke

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply