Ubwiza

Ufite imisatsi ya naturel, gerageza ubu buryo imisatsi yawe yorohe birenze!!

19/01/2019

Muraho, imisasi ya naturel iba mwiza. Bamwe bakaba bavugako ihira abantu bafite irende gusa, nyamara sibyo. Imisatsi waba ufite yose, wayikora ikoroha kandi igasa neza. Uyu munsi ka turebere hamwe video y’umukobwa bakorera imisatsi ikareka gusobana ikoroha birenze.

Uburyo bakoramo imisatsi ye bitwa maximum hydration method. Bukaba bukorwa mu bice 5.

  1. Shampoo: Batangira bamwoza mu mutwe, bakoresha shampoo inshuro ebyiri kugirango imisatsi ye ivemo imyanda yose.
ishusho ya shampoo

2. Cherry lola: Step ikurikiraho ni mask bita cherry lola bikorera, ni mask iba irimo protein nyinshi. Protein ifasha umusatsi kudacika, cherry lola ikaba igizwe na avoca, umuneke, igi, ikiyiko kimwe cya Apple cidar vinegar, ikiyiko kimwe cy’ubucyi, ibiyiko bibiri bya molasses, ikiyiko kimwe cya aminos na yogurt. Abivanga yifashishije blender kuyirango binoge neza abashe kuyishyira mu misatsi. Iyi mask hari abantu bayikoresha yonyine, ntibakomeze ngo bajye kuri etapes zikurikiraho kandi imisatsi yabo ikoroha. Ayigumishamo isaha imwe n’igice.

ishusho ya cherry lola

3. Conditioner: iyo umaze gukoresha protein treatment biba byiza ko ukurikizaho mask yoroshya. We akoresha apres shampoo (conditioner) isanzwe akayigumishamo iminota 15, ufite vapeur wayikoresha kugirango ikore neza kurushaho.

ishusho ya conditioning

4. Clay mask: avugako ariyo ntambwe ikora akazi kenshi kurusha izindi zose. Avanga clay, na Apple Cidar Vinegar na Aloe vera juice na pimento. Agasiga iyo mask mu misatsi, agenda afata umusatsi mucye mucye. Avugako gufata umusatsi mucye ari ingenzi kuko bituma mask igera ku misatsi yose nta numwe usigaye. Ayigumishamo amasaha abiri yarangiza akayifuramo n’amazi y’akazuyazi.

Clay mask image

5. Styling: Nyuma yaho, hakurikiraho kuyisokoza mu buryo wifuza. We bamukoreye wash n go bakoresheje Kinky curly leave in na kinky curly curling custard.

wash n go image

Ubu buryo ntango ari bugufi, bitewe namamask yose bakoresheje hamwe nigihe buri yose igomba kugumamo. Ariko wabukoresha ufite igihe cyangwa hari ahantu uzajya ushakako imisatsi yawe isa neza by’umwihariko. Mu gihe nta mwanya mwinshi ufite wahitamo hagati ya Cherry lola na Clay mask ugakoresha imwe, washaka ukanayigumishamo igihe kigufi. Ntango byamera nko kubikora byose, ariko byaruta kudakoresha na kimwe.

Murakoze gusoma :-), muzagaruke.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply