Ubwiza

Abanyeshuli basubiye ku ishuli, ibintu byabafasha gusa neza.

12/01/2019

Igihe cyo gusubira ku ishuli kiregereje 🙁 abanyeshuli bose nta numwe uba ashaka gusubira mu ikaye. Ariko tugomba gusubirayo, gutangira umwaka mushya w’amashuli usa neza ntako bisa. Niyo mpamvu twabashakiye ibintu wakora ngo usubire ku ishuli ucyeye. Video tureba uyu munsi ni iyumukobwa uvuga uko we yitegura gusubira ku ishuli ku buryo aba asa neza.

Uruhu rusa neza

Mu rwego rwo kugira uruhu rusa neza hari byinshi wakifashisha. Muri iyi video uyu mukobwa akoresha scrub igizwe na coconut oil hamwe na coffee. Ku bantu bafite oily skin aho gukoresha coconut oil bakoresha sweet almond oil. Ni scrub yoroshye kuyikora kandi ituma uruhu rusa neza ndetse rukoroha. Ku banyeshuli biga bataha iyi scrub wayikora rimwe cyangwa kabiri mu kwezi.

Soma: Amoko 5 y’uruhu hamwe na DIY scrub

Kunogereza foundation neza

Mu gitondo umuntu ari kwitegura kujya ku ishuli aba yihuta ku buryo ushobora kutabona umwanya wo kwisiga foundation. Cyangwa se ukaba wayisiga ariko ntuyinogereze neza. Uyu mukobwa afata foundation ye akayivanga na serum yo kwisiga isanzwe. Ibi bituma foundation yoroha ikanogereka vuba, kandi niyo serum tuvuge nimba icyesha uruhu iba nayo iri gukora. Win, win!!

Soma: guhitamo foundation

Kwibuka gukoresha anti traspirant

Nta kintu gikemesha nko kuzana icyuya cyikishushanya mu myenda cyangwa kikakunukaho. Abanyeshuli bose mu rwego rwo kwirinda ko byakubaho ugure anti transpirrant nimba uba muri interna uyitwaze. Anti transpirant itandukana na deodorant, deodorant akenshi aba ari spray witera kugirango uhumure. Anti transpirant yo niyo kugirango utazana icyuya. Kuzigira zombi nibyo byaba byiza kurushaho.

Guhisha inziga z’umunaniro

Kimwe mu bintu bigorana mu gusubira ku ishuli ni ukubyuka kare. Akenshi ugasanga abanyeshuli benshi mu minsi ya mbere baba bafite inziga ziterwa numunaniro munsi yamaso. Mu rwego rwo kuzihisha wakoresha concealer. Kuyikoresha yonyine nta kibazo, ariko muri iyi video uyu mukobwa yifuje kuyongerera imbaraga. Ayivanga na poudre (loose setting powder) ubundi akabyisiga. Avugako bituma concealer ikora neza kurushaho kandi ikanaramba kurushaho.

Kwisiga neutre

Abanyeshuli benshi cyane cyane bo muri secondary ntango baba bemerewe kwisiga vernis zamabara. Ariko nubwo izamabara zitemewe kwisiga neutre ntacyo byatwara. Neutre irinda inzara zawe kucika no gushishuka. Kandi inatuma zisa neza kurusha uko zasa nta kintu na kimwe kiriho.

Soma : tereka inzara ntizicike

Gutwara labello

Iminwa y’umwe ntango isa neza. kwitwaza laello kwishuli ni ingenzi. Si ngombwa lip balm iyaha niyo wakitwaza chap stick yo gutuma iminwa yawe iguma yoroshye kandi igasa neza byaba bihagije. Bitewe nahantu wiga nibyo mwemerewe gukora lip balm zibamo amoko menshi asa neza, kuzisiga hari ukuntu bituma umuntu asa neza kurushaho.

Amavuta y’imisatsi

Mu gihe uri ku ishuli ni ngombwa ko ukomeza kwita ku musatsi wawe niyo waba ufite mucye. Ukitwaza amavuta yo gusigamo cyane cyane ngo wirinde imvuvu. Ushobora no gukoresha amavuta yo gutuma umusatsi woroha gusa. Ku bantu bifuza kwirinda imvuvu uyu mukobwa wo muri video avugako akoresha tea tree essential oil. Arayifata agashyira udutonyanga twayo mu mazi angana nigice kigikombe. Yamara gufura mu mutwe akafata muri ayo mazi agasiga mu mutwe hasi ku mizi. Tea tree oil irinda imvuvu, igatuma imisatsi ikura kandi igahumura neza.

Soma: nagerageje shampoo ya ORS

Murakoze gusoma 🙂 mugire umunsi mwiza. Abanyeshuli bazasubira ku ishuli muzagire amasomo meza kandi muzabitsinde.

You Might Also Like

No Comments

Leave a Reply